Amajyaruguru: Abanyamadini n’amatorero basabwe kurwanya ubusinzi bwugarije abiganjemo urubyiruko

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, asaba abahagarariye amadini n’amatorero yo muri iyi Ntara, gukumira bivuye inyuma ikibazo cy’ubusinzi, kuko bukomeje kuba intandaro y’ibibazo byinshi bidindiza imibereho n’iterambere ry’imiryango.

Guverineri Nyirarugero yasabye abanyamadini n'amatorero guhagurukira ikibazo cy'ubusinzi
Guverineri Nyirarugero yasabye abanyamadini n’amatorero guhagurukira ikibazo cy’ubusinzi

Ibi yabigarutseho mu biganiro byabaye ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, byahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abahagarariye amadini n’amatorero ahabarizwa.

Muri ibi biganiro abanyamadini n’amatorero bagaragarijwe ishusho y’uko Intara y’Amajyaruguru ihagaze na bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage birimo n’ubusinzi bufatwa nk’izingiro ibibazo byugarije imiryango bishamikiraho, basabwa kwitsa cyane ku kugaragariza abayoboke babo ingaruka zabwo.

Guverineri Nyirarugero yagize ati “Abanyamadini n’amatorero bahura n’abantu benshi inshuro nyinshi. Ni ngombwa ko mu nyigisho batanga, bajya banagaruka ku nyigisho zikangurira abantu kureka ubusinzi, babagaragariza uko bukomeje koreka ubuzima bwa benshi n’uko budindiza umudendezo mu miryango”.

Ati “Umugabo cyangwa umugore wasinze biragoye kumushishikariza gutanga mituweli. Ntiwamukanguria kugaburira umwana indyo yuzuye, no kumurinda ihohoterwa ngo abyumve. Iterambere n’umutekano by’urugo, na gahunda za Leta ntacyo biba bikimubwiye bitewe n’uko nta bushobozi bw’imitekerereze y’ikintu kizima aba agifite; bityo tugasanga hakiri umukoro wo gushyira imbere inyigisho zituma abaturage bamenya ububi bw’ubusinzi no kubureka.

Urubyiruko ruri mu batungwa agatoki kuba rwishora mu nzoga rugasinda, bityo ngo hafashwe ingamba zikomeye zirimo ibihano ku bafungura utubari mu masaha y’akazi, no kugenzura kenshi ireme n’ubuziranenge bw’inzoga bacuruza hari icyahinduka.

Umushumba w’Itorero EAR Diyosezi ya Shyira, Rev. Samuel Mugisha Mugiraneza, akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiriziya Gatolika (RIC) ku Rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yagize ati “Uko iterambere rigenda rikura ni nako imyumvire n’imyitwarire y’abantu irushaho guhinduka. Muri iki gihe urubyiruko n’abagabo bakiri bato, barishora mu kunywa ibisindisha bituma bata umutwe, bagasahura ingo bakazikenesha”.

Ati “Iki kibazo dusanga gikwiye guhagurukirwa binyuze mu bugenzuzi busuzuma n’ubuziranenge no kureba niba ibipimo izo nzoga ziba zakoranwe bidafite ubukana bwangiza ubuzima bw’abazinywa. Natwe nk’abanyamadini n’amatorero tukongera ibiterane, ubukangurambaga n’inyigisho bifasha guhindura iyo myumvire mu kurinda gukomeza gutakaza abantu bacu”.

Kuba urubyiruko n’ababyeyi batagifata umwanya uhagije wo kuganira, bituma n’abashaka kubayobya bagera ku ntego.

Umutoni Nadege ati “Izo nzoga zisindisha byihuse zigura macye bikorohera urubyiruko rw’amikoro macyeya kuzigura. Ipfundo ni ibigare bashorwamo na bagenzi babo kuko batababwiye aho ziri n’ubwoko bwazo ntibazimenya. Icyadufasha kurushaho ni ukureba kure ababyeyi bacu bakatuba hafi mu buryo bw’imitekerereze itugarurira icyizere cy’ahazaza, kugira ngo biturinde kubaho nk’abiyahuzi”.

Muri ibi biganiro abanyamadini n’amatorero basabwe guhuza imbaraga n’inzego za Leta mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, no kugira uruhare mu kwimakaza imitangire ya serivisi nziza mu nzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka