Amajyaruguru: Abayobozi bashya basabwe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byari byaradindiye

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abayobozi bashya batowe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byadindiye, kugira ngo iterambere ry’abaturage ryifuzwa riboneke mu buryo bwihuse.

Guverineri Mugabowagahunde yahaye abayobozi bashya umukoro wo gukemura ibibazo byadindiye
Guverineri Mugabowagahunde yahaye abayobozi bashya umukoro wo gukemura ibibazo byadindiye

Ibi yabigarutseho mu mpanuro yahaye abo bayobozi ubwo bari bamaze gutorerwa kuzuza Komite Nyobozi z’Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, mu gikorwa cyabaye ku rwego rwa buri Karere ku wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023.

Mu bayobozi batowe harimo Nsengimana Claudien watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Uwanyirigira Clarisse watorewe kuba Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ndetse na Kayiranga Théobard watoreye kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.

Uretse aba bayobozi, mu Karere ka Burera Mukamana Solina yatorewe kuyobora aka Karere mu gihe Mukandayisenga Vestine yatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

Guverineri Mugabowagahunde ahereye ku byuho byari byaratewe n’uko Komite Nyobozi z’Uturere batorewe kuyobora zitari zuzuye ndetse n’Abajyanama batwo, yagaragaje ko gutorwa kwabo, ari intambwe nziza mu gukuraho ibyo byuho.

Ati “Duhereye nko mu Karere ka Musanze, muri Nyobozi yakagombye kuba yari ifite abayobozi batatu harimo Umuyobozi umwe gusa, na we wayoboraga mu buryo bw’agateganyo. Urumva rero gukora inshingano ze akongeraho n’iz’abandi babiri byari akazi katoroshye yari amaze iminsi afite. Kimwe n’Akarere ka Burera na Gakenke na ho Komite Nyobozi ntizari zujuje umubare ugenwe. Kuba aba bayobozi batowe mu buryo bwuzuye, tubibonamo umusaruro wo kwihutisha inshingano basabwa kuzuza zo gukemura ibibazo by’abaturage byari byaradindiye”.

Guverineri Mugabowagahunde ari kumwe(hagati)na Komite Nyobozi Nshya hamwe n'uwari Umuyobozi w'Agateganyo Hamiss Bizimana (uwa kabiri ibumoso) na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Ndayambaje Michel
Guverineri Mugabowagahunde ari kumwe(hagati)na Komite Nyobozi Nshya hamwe n’uwari Umuyobozi w’Agateganyo Hamiss Bizimana (uwa kabiri ibumoso) na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze Ndayambaje Michel

Yagaragaje ko adafite impungenge ku mikorere yabo, akizera neza ko nibarangwa n’imikorere ishyize hamwe, ndetse bakita ku gukorana n’abatekinisiye mu nzego zose uko zubakitse ku Karere, ibyo biyemeje gukorera abaturage n’ibyo igihugu kibifuzaho, nta kabuza bazabigeraho.

Mu bindi abona nk’ibanga ryatuma barushaho kwesa imihigo, ni ugusohoka mu biro, umwanya wabo munini bakawukoresha mu kumenya no gusesengura ibibazo ari nako bagena uburyo byakemurwamo mu buryo bwihuse.

Ati “Kwegera abaturage bakabana na bo umunsi ku munsi ni inshingano z’ibanze twe n’Igihugu tubifuzaho. Ntidushaka kuzumva abaturage batakamba ko bafite ibibazo byakagombye kuba byarakemutse ariko bikadindizwa n’uko abayobozi batabanye na bo. Twabatumye kubasanga hasi mu midugudu, bagashakira hamwe ibisubizo kandi ibanga ryo kubigeraho nta rindi ni uguhorana inyota yo gukorera hamwe”.

Ubushishozi n’umurimo unoze biri mu byo ababatowe bazubakiraho

Abagize Komite Nyobozi batowe mu Turere two mu Ntara y’Amjayaruguru, bagaruka ku ntego bafite zizabaherekeza mu kazi batorewe, harimo no kurushaho gushyigikira no guhanga ingamba zituma iterambere rirushaho kwihuta.

Abayobozi barimo na Mukandayisenga Vestine watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke nyuma yo gutorwa banarahiriye kuzuza inshingano zabo
Abayobozi barimo na Mukandayisenga Vestine watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke nyuma yo gutorwa banarahiriye kuzuza inshingano zabo

Agendeye ku mahirwe agaragara nk’umwihariko mu Karere ka Musanze, gateye imbere mu bukerarugendo, Nsengimana Claudien yagize ati “Ntabwo tugiye guhera ku busa kuko ubwabyo kuba abaturage bafite ubushake bwo gukora no gushyira mu ngiro ibyo basabwa ni amahirwe akomeye dusanze. Akarere kacu ka Musanze nka kamwe mu twunganira umujyi wa Kigali kandi gafite amahirwe menshi y’ubukerarugendo, birakwiye ko ubwo bukerarugendo bwakorwa mu buryo bwungukira buri wese, kandi bukarushaho kubyara ibindi bikorwa bishya binoze”.

“Guteza imbere Ubuhinzi n’ibindi bikorwa bibyara inyungu bidashingiye ku buhinzi nabyo dusanga ari amahirwe akikije benshi, ashobora kuba isoko y’imirimo myinshi ibyara inyungu bikagirira benshi akamaro”.

Mu bindi abayobozi bakomojeho ko bazibandaho nk’uko Mukandayisenga Vestine w’Akarere ka Gekenke yabigaragaje, harimo no gutoza abaturage kugira umuco w’uko ibitekerezo bajya babibyaza ibikorwa bifatika.

Aba bayobozi bose uko ari batanu batorewe kuzuza Komite Nyobozi z’Utrere dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, ni na bo ku ikubitiro batorewe kuzuza Njyanama z’utwo Turere ubusanzwe ziba zigizwe n’abantu 17 muri buriKarere. Ni mu gihe mu Karere ka Rulindo ho hatowe Umujyana umwe wuzuza 30% by’abagore.

Mukamana Solina yatorewe kuyobora Akarere ka Burera ari kumwe n'uwari uhagarariye ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru muri iki gikorwa (hagati) ndetse n'abayobozi bungirije b'aka Karere bo banasanzwe muri Nyobozi
Mukamana Solina yatorewe kuyobora Akarere ka Burera ari kumwe n’uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru muri iki gikorwa (hagati) ndetse n’abayobozi bungirije b’aka Karere bo banasanzwe muri Nyobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka