Amajyaruguru: Barasabwa kuzirika ibisenge by’inzu nyuma y’ibiza byasenyeye imiryango 4,849

Mu gihe raporo y’Intara y’Amajyaruguru igaragaza ko ibiza by’imvura muri 2020 byasenyeye imiryango 4,849, ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byabasenyera.

Guverineri Gatabazi asaba abaturage kuzirika ibisenge birinda ibiza
Guverineri Gatabazi asaba abaturage kuzirika ibisenge birinda ibiza

Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku itariki 17 Ukwakira 2020, aho abaturage bakomeje gukangurirwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo, batera ibiti kandi bashyira n’imireko ku nzu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, atangiza ubwo bukangurambaga mu Karere ka Musanze na Gakenke, yabwiye abaturage ko bakwiye kwitegura kurwanya ibiza igihe cyose, abibutsa ko kwirinda ibiza ari ukuzirika ibisenge by’inzu bakabikomeza, kandi bagatera n’ibiti bashyira n’imireko ifata amazi ku nzu.

Yagize ati “Kubera ko imvura yatangiye kugwa nabi turabasaba kuzirika ibisenge by’inzu zanyu mu kwirinda ibyo biza, ubuyobozi ni bubafashe kubona ibiti by’imbuto mubitere mwirinde ibiza kandi mubone n’imbuto zibarinda indwara, kandi ntimwibagirwe gushyira imireko ifata amazi ku nzu zanyu”.

Ubwo bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu mirenge inyuranye igize uturere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, aho abayobozi bakomeje gusura ingo bazisaba kwirinda ibiza bazirika ibisenge.

Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu duce tw’igihugu twibasiwe n’ibiza by’imvura yo muri Mata na Gicurasi 2020, aho ibyo biza byatumye imiryango 4849 iva mu ngo zabo igacumbikirwa.

Muri iyo ntara Leta ikomeje gufatanya n’abaturage mu kubakira abahuye n’ibiza, aho mu miryango 3,403 ikeneye kubakirwa, 353 yamaze kubona inzu, mu gihe inzu 240 zamaze gukingwa.

Inzu 1,274 zimaze gusakarwa, izindi 1519 zimaze kuzamurirwa inkuta, mu gihe inzu 72 ari zo zimaze kubakirwa imisingi, ibibanza 69 bikaba byaramaze gusizwa, mu gihe imiryango 2,880 imaze kubona ibibanza aho izubakirwa, ariko imiryango 529 yo ntirabona ibibanza.

Akarere ka Gakenke ni ko kibasiwe kurusha utundi, aho imiryango 1,748 yasenyewe n’ibiza, hakurikira Akarere ka Rulindo aho inzu 1,136 zasenywe n’ibiza, Gicumbi hasenywa inzu 1,133, mu gihe Akarere ka Musanze ari ko gafite imiryango mike yasenyewe n’ibiza, aho ari inzu 406 Burera hasenyuka inzu 426.

Muri iyo Ntara kandi, mu miryango 4,849 yasenyewe n’ibiza, imiryango 31 icumbikiwe mu mashuri, 57 icumbikiwe mu bigo binyuranye, 67 irakodesherezwa, mu gihe imiryango 1,980 icumbitse mu baturanyi.

Ibiza by’imvura n’umuyaga ukabije byabaye mu ijoro ryo ku itariki 06 rishyira itariki 07 Gicurasi 2020, byibasiye iduce tunyuranye tw’igihugu, aho Akarere ka Gakenke kibasiwe abaturage 23 bahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwigishe abaturage kubaka inzu à toiture cachée ! Umuyaga iyo uzanye ingufu ufata ibikuta kuko biba birenzeho kugisenge kirimo imbere ugafata ubusa! Ibindi ntacyo bimaze

Luc yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Nibyiza gukangurira abaturage kuzirika ibisenge ariko Kandi bibuke abubakiwe nimiganda,inshuti,bakaba batarabona isakaro bemerewe, inzu zikaba zigiye kongera guhirima kubera imvura mukarere ka GAKENKE.

ZIRIMWABAGABO VIATEUR yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka