Amajyaruguru: Ba rwiyemezamirimo batatu b’urubyiruko bahize abandi bahawe ibihembo

Ba rwiyemezamirimo batatu b’urubyiruko bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, bahawe ibihembo nyuma y’uko imishinga yabo igaragaje udushya n’ubudasa.

Ba rwiyemezamirimo batatu bafite imishinga igaragaza udushya bahawe ibihembo
Ba rwiyemezamirimo batatu bafite imishinga igaragaza udushya bahawe ibihembo

Ni muri gahunda y’amarushanwa yitabirwa na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko aba buri mwaka yitwa ‘YouthConnekt Award’ ategurwa na Minisiteri y’Urubyiruko.

Uwahize abandi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, akegukana igihembo cy’Amafaranga y’u Rwanda angana na 1.500.000, ni Dominique Xavio Imbabazi wo mu Karere ka Musanze, ufite kompanyi yitwa Golden insect Ltd, yorora udusimba dutoya, turimo ibinyamujonjorerwa, iminyorogoto itukura n’amasazi y’umukara, mu ntego yo guteza imbere ibikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi.

Yakurikiwe na Mashakiro Bienvenue, wo mu Karere ka Musanze ufite kompanyi yitwa Musanze Arts Studio, ikora ibijyanye n’ubugeni, waje ku mwanya wa kabiri, akaba yahawe igihembo cya 1.000.000 y’Amafaranga y’u Rwanda; mu gihe Uwingeneye Grace, wo mu Karere ka Gakenke ukora ubudozi bwibanda ku bintu bitandukanye bya Made in Rwanda, ari we waje ku mwanya wa gatatu, na we ahabwa 1.000.000Frw.

Tetero Solange, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimye urwo rubyiruko kuba rwarateye intambwe yo kwitinyuka, rugakoresha impano zarwo n’ibitekerezo mu kunoza imishinga, bigaragara ko izaba igisubizo ku guhanga imirimo iha akazi benshi, ikanakemura bimwe mu bibazo byugarije Umuryango nyarwanda.

Yabasabye gukoresha ibihembo bahawe, mu kwagura imishinga yabo no kuyongerera ireme, kugira ngo izabyare inyungu zifitiye benshi akamaro.

Yagize ati "Turasaba urubyiruko kubakira kuri aya mahirwe mubonye yo kwegukana ibi bihembo, mukabikoresha neza munoza ibitekerezo kandi mushyira mu ngiro imishinga yanyu, mu ntumbero yo kwagura isoko, mukarigezaho byinshi kandi birinogeye, bityo bamwe mwiteze imbere”.

Ati “Ikindi ni uko nka Minisiteri y’Urubyiruko, twanashyizeho uburyo bw’ikurikiranabikorwa rishingiye ku gufasha no kungurana ibitekerezo na ba rwiyemezamirimo, aho dukorana n’inzego zitandukanye, mu rwego rwo kongerera ba rwiyemezamirimo urwego rw’ubumenyi mu bucuruzi bushingiye ku mishinga yabo, no gufashwa ko igera kure, yaba mu gihugu no hanze yacyo. Tukaba twifuza ko ubu buryo bwose, urubyiruko rubwubakiraho, mu ntumbero yo kugeza imishinga yabo ku rwego rutuma ibagirira akamaro igafasha n’abandi".

Abahawe ibihembo bishimiye ko bigiye kubafasha kwagura ibyo bakora.

Imbabazi ati "Iki gihembo mpawe cy’amafaranga, ndacyishimiye cyane kuko kigiye kumfasha ndusheho kunoza no kongera ingano y’ibyo nkora. Urugero niba natunganyaga Toni 20 z’ifumbire y’iminyorogoto mu mezi atatu, aya mafaranga y’igihembo mpawe azamfasha kwagura, zibe zagera no kuri Toni 30 cyangwa zirenge. Ikindi ni uko nkorera mu nyubako nkodesha, bityo akaba agiye kumbera inyunganizi mu kuba nagura ubutaka bwo gukorera".

Imbabazi, akomeza avuga ko igihembo ahawe, ari n’intangiriro yo kunoza igitekerezo amaranye igihe cy’umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’ubushakashatsi ku dusimba dutoya tw’ubwoko butandukanye, mu rwego rwo gusesengura imiterere yatwo n’uko twabyazwamo ibifitiye abantu akamaro.

Dominique Xavio Imbabazi, wegukanye igihembo cya 1.500.000 avuga ko kigiye kumufasha kunozano kwagura umushinga wo guteza imbere udusimba duto
Dominique Xavio Imbabazi, wegukanye igihembo cya 1.500.000 avuga ko kigiye kumufasha kunozano kwagura umushinga wo guteza imbere udusimba duto

Ni mu gihe Uwingeneye Grâce na we wahawe igihembo yagize ati "Ibikoresho nifashishaga mu budozi bw’imyenda, ibikapu n’ibindi bintu bya Made in Rwanda nkora, ntibyari bihagije, bikaba byatumaga nkora ibintu bikeya. Iki gihembo mpawe ni inyunganizi ikomeye mbonye yo kugura ibindi bikoresho nk’imashini n’ibyo kudodamo, bityo bizamfashe umushinga wanjye waguke, kandi mu gihe kidatinze nzatange akazi kuri benshi".

Kuva gahunda ya Youth Connekt yo guhemba imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko yatangira mu mwaka wa 2012, ubushakashatsi Minisiteri y’Urubyiruko yakoze, bwagaragaje ko, mu mwaka wa 2018, imirimo isaga ibihumbi umunani ari yo yari imaze guhangwa n’urubyiruko babikesha iyi gahunda.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu muhango wo gutanga ibi bihembo, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Tetero Solange, yabwiye Kigali Today ko ibi ari igisobanuro cy’uko urubyiruko rufashijwe mu gushyigikira no gutekereza uko imishinga yabo ishyirwa mu bikorwa, ikanubakirwa ubushobozi, byafasha benshi kugera kure.

Muri uyu mwaka ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 573, mu gihugu hose, bahatanye mu mishinga igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, inganda n’ibindi bitandukanye.

Aya marushanwa yatangiriye ku rwego rw’umurenge, akomereza ku rwego rw’Akarere, ubu akaba yabereye ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Aha hose hagiye hahembwa abantu bane, uwa mbere ahembwa 1.500.000 naho 3 bakurikiyeho buri wese ahembwa 1.000.000.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye yaba ku rwego rw’Intara n’Akarere ka Musanze iki gikorwa cyabereyemo, bwibanze ku kwibutsa urubyiruko kurangwa n’imitekerereze ndetse n’imikorere idasanzwe, mu rwego rwo kurushaho kwihutana n’aho igihugu kigeze.

Ba rwiyemezamirimo bahembwe, bazahita berekeza mu mwiherero uteganyijwe kuva tariki 14 kugeza tariki 17 Ukuboza 2021, aho bazaba bigishwa iby’ubushabitsi no kunoza imishinga yabo neza.

Bazanaboneraho gusobanurira akanama Nkemurampama imishinga yabo, mu rwego rwo guhitamo imishinga 100 izahabwa ibihembo, na ho ababaye aba mbere 4 bazahatana mu nkera y’Imihigo iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, aho uzahiga abandi azahembwa 7,500,000; batatu bamukurikiye bahembwe 5,000,000 z’Amafaranga y’u Rwanda umwe umwe.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ivuga ko guhera mu 2012, ibikorwa bya YouthConnekt Awards byatangira, ba rwiyemezamirimo 881 ari bo batewe inkunga, bituma na bo baha akazi abantu 18,785. Iyi mirimo yinjirije Igihugu amafaranga agera kuri Miliyari imwe na miliyoni 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka