Amajyaruguru: Dore abagiye kuyobora FPR mu myaka itanu iri imbere
Mugabowagahunde Maurice, ni we wongeye gutorerwa kuyobora (Chairman) Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu matora yabereye i Musanze ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.

Ni mu nteko rusange idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hatorwa 10 muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyo ntara igiye kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu ijambo rye, Mugabowagahunde usanzwe ari na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, agaragaza n’ibikorwa byihutirwa bigiye gukorwa, birimo no gukomeza guhugura abanyamuryango.
Ati ‟Hari ibikorwa byihutirwa, turifuza guhera ku mahugurwa kugira ngo izi nzego zose zatowe, kuva aho twatangiriye iki gikorwa ku rwego rw’umudugudu kuzamuka, uyu munsi tukaba twageze ku rwego rw’intara”.
Arongera ati ‟Ni ukugira ngo abantu bose bajye mu nshingano bumva ikibategereje, no ku bikorwa mu buryo bwihuse. Turifuza kugera ku bikorwa byinshi kandi mu gihe gito”.
Chairman Mugabowagahunde yavuze ko mu bindi byihutirwa bigomba gushyirwamo imbaraga, harimo kongera gukangurira abanyamuryango kwitabira gahunda z’umuryango, cyane cyane bahereye ku rwego ry’umudugudu.

Ati ‟Hari ubwo abanyamuryango bitabira ari benshi ku rwego rw’Intara nk’uko mubibona byagenze uyu munsi, ariko mu mudugudu kandi ariho imbaraga ziva ari na ho ibitekerezo biva, ugasanga abitabira muri twe ntabwo ari benshi”.
Arongera ati ‟Ubukangurambaga tugiye kubushyiramo imbaraga bijyane no gushyigikira Manifesto y’umuryango ari na yo yatsinze amatora, ikaba igaruka kuri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga, tukabasha kuva muri bya bibazo twagarukagaho mu minsi yashize, birimo igwingira, birimo umwanda, birimo ubusinzi”.
Tumaze kwizigamira Miliyoni 700Frw zo kubaka icyicaro cya FPR-Chairman Mugabowagahunde
Mugabowagahunde, yavuze ku mushinga barimo gutegura wo kubaka ibiro by’icyicaro cy’Umuryango FPR muri iyo ntara.
Ati ‟Tumaze iminsi dufite umushinga wo kugira icyicaro cyacu nka RPF ku rwego rw’Intara. Uwo mushinga aho ugeze banyamuryango, ntabwo ari habi kuko uko turi hano tumaze kwizigamira amafaranga arenga Miliyoni 700 ajyanye n’uyu mushinga”.

Arongera ati ‟Tuzakomeza nka Komite kuganira n’izindi nzego dukorana, kugira ngo turebe uko twakwihutisha uyu mushinga, natwe tukagira icyicaro, tukagira aho dukorera haberanye n’iterambere ry’uyu Mujyi wa Musanze, kandi hanadufasha kuba twahahurira nk’uko twahuye ubungubu, kandi hakaba haninjiriza umuryango”.
Visi Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Uwimana Consolée witabiriye iyo nama, yasabye abatowe guha agaciro icyizere bagiriwe, banoza inshingano batorewe.
Abizeza ko ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango buzababa hafi, bubafasha cyane cyane kubaka ubushobozi bw’abayobozi bufasha abaturage mu iterambere.
Ni muri urwo rwego ngo mu cyumweru gitaha hateganyijwe amahugurwa areba inzego zose zatowe, cyane cyane mu nzego z’umudugudu, ahabarizwa umubare munini w’abaturage bakeneye kuzamuka mu iterambere.
Ati ‟Ubutumwa tubaha ni ubwo basanganywe, ni ugukomeza kubaka umuryango nka moteri ya Guverinoma. Tugomba kuba dufite abayobozi bazi neza inshingano barimo, kandi bafasha Guverinoma gushyira mu bikorwa inshingano zayo”.

Abatowe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ni we Chairman, yungirijwe na Niyibizi Ildephonse, Umunyamabanga aba Ukundwa Brigitte, mu gihe hatowe n’abayobozi ba za Komisiyo enye arizo Komisiyo y’Ubukungu, iy’Imibereho myiza y’abaturage, iy’Imiyoborere myiza n’iy’Ubutabera.
Izo komisiyo zigiye kuyoborwa na Nkusi Gilbert, Uwingabire Denyse, Abayisenga Emile na Ndamukunda Rachel.
Hatowe n’abayobozi batatu bahagarariye urubyiruko muri Komite nyobozi ya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara, aribo Kaneza Gihozo Kevine, Mporanyi Uwera Anaise na Murigo Chris.
Mugabowagahunda Maurice watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru asanzwe muri izo nshingano yatorewe kuva mu kwezi k’Ukuboza 2023.


Mugabowagahunde Maurice yatorewe kuba Umuyobozi (Chairman) wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru. Yatowe n’abagize Inteko rusange idasanzwe y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara yateranye kuri uyu wa Gatandatu. Hatowe n’abandi bagize Komite Nyobozi igiye kuyobora… pic.twitter.com/fLlPQTWM6n
— Kigali Today (@kigalitoday) February 8, 2025
VIDEO – Abitabiriye Inteko rusange idasanzwe y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y’Amajyaruguru, bacinye akadiho, bishimira ko amatora y’abagize Komite Nyobozi yagenze neza. pic.twitter.com/wvXWIqSRmk
— Kigali Today (@kigalitoday) February 8, 2025
Ohereza igitekerezo
|