Amajyaruguru: Bahagurukiye ikibazo cy’amakimbirane yugarije imiryango

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, akomeje uruzinduko mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, muri gahunda yo kurebera hamwe ishyirwa mu ngiro ry’ingingo ya gatatu yafatiwe mu nama ya 14 y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yasabaga imikoranire y’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango kuva mu 2017.

Minisitiri Bayisenge yabasabye guca ikibazo cy'amakimbirane mu ngo kuko ari cyo gishamikiyeho ibindi
Minisitiri Bayisenge yabasabye guca ikibazo cy’amakimbirane mu ngo kuko ari cyo gishamikiyeho ibindi

Ni nyuma y’uko Inama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru yiga kuri iyo ngingo, iherutse kubera mu Karere ka Musanze tariki ya 29 Mata 2021, ifatirwamo imyanzuro ijyanye n’imikoranire y’inzego mu kurwanya ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, ikibazo cyo gusambanya abana n’abakoreshwa imirimo ivunanye, bamwe bagakurwa mu ishuri, ndetse n’ikibazo cyo kurandura burundu indwara zituruka ku mirire mibi n’igwingira mu bana, hifashishwa ingo mbonezamikurire z’abana bato.

Mu rwego rwo kugaragaza uburyo iyo myanzuro yafatiwe muri iyo nama yashyizwe mu bikorwa, ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022 mu Karere ka Musanze, Minisitiri Prof Bayisenge yagiranye inama n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nk’uko abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru babigaragaje, mu bibazo bidindiza iterambere ry’umuryango bikiboneka, haracyarimo amakimbirane mu miryango n’ihohorterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana bamwe bikabaviramo gutwita bakiri bato, imirimo mibi ikoreshwa abana bamwe bagata ishuri, imirire mibi na hamwe hakigaragara idindira rya gahunda mbonezamikurire y’abana bato, imirire mibi, igwingira mu bana n’ibindi.

Ni inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Inzitizi zagarutsweho mu ikemurwa ry’ibyo bibazo, harimo abafatanyabikorwa b’inzego z’ubuyobozi hirya no hino mu turere no mu mirenge, batabigira ibyabo bakabiharira gusa inzego z’ubuyobozi, aho usanga ubukangurambaga mu baturage bukiri hasi.

Mu nzego zatunzwe agatoki, harimo bamwe mu banyamadini n’amatorero birengagiza ko izo nshingano zibareba, aho usanga ikibazo cy’amakimbirane, imirire mibi n’igwingira mu bana batabigeza neza ku bayoboke babo mu nyigisho batanga.

N’ubwo Minisitiri Bayisenge yakomeje kugaragaza ko ibyo bibazo bigihari kandi byugarije umuryango nyarwanda, hari aho yagiye abona abaturage bateye intambwe nziza mu gukemura ibyo bibazo.

Ubwo yasuraga Akarere ka Rulindo n’aka Musanze tariki 26 Gicurasi 2022, yishimiye uburyo hari abakoze amatsinda agamije guteza imbere umuryango.

Urugero ni urwo mu Murenge wa Shyorongi aho yashimye abagize itsinda ry’abakobwa babyariye iwabo bishyize hamwe biga kudoda, aho yasabye abo bangavu kwigirira icyizere, bakumva ko n’ubwo babyaye bakiri bato, ubuzima bugomba gukomeza kandi bukaba bwiza babigizemo uruhare.

Yabasabye kandi kumva ko bagomba no gusubira mu mashuri yisumbuye bakiga bakaminuza, bakagera ku rwego ruhambaye rubicaza ku ntebe y’icyubahiro (table d’honneur), aho kwishyiramo ko bagomba kwiga imyuga gusa.

Minisitiri Bayisenge yashimiye n’itsinda ryiswe “Turwubake” ryo mu Murenge wa Shyorongi, rigizwe n’imiryango 50, rigamije kurwanya amakimbirane no kubaka umuryango utekanye.

Mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo kandi yashimiye koperative y’abagore biteje imbere yitwa Ngwino ukore, ihuje abagore 25 n’abakobwa 15 bishyize hamwe baboha ibiseke n’imitako bagamije kwiteza imbere no kwiyubakira ubushobozi, nk’imwe mu nzira zo kurwanya amakimbirane mu miryango.

Abibumbiye mu itsinda Turwubake bakomeje iterambere mu miryango yabo baboha uduseke
Abibumbiye mu itsinda Turwubake bakomeje iterambere mu miryango yabo baboha uduseke

Mu bikorwa Minisitiri yasanze mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Gataraga, hari gahunda ya “Bandebereho”, igamije gushimangira uruhare rw’abagabo mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, bafatanya n’abagore babo imirimo yo mu rugo, hubakwa ingo zizira ihohoterwa, bagira uruhare mu buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko mu bibazo bibangamiye umuryango birimo kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musanze, byiganjemo abana bajya mu muhanda, abakoreshwa imirimo mibi, aho yemeza ko intandaro y’ibyo byose ari ababyeyi badashyize hamwe.

Ni inama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Abagize inama y’umutekano itaguye muri iyo ntara, Umujyanama wa Guverineri, umuyobozi w’imiyoborere myiza mu Ntara n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu bitabiriye iyo nama kandi mu nzego z’uturere, ni abayobozi b’uturere n’ababungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, Abahagarariye imiryango itari iya Leta mu karere, abahagarariye amadini n’amatorero mu karere, Umuyobozi wa RIB mu karere, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza, umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ushinzwe uburenganzira bw’umwana, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore n’uhagarariye urubyiruko n’abakorerabushake mu karere.

Guverineri Nyirarugero yemeje ko ingamba zitandukanye zafatiwe muri iyo nama zigiye gukurikizwa, arizo gushishikariza imiryango ibana itarasezeranye imbere y’amategeko kubikora, ifite abana bagwingiye kugana ingo mbonezamikikurire (ECDs), gusubiza mu ishuri abana baritaye no gukangurira ababyeyi gushyigikira gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri, guhugura ababyeyi ku gutegura indyo iboneye, gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro n’ibindi.

Minisitiri Bayisenge yasabye inzego zinyuranye zireberera abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru kwikubita agashyi, aho yagaragaje ko ibibazo nyamukuru bibangamiye umuryango muri iyo ntara birimo ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, ari na cyo gishamikiyeho ibindi bibazo, ariko cyane cyane atangazwa n’impamvu iyo ntara igira ikibazo cy’imibare minini y’abana bagwingiye, mu gihe ikungahaye ku biribwa.

Ati “Intara y’Amajyaruguru tuzi itarangwamo ikibazo cy’imvura, kandi ikaba ifite ubutaka bwera n’abaturage bayo bakaba ari abakozi, ni iyihe mpamvu ifatika yatuma iba imbere mu kugira abana bafite imirire mibi? Hakenewe imbaraga zikomatanyije, ntibibe iby’urwego rumwe bikaba ibya buri wese, ikindi ni ikibazo cy’amakimbirane mu muryango, nkaba nsaba inzego zose kumva ko buri wese bimureba, imbaraga zishyizwe hamwe ibi bibazo byose byakemuka”.

Bafashe ingamba zo kurandura ibibazo by'amakimbirane mu miryango
Bafashe ingamba zo kurandura ibibazo by’amakimbirane mu miryango
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka