Amajyaruguru: Barwanyije isuri, bubakira n’abatishoboye
Nk’uko bisanzwe mu Rwanda, ku wa Gatandatu usoza buri kwezi abayobozi bifatanya n’abaturage mu muganda rusange, mu rwego rwo kubaka no gutunganya ibikorwa remezo mu mirenge inyuranye.
Mu muganda wo ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’uturere tuyigize, bwegereye abaturage mu mirenge bakorana umuganda, aho bibanze ku gikorwa cyo kubakira abatishoboye no kurwanya isuri.
Gicumbi
Akarere ka Gicumbi ni ko kakiriye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, afatanya n’abatuye Umurenge wa Bwisige, aho bafatanyije n’Umuyobozi w’ako Karere, Nzabonimpa Emmanuel, batunganya umuhanda Rwasama-Bwisige-Gihengeri.
Nk’uko bisanzwe, nyuma y’umuganda, ubuyobozi bwaganiriye n’abaturage ku ngingo zinyuranye zijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, zirimo guca burundu igwingira mu bana.
Muri ibyo biganiro bagiranye n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yagaragaje agashya k’Akarere ka Gicumbi kiswe ‘Muturanyi, Ngira Nkugire Tugeraneyo’, aho ubu umuturage ufite icyo arusha umuturanyi we amuha akazi cyangwa inkunga mu rwego rwo kumuzamura.
Guverineri Nyirarugero Dancille, yibukije abaturage ko kwitura Perezida wa Repubulika ari ukugaragaza ko babyaje umusaruro amahirwe yabahaye binyuze muri gahunda zinyuranye, nyuma yo kubagezaho ubutumwa, yumva ibibazo byabo maze bacinya akadiho barataha.
Musanze
Mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yifatanyije n’abatuye Akagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze mu muganda wo guhoma inzu y’Umuturage utishoboye witwa Nyirabunani Thérèse.
Mu mirenge yose igize ako Karere, habereye umuganda aho abayobozi mu ngeri zinyuranye bafatanyije n’abaturage mu gufasha imiryango itishoboye, bayihomera inzu.
Nyuma y’umuganda, Meya Ramuli Janvier yaganirije abaturage, abasaba kurushaho kunoza uburyo bw’isuku n’isukura no kwirinda ibiza na Ebola.
Yasoje ashimira abitabiriye umuganda abibutsa n’amatora y’abunzi ku rwego rwa buri kagari yakozwe nyuma y’umuganda.
Burera
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2022 mu Karere ka Burera, waranzwe no kubakira imiryango itishoboye amacumbi, kurwanya isuri n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu tugari tugize Akarere ka Burera.
Ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nshimyimana Jean, ari hamwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere bifatanyije n’Abatuye mu Murenge wa Kagogo mu Kagari ka Nyamabuye aho bubakiye icumbi umuturage witwa Habumuremyi Jean de Dieu.
Mu biganiro ubuyobozi bwagiranye n’abaturage nyuma y’Umuganda, abaturage bakanguriwe kugira isuku umuco, kurwanya isuri bacukura, banasibura ibyobo bifata amazi n’imirwanyasuri mu mirima yabo, basabwa no kwirinda kandi barwanya ibiyobyabwenge na Magendu, basabwe kandi kohereza abana bose biga ku ishuri no kwitabira gahunda zinyuranye za Leta zirimo Ejo Heza.
Rulindo
Abaturage n’Abayobozi mu Karere ka Rulindo, bakoze umuganda rusange wibanze ku kurwanya isuri, kubakira abatishoboye no kurwanya ibiza.
Ni umuganda abagize komite Nyobozi y’Akarere ka Rulindo bifatanyijemo n’abaturage b’Umurenge wa Shyorongi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|