Amajyaruguru: Bamaze imyaka 4 bategereje ibiro byari gukoreramo inzego zinyuranye none amaso yaheze mu kirere

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwasobanuye uko byagenze ngo umushinga wo kubaka ibiro byari gukoreramo inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku Kicaro cy’iyi intara bidindire, kuko uyu mushinga umaze imyaka ine umuritswe ariko kugeza ubu hakaba nta n’ibuye ry’ifatizo rirashyirwa aho ibi biro bizubakwa.

Igishushanyo mbonera cy'iyo nyubako yari kuba irimo ibiro bikomatanyije
Igishushanyo mbonera cy’iyo nyubako yari kuba irimo ibiro bikomatanyije

Uyu mushinga wari wamuritswe muri Nyakanga ya 2019 Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko mu mwaka wari gukurikiraho ibi biro byagombaga kuba byatangiye gukorerwamo.

Ku gishushanyo mbonera cyamuritswe yari inyubako nini yari kuba irimo ibiro by’inzego enye z’ibanze ndetse hakiyongeraho n’Icyicaro cy’Intara y’Amajyaruguru nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bubivuga.

Mu kiganiro Guverineri w’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagiranye na Kigali Today yagize ati: “Kwari ukugira ngo tugire inyubako imwe yakoreramo intara, akarere, umurenge, ndetse hakabamo n’akagari n’umudugudu”.

Amakuru yatangwaga n’Akarere ka Musanze kamurika uwo mushinga mu 2019 agaragaza ko uwo umurenge wari kuhakorera ari uwa Muhoza n’ubundi usanzwe wubatsemo aho aka karere gakorera n’Ikicaro cy’Intara y’Amajyaruguru.

Akomoza ku cyatumye ibyo bidakorwa Guverineri Mugabowagahunde ati: “Umushinga warasuzumwe woherezwa mu nzego zo hejuru igishushanyo cyirakorwa, n’uko inyubako izubakwa byose birasuzumwa. Ariko kugeza ubu nturabonerwa amafaranga. Muri LODA twateganyaga kwaka amafaranga batubwiye ko bizatazashoboka kuko uyu mwaka nta yahari… Kugeza ubu ikibazo kiracyari mu ngengo y’imari”.

Aho karere ka Musanze gakorera ubu hari kuvugururwa by'agateganyo
Aho karere ka Musanze gakorera ubu hari kuvugururwa by’agateganyo

Abajijwe icyateye uyu mushinga kumara icyo gihe cyose udakorwa kandi inyigo yari yararangiye, Guverineri Yavuze ko utashyira umushinga mu bikorwa nta mafaranga ufite. Gusa byumvikana ko umushinga wadindiye ahubwo ushingiye ku gihe umaze n’ibyo uyu muyobozi yasobanuye.

Ati: “Uyu mwaka twashakaga guhindura tugashyira ingufu cyane cyane mu tugari. Tugiye kubakira utugari tutari dufite ibiro; twakodeshaga aho dukorera n’utwari dushaje tudufashe kuvugurura... Ubwo umushinga nushoboka n’ubundi turacyabyigaho ubwo akagari kari kujyamo ko kazajyamo bizaterwa”.

Idindira ry’uyu mushinga rinagaragazwa no kuba akarere ka Musanze karemerewe n’Ubuyozi bw’Intara kuba kavugurura inyubako gakoreramo kuko iri mu zari zisigaye mu Majyaruguru zitakijyanye n’igihe tugezemo.

Abajijwe ku gihe uyu mushinga wazuzurira yagize ati: “Reka twe kuvuga amatariki tutaratangira umushinga. Reka tuwunoze tumenye tuti ese abari bawutekereje mbere ibyo bari batekereje biracyakwiye”. Yongeyeho kandi ko n’ingengo y’imari nshya watwara magingo aya itarakorwa dore ko mu gihe ubwo wamurikwaga mu 2019 wabarirwaga arenga miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’yi ntara buvuga ko uyu mushinga wari watekerejwe hagamijwe kwegereza umuturage serivisi bikamufasha kuzigama igihe n’amafarnga. Igitekerezo cyari cyashingiwe ku Ntara y’Iburasirazuba aho ibiro byayo bikorera hamwe n’iby’Akarere ka Rwamagana.

Aho ibiro by'Intara y'Amajyaruguru bikorera ubu ngubu
Aho ibiro by’Intara y’Amajyaruguru bikorera ubu ngubu

Guverineri akomeza avuga ko mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, udufite ibiro bigezweho ari aka Gicumbi na Gakenke.

Ibiro by’imirenge byo, Guverineri Mugabowagahunde avuga ko muri iyi ntara imyinshi ari ifite ibiro bigezweho ariko ko n’isigaye yasabwe kubyihutisha.

Ubusanzwe kubaka ibiro bishya ku nzego za Leta, biri mu bigize gahunda yo guha serivisi nziza abaturage bazihererwa mu nyubako zijyanye n’igihe kandi zihesha agaciro Umunyarwanda.

Ibiro by'Umurenge wa Muhoza biri mu byagombaga kwimukira muri iyo nyubako
Ibiro by’Umurenge wa Muhoza biri mu byagombaga kwimukira muri iyo nyubako

Gusa, hari hamwe na hamwe mu gihugu abaturage basaba ko hajya hitabwa ku biro bishaje kurusha ibindi kuko biba bibatera ipfunwe bitewe n’uko byubatswe mu myaka ya kera kandi bisa nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashima pezida wacu kagame pahuro namwiza yaduhayebyinci nyabitecyeri nyamasheke aduhaye umuhanda bwari ubuntu bujyeretsehejuruyubunda numudugudu wataba akagarikamuyange ntituzamutoremucyizima arakozeyogahorakungoma

UTAZIRUBANDA TOPHIRI yanditse ku itariki ya: 21-10-2023  →  Musubize

Iyo plan iramutse ishyizwe mu bikorwa byaba ntako bisa ark ubu duterw ipfunwe nibiro byakarere,intara ndetse numurenge wacu bikoreramo kd bidakwuranye nakarere kubukerearugendo bivugwa k kungirije umujy wa Kigali
Nkuko hakenewe stade ijyanye nigihe

Yizerwe Pacifique yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka