Amajyaruguru: Barashima iterambere Umuganda ukomeje kubagezaho

Mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bakomeje kwishimira uko umuganda ugira uruhare mu kuzana impinduka ku bibazo bibugarije, bityo bakagenda bagera ku iterambere.

Guverineri Nyirarugero yifatanyije n'abaturage ba Burera bubakira utishoboye
Guverineri Nyirarugero yifatanyije n’abaturage ba Burera bubakira utishoboye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2022, abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bifatanyije n’Abayobozi, mu muganda wibanze ku kubakira imiryango itishoboye no kurwanya isuri mu duce turimo n’utw’amanegeka.

Guverineri w’iyo Ntara, Dancille Nyirarugero, wari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Burera, mu muganda wabereye mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga. Bifatanyije mu gikorwa cyo kubakira imiryango itatu itishoboye, itagiraga aho kuba.

Mukarusagara Esperance, umubyeyi wubakiwe inzu, akaba yabagaho yari asembereye mu nzu y’ibyatsi, aho yayibanagamo n’abana be bane yishimiye icyo gikorwa.

Yagize ati "Nabaga mu kazu gatoya nari naragerageje kugondagonda k’ibyatsi. Kubera kutagira ubwinyagamburiro njye n’abana banjye, njye n’abakobwa batatu, twayiraragamo tugerekeranye, umwana w’umuhungu akajya gusembera mu baturanyi, bakamutiza uburyamo. Bwari ubuzima bugoye kuko no kubona icyo kurya, binsaba kujya guca incuro, nacyura nk’amafaranga 1000, akaba ariyo turarira, hakaba n’ubwo tubibuze. Urumva rero umuntu ubona ibyo kurya agowe gutyo no kwiyubakira byari nk’inzozi".

Ati: "None dore banyubakiye inzu nziza. Igiye kumbera amasaziro meza cyane. Muri macye, nishimye cyane, mbese ndumva naguruka nkiterera mu kirere ni uko ntafite amababa. Ibyishimo mfite ubungubu ntewe n’iyi nzu ubuyobozi bwaje kunyubakira ntabwo nababwira uko bingana kuko birandenze. Paul Kagame we mubyeyi ukomeje kutuzahura, akaduha iri terambere, aragahora ku ngoma".

Abaturanyi ba Mukarusagara, na bo bahamya ko yari uwo gufashwa koko

Nyiraneza Consolata, yagize ati "Uriya mubyeyi yari uwo kubakirwa kuko yari habi, hateye inkenke n’impungenge. Kariya kazu yabagamo kari akaruri karutwa n’igikoni, kuko kari ka nyakatsi, ku buryo natwe nk’abaturanyi be, twahoranaga ubwoba nk’igihe cy’imvura nyinshi ko imutembana. Ni uko nta bundi buryo twari dufite bwo kumurwanaho ngo tumwubakire, ariko mu by’ukuri yari ateye impuhwe. Ubuyobozi bwacu rero bwatekereje kumukiza kariya gahinda k’imiturire idahwitse, bukazana uyu muganda hano, tukaba dufatanyije nabwo kumwubakira, turabushimye cyane".

Guverineri Nyirarugero, yibukije abaturage ko gahunda zose bashyiriweho harimo n’umuganda, ari izigamije kwihutisha iterambere ry’umuturage n’Igihugu, bityo ngo bakwiye kujya bazitabira kandi bakazigira izabo.

Yabasabye kwirinda inkomyi izo ari zo zose zatuma izo gahunda zitagera ku ntego. Muri zo harimo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na magendu, bikomeje kugaragara mu Turere, cyane cyane utwegereye igice cy’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Yagize ati "Iyi nenge tugifite ya magendu n’ibiyobyabwenge, birakwiye ko mwe nk’abaturage mufata iya mbere mu kuyikumira no kuyanga burundu, kuko icyo Umukuru w’igihugu cyacu ashyize imbere, ari uko umuturage abaho atekanye, afite ubuzima bwiza kandi ateye imbere. Ibyo rero ntibyashoboka mu gihe tugifite izo nenge zidusiga icyasha. Koko mwakomeza gushyigikira ko tumwitura kwishora mu bitwangiriza ubuzima? Turabasaba ngo ibyo biyobyabwenge na magendu mubyamagane, kuko bica intege iterambere twifuza".

Mu bindi yabakanguriye ni ukugira umuco w’isuku, yaba iyo mu ngo, ku mubiri n’iyibikoresho bifashisha mu ngo ari nako barwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Yanabibukije gukomeza kwitabira n’izindi gahunda, zirimo no gutanga amakuru nyayo arebana n’igikorwa cy’ibarura, gikomeje kubera hirya no hino mu gihugu.

Mu Karere ka Burera, umuganda wanahujwe no gusoza icyumweru cyahariwe Umujyanama, aho mu Mirenge yose igize aka Karere, Abagize Inama Njyanama kuva ku rwego rw’Akarere n’Imirenge yose, bifatanyije n’abaturage mu muganda; ndetse uba n’umwanya wo kubasobanurira uruhare rw’abajyanama b’Akarere n’Imirenge, inshingano zabo.

Mu Karere ka Musanze

I Musanze umuganda wibanze ku kurwanya isuri mu Murenge wa Gacaca
I Musanze umuganda wibanze ku kurwanya isuri mu Murenge wa Gacaca

Umuganda wibanze ku kurwanya isuri mu Mudugudu wa Rungu, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, aho Umuyobozi w’aka Karere, Ramuli Janvier, yifatanyije n’abaturage kurwanya isuri ku butaka buri ku buso bwa Ha 25.

Abahakorera imirimo y’ubuhinzi, bagaragaza ko bari bakeneye imbaraga mu gushyiraho ingamba zituma ikibazo cy’isuri kigabanya umurindi, byaba na ngombwa kigacika muri ako gace, ari na byo byibanzweho muri uyu muganda, hacukurwa imirwanyasuri mu mirima yaho.

Mu Karere ka Gakenke

Umuganda wabereye mu Mudugudu wa Bukwera, Akagari ka Va, mu Murenge wa Muyongwe, aho abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, wari kumwe n’inzego zitandukanye muri ako Karere, aho bacukuye imirwanyasuri mu mirima y’abaturage, mu rwego rwo gukumira isuri, cyane cyane muri iki gihe kibura iminsi micyeya ngo igihe cy’imvura kigere.

Mu Karere ka Rulindo

Umuganda wibanze ku kurwanya isuri ku musozi wa Burambi, usanzwe ukorerwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Uyu musozi uherereye mu Murenge wa Ntarabana, abitabiriye icyo gikorwa, bifatanyije n’umuyobozi w’aka Karere Mukanyirigira Judith hamwe n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano.

Mu Karere ka Gicumbi

Abitabiriye umuganda bibanze ku kwagura umuhanda uhuza akagari ka Shangasha n’aka Nyabishambi. Uyu muhanda abaturage bakaba barawifuje kuva kera, kugira ngo uborohereze mu buhahirane.

Abaturage ubwabo, biyemeje kugira ubutaka bigomwa, kugira ngo ubashe kwagurwa, habe nyabagendwa, babone uko bahahirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru , Dr. Mushaija Geoffrey, akaba ari we wifatanyije n’abaturage b’aka Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka