Amajyaruguru: Barasabwa ubufatanye mu kuzamura ibipimo ku iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan asanga igihe kigeze ngo inzego zirimo n’iz’abikorera zo mu Ntara y’Amajyaruguru, zitahirize umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zatuma ibipimo ku iyubahirizwa ry’amategeko y’umurimo mu bigo by’abikorera birushaho kuzamuka, kuko ari nabwo uburenganzira bw’abakozi buzaba bwubahirijwe nyabyo.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan

Ibi Minisitiri Rwanyindo yabigarutseho mu biganiro byamuhuje n’inzego zinyuranye zo muri iyi Ntara, bigamije kurushaho kurebera hamwe ingamba zarushaho kwibandwaho hagamijwe kunoza umurimo, bikaba byarabereye mu Karere ka Musanze kuwa kane tariki 9 Werurwe 2023.

Mu bipimo ngederwaho bigaragaza urwego rw’ibigo mu kunoza itegeko ry’umurimo, bishingira ku kuba abakozi b’ikigo, bagomba kuba bafite amasezerano y’akazi yanditse, bahemberwa kuri Banki, bateganyirizwa muri RSSB, kurindwa abakozi n’indwara bikomoka ku kazi no kudakoresha abana.

Gusa muri iyi Ntara y’Amajyaruguru, mu bugenzuzi bwagiye bukorerwa mu bigo bimwe na bimwe, byagiye bigaragara ko ibipimo ku iyubahirizwa ry’itegeko ry’umurimo biri munsi ya 60%, ibifatwa nk’ibikiri hasi.

Minisitiri Rwanyindo agira ati: “Mu buryo bwadufasha kugira ngo imirimo duhanga ibe inoze kandi itanga umusaruro, ni uko abakoresha n’abakozi bakwiye kurangwa n’ubufatanye hagati yabo, no kujya inama mu buryo buhoraho mu kazi kabo ka buri munsi. Ibyo bifasha gusesengura ahagaragara inzitizi cyangwa ibibazo bibangamiye imikorere, noneho hakabaho kubishakira igisubizo bafatanyije”.

“Ikindi cy’ingenzi harimo no kwimakaza umuco wo gukorera ku mihigo yaba ku mukozi n’umukoresha we, kuko bigira inyungu ku mpande zombi, bityo n’ingamba bihaye zikarushaho kuba zinoze kandi zitanga umusaruro yaba ku mukozi ubwe, umukoresha we n’ikigo muri rusange”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru PSF Mukanyarwaya Donatha, agaragaza ko hari hakiri intege nke mu bukangurambaga bugaragariza ba nyiri ibigo, inyungu iri mu kubahiriza itegeko ry’umurimo.

Yagize ati: “Icyo tugiye gukora ni ukongera ubukangurambaga n’ibiganiro bishishikariza abayobora ibyo bigo, ababikoramo na ba nyirabyo, hagamijwe ko buri rese asobanukirwa uruhare rwe n’icyo asabwa ngo twese dusenyere umugozi umwe mu bituma uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwa.

Urugaga rw’Abikorera, nk’urwego rwubakitse guhera ku rwego rw’Akagari, dusanga ari n’ibintu bizoroha kandi bizihuta kuko ibyo byigo byose by’abikorera ariho bibarizwa”.

Bamwe mu bakorera ibigo bimwe na bimwe bafuje ko amazina yabo n’ay’ibyo bigo bakorera atatangazwa, bakomeje kugaragaza impungenge z’ubuzima bw’ahazaza habo, mu gihe abakoresha babo, batita ku kubishyurira imisanzu y’ubwiteganyirize, guhemberwa mu ntoki imishahara ihindagurika buri kwezi bataranahawe amasezerano yanditse n’abirukanwe badahawe integuza cyangwa imperekeza.

Muri gihe habura umwaka umwe, ngo gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi igere ku musozo, Minisitiri Rwanyindo yagaragaje ko mu Rwanda hamaze guhangwa imirimo 942.326 mu gihe intego ari ukugera ku mirimo nibura ingana na 1.500.000 inoze kandi itanga umusaruro, bitarenze mu mwaka wa 2024.

Aha Minisitiri yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zose, mu ngamba zafasha kuziba icyuho cy’imirimo igera ku 557.674 itaragerwaho, kandi igahangwa mu buryo abayikora bahabwa uburenganzira bwose bw’ibyo bemererwa n’amategeko.

Anavuga ko guha amahirwe umubare munini w’urubyiruko, ari amahitamo meza, yarufasha guhuza ubumenyi rukura ku ntebe y’ishuri n’ibkenewe ku isoko ry’umurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka