Amajyaruguru: Abibasiwe n’ibiza babayeho bate nyuma y’uko 19 bibatwaye ubuzima?

Nyuma y’uko igihugu cy’u Rwanda cyibasiwe n’ibiza by’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, abantu 127 bakahatakariza ubuzima, Intara y’uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, nizo zibasiwe cyane n’ibyo biza.

Ubwo hakusanywaga amakuru y’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru, byageze mu ma saha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu hamaze kubarurwa abaturage 19 byahitanye, bisenya umubare munini w’inzu, ibiraro birangirika, imirima y’abaturage irarengerwa.

Kigali Today yabakusanyirije amakuru y’ibyangijwe n’ibiza mu ntara y’Amajyaruguru, hagendewe kuri Raporo yagiye itangwa n’Ubuyobozi bw’uturere dutanu tugize iyo Ntara, hanafatwa ingamba zo gukumira ibyo biza ndetse hanashakwa uburyo abagizweho ingaruka nabyo bakomeje gufashwa.

Burera

Burera ni ko karere kagizweho n’ingaruka n’ibiza kurusha utundi kuko hamaze kubarurwa abantu umunani bahitanwe nabyo, abandi barakomereka aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro no mu bigo Nderabuzima bitandukanye.

Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’ako karere, yavuze ko mu bantu umunani bahitanywe n’ibiza, barimo umuryango w’abana bane na se ubabyara, imirambo y’abana ikaba yamaze kuboneka, ise akaba agishakishwa, bikekwa ko na we yaba yahasize ubuzima.

Ati “Mu kagari ka Kabaya mu murenge wa Butaro, inzu yagwiriye umuryango w’abantu batanu, barimo abana bane na se, imirambo y’abana yamaze kuboneka, ariko umurambo w’uwo mugabo ntabwo uraboneka”.

Uwo muyobozi, yavuze ko undi muryango wo mu murenge wa Kagogo waridukiwe n’inzu abana batatu bahasiga ubuzima, ababyeyi babo barokorwa no kuba batari bariyo.

Ati “Abo bana batatu bahasize ubuzima, ababyeyi babo nibo barokotse kubera ko Papa wabo yari yaragiye gupagasa, mu gihe nyina yari ari ku kiriyo, aho abaturanyi babo bari bapfushije umuntu”.

Iyo mirambo yajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, ikaba yagaruwe mu murenge wa Kagogo aho ishyingurwa kuri uyu wa kane.

Mu murenge wa Bungwe naho abantu batatu bagwiriwe n’inzu, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima, abantu bane mu murenge wa Butaro bakubitwa n’inkuba, aho bahise bagezwa mu bitaro bakurikiranwa n’abaganga, ubu bakaba bamaze gusubira mu ngo zabo.

Inzu zasenyutse mu karere ka Burera, habaruwe 128, hasenyuka ubwiherero 149, hapfa n’amatungo atanu arimo inka enye.

Hangiritse hegitari 30 z’imyaka yiganjemo ibishyimbo, imihanda irangirika irimo uva i Musanze ugana ku Karere ka Burera, aho wafunzwe n’ibiza, umuhanda Butaro-Musanze mu Murenge wa Kagogo ukaba ufunze, hakaba n’indi mihanda y’imigenderano yari yafunzwe n’ibiza abaturage bagerageza kuyitunganya iba nyabagendwa.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko bakomeza gushyira imbaraga mu guherekeza abantu babuze ubuzima, no kuba hafi imiryango yabo, ariko banasukura inzu z’abaturage zangiritse, ariko kandi banataburura ibikoresho byaba bikiri bizima, ibyo bakabikora batirengagije no gusukura imihanda yangiritse.

Mu gukomeza gukemura ikibazo byatewe n’ibiza, Meya Mukanyirigira yagize ati “Nk’uko byatanzweho umurongo na Minaloc, twari twasabwe kubarura imiryango iri mu manegeka ndetse tugatangira no gukangurira abaturage kutongera kurara muri izo nzu, twamaze kubarura inzu 210 zigizwe n’abaturage 967, ariko aho dufite imiryango nyinshi iri mu manegeka, ni mu murenge wa Kagogo ufite imiryango 134 igizwe n’abantu 681”.

Iyo miryango yasabwe kwitegura ikajya iteka kare, ahasigaye bakajya kurara aho bashakiwe amacumbi harimo amashuri, abandi bajya kurara mu miryango itandukanye, abagabo basabwa kurara amarondo abagore n’abana bakajya aho bashakiwe bacumbika.

Musanze

Ibiza mu karere ka Musanze byahitanye abantu batandatu, barimo umuryango ugizwe n’umugore n’abana batatu bo mu murenge wa Kimonyi mu kagari ka Mbizi waridukiwe n’inkangu, aho nyina w’abo bana n’umwana umwe bahise bahasiga ubuzima, abana babiri bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Mu murenge wa Nkotsi kandi ibiza byahitanye abaturage babiri, mu Murenge wa Gataraga bihitana umwe, bihitana undi umwe mu Murenge wa Cyuve, abandi baturage barakomereka, aho abakomeretse cyane bakiri mu bitaro.

Nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe akomeza abivuga, ibiza byangije inzu 63, byica amatungo mato arindwi n’inka ebyiri.

Haracyanabarurwa ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza, birimo imihanda itandatu, aho byafunze umuhanda Musanze-Rubavu mu murenge wa Busogo, ibiraro bito n’ibinini, umuyoboro w’amazi n’ibindi.

Mu bantu batandatu bishwe n’ibiza, batatu muri bo bamaze gushyingurwa, abandi barashyingurwa kuri uyu wa kane.

Uwo muyobozi avuga ko bakomeza gukurikirana amasaha 24/24 ibibazo birebana n’ibiza, mu rwego rwo kubishakira umuti, ibiza kandi bikaba bikomeje kwibasira imiryango yo mu murenge wa Kimonyi, Muko na Nkotsi aho imiryango 15 yamaze kwimurwa, ijya gucumbikirwa mu miryango, hakaba hagishakishwa n’ahandi imiryango ituye mu manegeka yakwimurirwa, haba mu mashuri no mu nsengero.

Umuhanda wa Gataraga kandi wafunzwe n’ibiza inshuro ebyiri, aho waridukiwe n’inkangu abaturage bakimara kuwutunganya, wongera kuridukirwa n’ibuye rinini ryavanwe muri uwo muhanda hitabazwa imashini nini ya RTDA, ubu ukaba ari nyabagendwa.

Gakenke

Mu karere ka Gakenke, ibiza byari byangije inzu nyinshi, gusa byagwiraga inzu abaturage bamaze guhunga bitewe n’uburyo bihaye bwo guhana amakuru mu gihe bakeka ko Ibiza bishobora kubatera.

Ibanga ry’abo baturage, ni uko mu gihe hari utanze undi kumva ko imvura ishobora guteza ibibazo ahota ajya gukangura abandi bakava mu nzu, aho bagenda batabaza bavuza ibidomora n’amajerekani, bati “duhunge ibiza duhunge ibiza”.

Urugero ni urw’umuryango utuye mu murenge wa Mugunga warokotse urupfu, aho abaturage bageze iwe babonye ko inzu igiye kubagwira, bakomanga batabaza ariko ba nyiri urugo babima amatwi, ngo bakomeje kuvuza induru bati muhunge ibiza, babonye ba nyiri urugo batabyitayeho, nibwo basakuje bavuga ko bagiye kumena urugi.

Ngo banyiri urugo bumvise ko abaturanyi bafashe umwanzuro wo kwica urugi, bahise babyuka bakimara gusohoka mu nzu, urukura rw’inzu rwahise rugwa aho bari baryamye, barokoka batyo”.

Ako karere kapfushije abana babiri bavukana bo mu Murenge wa Kamubuga, aho umwe yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye n’uwiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, nyuma y’uko igikuta cy’igikoni bararamo cyabagwiriye, ababyeyi bari mu yindi nzu babomenya bukeye.

Umurenge wa Rusasa n’uwa Mugunga, nayo yibasiwe n’ibiza aho byageze no mu bigo by’amashuri, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV abivuga.

Ati “Mu murenge wa Rusasa ahari igikorwa cyo kuvugurura inyubako za GS Nyange hanubakwa Workshop, umugezi wa Nyamutera wuzuye wimukira mu kigo winjira mu byumba by’amashuri, aho byahejejemo n’umuzamu w’ikigo abanza gutabaza, akurwamo, ayo mazi yinjira no muri stoke yari ibitsemo imifuka ya sima 700, imifuka 260 muri yo irangirika, amazi arenga utubati tubitsemo Laptop z’abanyeshuri hangirikamo 57.

Ibiza kandi byarituye imiryango 36 y’ubwiherero bw’iryo shuri, aho abana badashobora kongera kubukoresha, ibyumba by’amashuri, ibitabo n’impapuro zirangirika n’ibindi bikoresho byinshi, aho amazi yari kuri metero 1,20.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke kandi, avuga ko kuri uyu wa kane hakomeza umuganda muri icyo kigo, aho abana baraba bari mu rugo kugira ngo habanze hatunganywe.

Mu bindi bikorwaremezo byangijwe n’ibiza mu karere ka Gakenke, Meya Nizeyimana yagize ati “Hari ikiraro cyo mu kirere cyahuzaga abaturage ba Mugunga n’akarere ka Nyabihu nacyo cyasenyagurutse, ikindi kiraro cya Kiruruma ngira ngo ni ikiraro kizwi cyubatswe ndetse na Parezida wa Repubulika yaranagitashye, twasanze cyarekuranye ku buryo hashyizwe abasirikare kugira ngo babuze imodoka gucaho, kinyurwego n’abanyamaguru gusa, umuhanda Kiruku-Coko ujya Minazi nawo urangirika, aho ibiraro biwugize byacitse”.

Hangiritse n’umuhanda Muhanga-Gakenke, aho abaturage badashobora kubona aho banyura, hangirika n’ibishyimbo bihinze ku buso bwa Hegitari 133, ku buryo abaturage bashobora kutazagira icyo barokora, ibiza kandi byangiza umuceri uhinze ku buso bwa hegitari 30.

Ibiza kandi byangirije inzu 67 zirimo 25 zo mu Murenge wa Rusasa, 6 za Kamubuga, 35 za Mugunga n’inzu imwe yo mu Murenge wa Kivuruga, ibiza binasenya ibyumba by’amashuri bitanu, ibigega by’amazi bibiri n’ibindi.

Meya Nizeyimana yavuze ko gahunda yo gushyingura abo bana bahitanwe n’ibiza, izaba kuri uyu wa kane, aho n’imikino Kagame Cup yari iteganyijwe uwo munsi yasubitswe, kugira ngo iyo miryango yabuze ababo ifatwe mu mugongo.

Gicumbi

Akarere ka Gicumbi kapfushije abantu batatu, bahitanwe n’ibiza mu ijoro ryakeye ryo kuwa gatatu, harimo abana babiri bo mu Murenge wa Kaniga, umwe akaba yari afite imyaka umunani n’undi w’imyaka itanu, inkangu iridukira n’umukecuru w’imyaka 92 wibanaga mu nzu.

Nzabonimpa Emmanuel Umuyobozi w’ako karere, yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru bahise bafatanya n’inzego z’umutekano bakora ubutabazi bwihuse, aho abo bana babiri bamaze gushyingurwa, uwo mukecuru akaba ashyingurwa kuri uyu wa kane.

Imihanda inyuranye muri ako karere nayo yibasiwe n’ibiza by’imikingo yagiye iriduka, aho abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bitanze bakora umuganda imihanda yongera kuba nyabagendwa.

Uretse ugutenguka k’umuhanda wa Gatuna, amapoto y’insinga z’amashanyarazi ziwugize nazo zangijwe n’ibiza, hakaba hakomeje gukorwa urutonde rw’abantu bagizweho ingaruka n’ibiza, aho inzu 56 zangiritse cyane ku buryo abantu badashobora kuzibamo, imiryango itandukanye icumbikirwa ku baturanyi.

Abaturage 117 mu miryango itandukanye ituye mu manegeka nabo basabwe kwimuka, aho abenshi bagiye gucumbikirwa n’abaturanyi, mu gihe abandi bajyanwa mu mashuri, ndetse hakaba hari gutunganywa n’ahahoze inkambi.

Rulindo

Rulindo niko karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru katapfushije umuntu mu biza by’imvura, aho imvura itigeze igwa kuri uwo munsi muri ako karere.

Mukanyiurigira Judith Umuyobozi w’ako karere, yavuze ko imvura yaguye mu bice by’iburengerazuba ariyo yabateje ibiza, aho umugezi wa Nyabarongo wuzuye utera abaturage bo mu karere ka Rulindo.

Umuhanda Giti cyinyoni – Nzove – Rutonde - Rubona ngo wiriwe ufunze kuri uyu wa gatatu, aho n’abaturage bane bamaze kwimurwa, inzu z’ubucuruzi zatewe n’amazi zikurwamo ibicuruzwa, aho hari zimwe muri izo nzu z’ubucuruzi zangijwe n’ibiza.

Uwo muyobozi avuga ko ingamba akarere kafashe, ari ugushishikariza abaturage batuye aho bashobora kwibasirwa n’ibiza kwemera kuhimurwa, aho yemeje ko abaturage bahise babyumva vuba.

Yasabye abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibiza no kugabanya ingaruka zaterwa nabyo, bazirika inzu, bakora n’imigenda y’amazi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille arasaba abayobozi gukaza ingamba zo gukumira ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, mu rwego rwo kwirinda ko hari umuturage wongera guhitanwa n’ibiza, kandi hagakurikiranwa imibereho y’abo ibiza byakuye mu nzo zabo bashakirwa amacumbi, ariko ashimira n’abaturage bakomeje kugoboka bagenzi babo bibasiwe n’ibiza, babaha icumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka