Amajyaruguru: Abantu 13 batawe muri yombi bazira magendu

Abantu 13 bakoraga ubucuruzi bw’ibishyimbo mu buryo bwa magendu, bo mu Turere twa Burera na Gicumbi, batahuwe na Polisi bagerageza kwambutsa Toni zisaga 40, babijyanye mu gihugu cy’abaturanyi ibata muri yombi.

Bafatanywe toni 40 z'ibishyimbo
Bafatanywe toni 40 z’ibishyimbo

Abo bantu babyambutsaga babinyujije mu nzira zitemewe zizwi nka panya, bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Ibyinshi mu byo bafatanwe, bagiye babikura mu Ntara y’Iburasirazuba, bakabitunda n’imodoka zabijyanaga muri utwo Turere, bakabibika mu ma depo ya bamwe mu bacuruzi begereye imipaka”.

Yungamo ati “Mu makuru y’ibanze tumaze gukusanya, ni uko ababirangurira kuri izo depo bagendaga bakuraho bike bike, bakabiha ababitunda ku mutwe, bakabinyuza mu nzira zitemewe, bakajya kubigurisha mu bihugu by’abaturanyi”.

Mu bikorwa byo gutahura abo bantu, hafatiwemo ibishyimbo by’ubwoko butandukanye burimo ibyitwa Rutuku, Injyamani n’ibyo abaturage bakunze kwita Colta. Ibimaze gufatwa uhereye muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2025, bipima Toni 40 n’ibiro 321.

Ababyambutsa ngo baba bakurikiyeyo igiciro babigurishaho kiri hejuru, ugereranyije n’iby’aho baba babivanye; nyamara ngo ibi ni ukwibeshya gukomeye nk’uko SP Mwiseneza yakomeje abivuga.

Ati “Abaturage barasabwa kureka gushukwa n’ibiciro babigurishaho bakurikiye ifaranga, kuko bituma babyimaraho burundu bagasigara imiryango yabo ishonje. Iyo babyimazeho byanze bikunze barahindukira bagakenera ibyo kwifashisha mu ngo, byaba ngombwa ko bajya kubigura ku masoko bikabahenda”.

Ati “Nanone kandi ziriya nzira banyuzamo magendu, ntizitekanye kuri bo, kuko igihe kinini bazihanganiramo n’inzego zishinzwe kuyikumira, bamwe bikabaviramo kubijugunya mu bihuru bagahomba, abandi bagafatwa bagafungwa, iterambere ryabo rikadindira”.

Bafunzwe bazira magendu y'ibishyimbo
Bafunzwe bazira magendu y’ibishyimbo

Yungamo ati “Polisi y’u Rwanda yamaze gutahura imigambi n’amayeri yose bakoresha, ntizabihanganira, ikomeje gushakisha n’abasigaye ngo babiryozwe”.

Abafashwe bose bafungiwe kuri za Station Polisi ziherereye muri utwo Turere twombi.

Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kuyitungira agatoki, no kujya bihutira gutanga amakuru y’abo bazi bishora mu bikorwa bya magendu, kuko babangamiye iterambere ry’Igihugu n’iry’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka