Amajyaruguru: Bishimira ko begerejwe ibyatumaga bambuka umupaka bajya muri Uganda

Inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’Amajyaruguru, ziremeza ko umutekano wiyongereye nyuma y’uko Leta yegereje abaturage bimwe mu byabateraga kurenga umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya kubishakira mu gihugu cya Uganda.

Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo
Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo

Ubu hirya no hino mu dusantere tugize imirenge yegereye umupaka mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, abaturage barabona aho bahahira ibiribwa ku giciro gito, banishimira ko begerejwe ibikorwa remezo birimo amavuriro, aho biyemerera ko ibyabajyanaga mu gihugu cya Uganda byabaye amateka nk’uko babitangarije Kigali Today.

Senzoga Naphtal wo mu murenge wa Gahunga ati “Nta cyansubiza rwose muri Uganda, kuko ibyanjyanagayo narabibonye. Napagashirijeyo nshaka amafaranga, ariko ubu mu Rwanda mfite uburyo bwo kuyabona nko muri za VUP, kawunga yatujyanagayo irahari uwasubirayo yaba afite ibindi bibazo”.

Arongera ati “Twajyagayo tugiye gushaka cyane cyane serivisi zijyanye n’ubuvuzi, dore ko n’ubu ndwaye imitsi ariko bari kuntera inshinge bakanyitaho nkamererwa neza mu kigo nderabuzima cy’iwacu. Ikindi cyajyanaga abasore muri Uganda ni ugutunda ibiyobyabwenge abandi bazana za magendu, ariko ubu bafite akazi n’ubu ndi guhinga njyenyine, ninginze umfasha ngo muhe igihumbi namubuze bose bari mu kazi, hari abakora ikiyede ku nyubako z’amashuri n’abakora ibindi bitandukanye, ntacyansubiza Uganda nubwo wagira ute”.

Uwambajimana Lucie ati “Rwose gusubira muri Uganda byaba ari ingeso mbi ntacyo Leta itaduhaye, amavuta yo guteka, kawunga biragurwa ku giciro kiri hasi y’icyo twabiguragaho muri Uganda, wajyayo ushaka iki?”

Nsekanabo Jean Baptiste ati “Icyatujyanaga muri Uganda ni iyo kawunga n’ibigori, ariko umugisha twagize hano mu gasantere kacu kawunga iturutse iwacu tuyibonera ku gihe. Icyo ukeneye cyose ujya muri butike ukakibona utiriwe wambuka imipaka, Leta yarakoze cyane ndetse ibi byatumye akarere kacu nta mubare munini w’abarwayi ba Corona babonekamo”.

Raporo y’akarere ka Burera iragaragaza ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri muri 2020 abaturage 4,334 bafatiwe mu biyobyabwenge babikura muri Uganda, ariko ubu inzego z’umutekano ziremeza ko abo bakora magendu n’abatwara ibiyobyabwenge bagabanutse ku buryo bufatika, ubu ngo hari ubwo mu kwezi hafatwa batatu cyangwa babiri.

Ibyo abo baturage bavuga byo kutarenga umupaka w’u Rwanda, ni kimwe mu biri korohereza inzego zishinzwe umutekano aho zemeza ko kuba Leta yaregereje abaturage ibaha ibyabateraga kwambuka imipaka bajya muri Uganda, ngo byongereye umutekano kurenza uko byahoze, nk’uko CIP Alexis Rugigana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabibwiye Kigali Today.

Ubuyobozi n'abaturage bavuga ko ibicuruzwa mu mirenge yegereye imipaka bihagije
Ubuyobozi n’abaturage bavuga ko ibicuruzwa mu mirenge yegereye imipaka bihagije

Yagize ati “Twari dufite umubare minini w’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru bajyaga bambuka bajya muri Uganda cyane cyane bajya kuzana za kanyanga, magendu n’ibiribwa binyuranye. Ariko aho hagiriyeho Politiki nziza yo kwegereza ibikorwaremezo abaturage ngira ngo mwagiye mubibona namwe abanyamakuru, ku mupaka ibintu byose bajyaga gushaka muri Uganda turabifite, ibintu bimeze neza”.

Ati “Gusa ntawavuga ngo ni 100% ntihabura bake nka babiri batatu bagira gutya bagasimbuka bajya Uganda kubera imyumvire mike, ariko nabo turabashishikariza ko nta kintu na kimwe bagombye kujya gushaka hakurya byose turabifite. Nkatwe abashinzwe umutekano twabibonye nka kimwe mu gisubizo cyatumye umutekano usa nk’aho umeze neza muri iki gihe, Umutekano uraganje nyuma y’uko Leta yegereje abaturage ibyo bakenera bibarinda kwambuka umupaka”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirira urugendo mu mirenge yegereye umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, asura ububiko bw’ibicuruzwa byegerejwe abaturage, aho avuga ko yasanze ibicuruzwa bihagije agasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kubimenyesha abaturage no gukurikirana uko ibiciro byubahirizwa hirindwa ko abaturage bahendwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, asaba abaturage begereye imipaka kwirinda irari bagakunda iby’iwabo.

Ati “Ntabwo n’abambuka baba bagiye gushaka ibyo babuze ni irari, iryo rari nibaryerekeze iwabo, baryerekeze mu gihugu cyabo, gusa icyo twakwishimira ni uko ibyo kurenga imipaka bigenda bigabanuka nubwo bitaragera hahandi twavuga ko byarangiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka