Amajyaruguru: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bubakiye imiryango 184

Imiryango itishoboye yo mu turere tugize Intara y’Amajyarugu imaze kubakirwa inzu 184 ndetse yorozwa inka, ihabwa n’ibikoresho bitandukanye.

Abahawe izi nzu baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari igikorwa cyiza bashimira aba banyamuryango ba RPF Inkotanyi kuko cyabavanye mu buzima bwari bugoye babagamo.

Iyo bagiye kuremera umuntu biba bimeze nk'ubukwe
Iyo bagiye kuremera umuntu biba bimeze nk’ubukwe

Umwe muri bo ni uwitwa Niyonsaba Chantal wo mu Karere ka Gicumbi wahawe inzu yo kubamo ifite agaciro ka miliyoni zisaga zirindwi (7,456,700frw), ibikoresho by’ibihumbi bisaga magana ane (434,000 frw), n’inka ifite agaciro k’ibihumbi bisaga magana atatu (310000 frw).

Yagize ati “Ndi umupfakazi nta mugabo ngira ni ukuri jyewe n’abana banjye baduhinduriye ubuzima nanjye mbarirwa mu bantu bakize hano ntuye”.

Mu nzu bahaye Niyonsaba harimo ibitanda na matora ndetse ahabwa n’ibikoresho byo mu rugo azajya yifashisha ndetse n’ibiribwa bizamutunga mu gihe cy’amezi atatu.

Kabagambi Jean Bosco na we ni umwe mu bubakiwe inzu ndetse ahabwa n’inka. Atuye mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi. Ashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ibikorwa byiza bakorera abaturage.

Inzu yahawe ufite ubumuga bwo kutabona
Inzu yahawe ufite ubumuga bwo kutabona

Ati “Inka izampa ifumbire, umukamo, izamfasha kweza nihaza mu biribwa nsagurire isoko, byose ndimo ndabibara nkasanga inka ubwayo izankiza”.

Mujawayezu Leonie uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyarugu, avuga ko iyi gahunda ari umwihariko w’abanyamuryango mu ntara y’Amajyaruguru kuko bihaye intego yo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

Ati “Uyu ni umwihariko wacu mu Majyaruguru. Ubundi twatangiye ibi bikorwa mu mwaka wa 2019 kugeza muri uyu wa 2022 muri uku kwezi kwa cyenda tumaze guha abaturage amazu agera mu 184 n’ubwo haciyemo igihe cya covid-19 ikadukoma mu nkokora ariko twarabikomeje”.

Abo bubakira babaha n'ibiribwa
Abo bubakira babaha n’ibiribwa

Mujawayezu avuga ko mu Karere ka Burera bubatse inzu 34, muri Rulindo bubaka inzu 36, Gakenke bubaka inzu 41, Musanze 30, Gicumbi 43.

Ibikorwa byo kubaka aya mazu ntabwo byahagaze kuko ubu bigikomeje, aho bagenda bubaka andi mazu kugira ngo bikomeze bigere no ku bandi baturage batishoboye.

Iyo bahaye umuturage inzu baranamuremera bakamuha n’ibintu bishobora kumutunga amezi atandatu adahaha, kuko bikorwa mu bufatanye bw’abanyamuryango.

Izi nzu zubakwa hakoreshejwe amaboko ndetse n’inkunga y’amafaranga ava mu banyamuryango bakabikusanya buri wese agatanga umusanzu w’icyo ashoboye kugeza ubwo inzu yuzuye igahabwa umuturage.

Inzego z’ibanze ni zo zigena uhabwa ya nzu ndetse n’inka hamwe n’ibyo bikoresho n’ibiribwa.

Nyiransabimana wahawe inzu
Nyiransabimana wahawe inzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka