Amajyaruguru: Bamenye akamaro ka Mituweli none ntibakibwirizwa kuyishyura

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, ngo ntibakirindira kubwirizwa kwishyura mituweri, kuko bamaze kubona inyungu n’ibyiza byo kuyishyura hakiri kare, harimo no kuba batakirembera mu ngo, bityo n’imirimo iyo ari yo yose bakaba bayikora bizeye umutekano usesuye w’ubuzima bwabo.

Mukamurenzi Françoise wo mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Tumaze kumenya ibyiza byo kwishyura mituweli tutarindiriye kubikora ku gahato, kuko ntanze nk’urugero, umuntu ashobora kubona akazi k’ubwubatsi, akaba yagiriramo nk’impanuka, ibuye cyangwa itafari rikamwituraho agakomereka. None se ubwo abaye atagira mituweli, yakura hehe ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yo kuvurwa ijana ku ijana? Kuri njye rero, nishyura mituweli hakiri kare, ngamije kwirinda ibiza byose by’uburwayi bishobora kungwirira”.

Uyu mwaka wa mituweri wa 2021-2022, ubura iminsi micye ngo urangire, abaturage bakomeje gushyira imbaraga mu gukusanya amafaranga binyuze mu bimina byo kwishyurirana mituweli, mu rwego rwo kwirinda ubucyererwe bw’umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2022-2023, uzahita utangira.

Shumbusho Karori wo mu Murenge wa Nyange, agira ati “Dukomeje kwitabira uburyo bwo kwishyura mituweli binyuze mu bimina, aho buri munyamuryango agenda atanga amafaranga macye macye, yaba ijana, magana abiri cyangwa magana atanu, gutyo gutyo, bitewe n’uko ubushobozi bwa buri muntu buhagaze. Uko amafaranga agwira, tujya gusoza umwaka twarabashije kwiyishyurira mituweli n’abo mu miryango yacu”.

Ati “Kwishyura mituweli hakiri kare bidufitiye akamaro, kuko nkanjye nigeze gukora impanuka y’imodoka biba ngombwa ko bankorera ubuvuzi bukomeye bw’akaguru kari karangiritse cyane. Bwashoboraga kuntwara akayabo k’amafaranga, ariko kuba nari narishyuye mituweli, byaramfashije cyane. Buri muturage wese, yari akwiye kumva ko kwishyura mituweri hakiri kare ari ingenzi cyane ku buzima bwe cyangwa ubw’ab’umuryango we”.

Raporo yakozwe ku rwego rw’Igihugu yo muri Mata 2022, igaragaza uko uturere twari duhagaze mu bwitabire bw’abaturage yo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2021-2022, Akarere ka Gakenke icyo gihe kari ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru n’ubwitabire buri ku kigero cya 95,4% gakurikirwa n’aka Gicumbi kari ku kigero cya 92%, aka Burera ku kigero cya 87,8%, Rulindo 85,4% hagaheruka Akarere ka Musanze kari gafite ubwitabire bungana na 79,8%.

Guverineri Nyirarugero asaba abaturage kugira umuco wo gutanga mituweli hakiri kare
Guverineri Nyirarugero asaba abaturage kugira umuco wo gutanga mituweli hakiri kare

Ni mu gihe raporo iheruka yo muri uku kwezi kwa Kamena 2022, igaragaza uko ubwitabire buhagaze bw’umwaka wa mituweli 2022-2023 mu Ntara y’Amajyaruguru, imibare igaragaza ko Uturere twa Gakenke na Gicumbi, tuza imbere y’utundi tugize Intara y’Amajyaruguru, aho turi hagati ya 57 na 65%. Uturere twa Rulindo, Burera na Musanze, kuri ubu two tukaba tugeze ku bwitabire buri hagati ya 31 na 44% bw’abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buvuga ko bukomeje gushyira imbaraga, mu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage no kubereka akamaro ko kwishyura mituweli hakiri kare, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo, kandi ubwo bukangurambaga bugenda burushaho gutanga umusaruro, kuko uko iminsi ishira, ari nako abitabira kwishyura mituweri, umubare wabo ugenda wiyongera nk’uko Dancille Nyirarugero, ukuriye iyo Ntara aherutse kubitangariza Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka