Amajyaruguru: Abantu 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo batawe muri yombi

Abo bantu uko ari 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo, barimo abafatanwe inka, ihene, intama ndetse n’inkwavu, bakaba bafatiwe mu turere tugize Intara y’Amayaruguru, muri gahunda yateguwe na Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakozwe hagati y’itariki 10 na 14 Werurwe 2025.

Bamwe mu bafashwe bakekwaho ubujura bw'amatungo
Bamwe mu bafashwe bakekwaho ubujura bw’amatungo

Bamenyekanye biturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yahawe n’abaturage, y’uko bari bamaze igihe barembejwe n’abajura barimo n’abitwikira ijoro bakazitura amatungo mu biraro, bakayajyana akaburirwa irengero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye abakora ibikorwa nk’ibyo, kugira ngo ababifatirwamo babihanirwe.

Ati: “Ibikorwa byo gushakisha n’abandi birakomeje kuko ni ikibazo kimaze iminsi kigaragara henshi. Nta na rimwe Polisi izihanganira ubujura ubwo aribwo bwose harimo n’ubw’amatungo, ari naho duhera dusaba abakibwishoramo kubucikaho ingaruka zitarabageraho”.

“Gutekereza ko ubujura nk’ubwo hari icyo bwabagezaho ni ukwibeshya no kuyoba bikomeye. Imirimo yo gukora mu buryo bunyuze mu mucyo irahari ni myinshi nibayihereho, maze bitandukanye n’ibikorwa bibi byo kurya ibyo bataruhiye”.

Mu bindi SP Mwiseneza yibutsa abaturage ni ugufatanya n’inzego zishinzwe umutekano, mu gutangira amakuru ku gihe no kwitabira amarondo cyane cyane akorwa mu masaha ya nijoro, kuko akenshi abajura ariyo bitwikira bakiba iby’abaturage.

Ati: “Iyo bamenyekanye hakiri kare barigishwa, bakibutswa ububi n’ingarua z’ibyaha nk’ibyo bagahindura imyitwarire mibi, bakaba abafatanyabikorwa mu gukumira icyaha kitaraba”.

Mu bafashwe bakekwaho kwiba amatungo barimo abantu 9 bo mu Karere ka Gicumbi bafatanwe inka 3, ihene 3 n’intama 1. Mu Karere ka Burera abantu 6 bakekwaho ubwo bujura, babafatanwe inka 6 Intama 1 n’inkwavu 4, mu Karere ka Gakenke ho, abantu 7 bahafatiwe bakekwaho kwiba intama 3, Akarere ka Rulindo hafashwe abakekwaho ububujura b’Amatungo bane, mu gihe mu Karere ka Musanze ho umuntu umwe ari we wafashwe akekwaho ububujura bw’Amatungo.

Amatungo yose bafatanwe yasubijwe ba nyirayo, naho abakekwaho kuyiba, bo bafungiye kuri Polisi Station zitandukanye, bakaba bari gukorwaho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka