Amajyaruguru: Abayobozi basabwe kutarindira ko ibibazo by’abaturage bikemurwa na Perezida

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asanga abayobozi n’inzego bafatanya, nibashyira imbaraga mu gukemurira abaturage ibibazo hakiri kare, bihereye ku rwego rwo hasi ku midugudu, bizagabanya imirongo batondaga babibaza Perezida Kagame, mu nzinduko akunze kugirira hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Musabyimana yibukije abayobozi gukemura ibibazo by'abaturage hakiri kare
Minisitiri Musabyimana yibukije abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage hakiri kare

Ibi Minisitiri Musabyimana yabigarutseho mu biganiro byamuhuje n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo mu Ntara y’Amajyaruguru, byabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.

Yagize ati “Mu gihe abaturage batonda imirongo babaza ibibazo Perezida wa Repubulika, biba bigaragaye nk’aho byabuze gikemura, nyamara byakabaye biba byarakemuwe kare. Birababaza kubona umuturage abaza umukuru w’igihugu ikibazo, mu gukurikirana ngo Umukuru w’Igihugu amenye uwaba yarigeze kugikurikirana, ugasanga twese nk’abayobozi turarebana gusa, kandi biba byarabereye aho dukorera umunsi ku munsi. Ni ikibazo nifuza ko bayobozi muri hano, dufatanya, tukajya twihutira gukemurira umuturage ibibazo”.

Mu Turere twose harimo n’utugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa kabiri wa buri cyumweru ni umunsi wo kwakira ibibazo by’abaturage, no kubafasha kubikemura. Aho bikorwa abaturage basanze ubuyobozi mu biro no mu Nteko z’abaturage zikorwa ku rwego rw’imidugudu. Icyakora Minisitiri Musabyimana, agasanga hari aho bamwe mu bayobozi badohotse, uyu mwanya bakaba batawukoresha icyo wagenewe ku kigero gifatika.

Yagize ati “Bimaze kugaragara ko uriya munsi wo ku wa kabiri, tutakiwuha agaciro ukwiye, kuko bisa n’aho kuwukemuramo ibibazo by’abaturage, bikorwa nko kurangiza umuhango gutyo gusa. Iyo twabegereye, usanga twigira mu kuvuga amajambo, tukerekana abashyitsi, tukababwira gahunda za Leta, tubibutsa gutanga mituweli no kwitabira gahunda ya Ejo Heza, bikaba birangiriye aho. Twarangiza tugakora raporo zivuga ko ibibazo byose abaturage babajije byahawe umurongo, tukazohereza. Ngibyo ibikubiye muri raporo hafi ya zose tubona buri munsi. Nagiraga ngo rwose, bayobozi muri hano, iyo mikorere ikosoke, ibibazo by’abaturage, bijye bihabwa umwanya uhagije wo kubyumva no kubikemura”.

Abayobozi mu nzego bwite za Leta, Abikorera, abanyamadini n'inzego zishinzwe umutekano bitabiriye ibyo biganiro
Abayobozi mu nzego bwite za Leta, Abikorera, abanyamadini n’inzego zishinzwe umutekano bitabiriye ibyo biganiro

Minisitiri Musabyimana yababwiye ko gukemura ibibazo nyabyo, ari ukubanza kumenya ko bihari, no gusesengura neza uburyo babikemuramo.

Ati “Niba hari rwiyemezamirimo wambuye abaturage, imikoranire y’inzego ziri ahagaragara icyo kibazo, icyo imara ni uko zifatanya agahamagarwa, akavuga impamvu yambuye abaturage, n’igihe azabishyurira kandi zigakurikirana ko nabyo yabishyize mu bikorwa. Kandi nibwirako bikozwe uko adashobora kunanirana”.

Mu bindi yabasabye gushyiramo imbaraga ni uguhuza ukuri ku mibereho y’abaturage n’iterambere nyaryo Intara ifite, bikajyana n’uko abagifite imyumvire ikiri hasi ihinduka, hakabaho gufatanya n’abafatanyabikorwa n’Intara.

Impanuro abitabiriye ibi biganiro bahawe zatumye biyemeza kurushaho kunoza imikorere, ariko nanone, bagasanga hakiri imbogamizi zituma batihutisha serivisi baha abaturage, cyane cyane ku rwego rw’Utugari zikwiye gukemurwa.

Hakizimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli mu Karere ka gakenke ati “Turacyafite abakozi bacye ku rwego rw’Akagari, byiyongeraho n’ibikoresho bijyanye n’umuvuduko w’iterambere turiho bikiri bicyeya, cyane cyane iby’ikoranabuhanga. Akagari kadafite mudasobwa, katagira Internet, usanga bitoroha kwihutisha servisi. Ibi bibazo mu gihe twafashwa bikabonerwa ibisubizo, mbona twarushaho gutanga umusaruro”.

Mukampunga Domina ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Musanze ati “Impanuro duhawe, tugiye kuzubakiraho turushaho kwegera umuturage. Turusheho gufatanya na we tubone igisubizo cy’ibyo yibaza. Bizajyana no guhindura imyumvire ya bamwe, usanga baba barakemuriwe ibibazo ku rwego rwo hasi, ariko bagasigarana ingingimira yo kutanyurwa n’uko byakemuwe. Uburyo dukemuriyemo umuturage ikibazo, tuzajya dufata n’umwanya uhagije wo kumusobanurira inzira zose twanyuzemo ngo tubigereho”.

Minisitiri Musabyimana yari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero hamwe n'inzego zishinzwe umutekano muri iyo Ntara
Minisitiri Musabyimana yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero hamwe n’inzego zishinzwe umutekano muri iyo Ntara

Ni inshuro ya mbere Minisitiri Musabyimana agiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zaba iz’ubutegetsi bwite bwa Leta, izishinzwe umutekano, abikorera, abayobora imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyamadini, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuva yahabwa uwo mwanya mu Gushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka