Amajyaruguru: Abangavu 424 batewe inda mu mezi umunani ashize

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cyo gusambanya abana no kubakoresha imirimo ivunanye aho mu mezi umunani ashize abana 424 batarageza imyaka 18 batewe inda.

Ni raporo yatangiwe mu nama yo kuganira ku bukangurambaga bw’imyaka itanu bujyanye no kurwanya ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana haba kubasambanya no kubakoresha imirimo ivunanye, no kurebera hamwe uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2020 mu nsanganyamatsiko yiswe “Uruhare rwanjye nawe mu kurwanya gusambanya abana no kubakoresha imirimo ibujijwe”, ku bufatanye na Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda (REWU), na World Vision Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yagaragaje uburyo ikibazo cyo gusambanya abana kiri gufata indi ntera by’umwihariko muri aya mezi umunani ashize, aho abana 424 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari munsi y’imyaka 18 barimo n’abari munsi y’imyaka 14 bamaze guterwa inda.

Yagize ati “Mu mibare dufite mu mezi umunani ashize, biragaragara ko abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda barimo n’uwatewe inda ari munsi y’imyaka 14 wo mu Karere ka Gicumbi, tukibaza tuti ese abagabo 424 babasambanyije barafunze?”

Arongera ati “Aba bana baterwa inda iyo ubateranyije mu gihugu hose ni ibihumbi n’ibihumbi, ni abana bari mu buzima babi ku buryo n’abazabakomokaho bashobora kuzabaho badashoboye kwiga bakazahinduka ibikange. Mwumve ko turi kubaka abantu bazatubera ikibazo mu bihe biri imbere”.

Muri raporo yatanzwe n’abayobozi b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru bari bitabiriye iyo nama, bagaragaje bimwe mu bibazo bitera iryo hohoterwa ry’abana, aho muri ibyo bibazo harimo guhishira abasambanya abana bitwaje icyenewabo, gushora abana mu mirimo ivunanye irimo ubucukuzi bw’amabuye, kubumba amatafari, ubwubatsi, ubucuruzi aho usanga ababyeyi babibashoramo bitwaje ubukene n’ibindi.

Ni byo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagarutseho ati “Usanga ababyeyi bahishira abasambanya abana babo, ugasanga umubyeyi aramuhishiriye kubera ko ari umukozi we wo mu rugo, mubyara we n’ibindi. Mperutse kubaza umubyeyi ufite umwana wasambanyijwe impamvu atatanze amakuru ati Eh ubwo se mbivuze umukobwa wanjye yazabona umugabo?”

Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Akarere ka Burera avuga ko abagabo basambanya abana bakomeje gufatwa n’ubwo abahamwa n’icyaha ari ingerere.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2017 hamaze kubarurwa abana basaga 300 basambanyijwe, abagabo bakurikiranwe ni 126 ariko abafunzwe kugeza ubu ni 26 gusa. Abandi bana usanga bakoreshwa mu mabuye y’agaciro no mu kubumba amatafari, gucuruza ibisheke, hari n’abari gukoreshwa mu burembetsi batunda ibiyobyabwenge, ni ikibazo twafatiye ingamba ku buryo abo bakoresha abana n’ababasambanya bashakishwa kandi bagafatwa, ni urugamba tugikomeje kandi dushyize imbere”.

Icyo kibazo cy’abantu bakekwaho gusambanya abana ariko hagafungwa umubare muto, cyagarutsweho n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukamana Beline, aho yagaragaje ko abenshi mu bashinjwa gusambanya abana usanga habura ibimenyetso bifatika bibashinja bakarekurwa.

Uwo muyobozi yavuze ko hari ubwo umwana agaragaza uwamuteye inda, bashaka ibimenyetso bagasanga aramubeshyera, yababwira uwa kabiri bagasanga na we nta bimenyetso bigaragaza ko ari we wamusambanyije hakabaho n’imbogamizi z’ababyeyi bavuga ko abana babo basambanyijwe ibimenyetso byaramaze gusibangana.

Agira ati “Icyaha cyo gusambanya umwana kirakomeye, hari aho biba ngombwa ko umuntu akatirwa igifungo cya burundu, murumva rero ko bisaba ikimenyetso simusiga kugira ngo umuntu atarengana. Hari ubwo batuzanira umwana ufite inda y’amezi ane ngo yarasambanyijwe wafata uwo yavuze ati arambeshyera”.

Yongeye ati “Meya wa Burera hari aho agaragaje ko hafashwe abantu 126 bashinjwa gusambanya abana ariko hafungwa 26, bisaba ibimenyetso simusiga nko gufatirwa mu cyuho, ikindi kimenyetso ni uko hapimwa amasohoro, kugira ngo icyo kimenyetso kiboneke, ndetse umwana akagera muri Isange one stop center mbere y’amasaha 48.

Ati “Ikindi kimenyetso ni ugupima DNA.Tumaze kubona umubare munini w’abana babyaye batubwira ababasambanyije bapima DNA bagasanga si bo, ntitubatererana turongera tukababaza bakatubwira abandi ugasanga umwana avuze abantu batanu bose uko bapimwe ugasanga icyaha ntikibafata”.

Ubwo bukangurambaga ngo buje gusobanurira ababyeyi ihohoterwa rikorerwa abana no kubwira abana uburenganzira bwabo aho mu myaka itanu bazaba bamaze kugera ku bana bagera kuri miliyoni ebyiri nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Mutsindashyaka André, Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abakozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda.

Ati “Uyu munsi umuryango Nyarwanda wugarijwe n’ikibazo cy’abana bakorerwa ihohoterwa, hirya no hino mu gihugu urumva abana basambanyijwe, ugasanga hari abana bakora mu birombe, abatunda amatafari abakura ibumba, abahonda za Konkase, ugasanga icyo kibazo kiramutse kidafatiwe ingamba cyazagira ingaruka ku gihugu cyacu. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga buzamara imyaka itanu aho uyu munsi twaganiriye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru aho duteganya kugera ku bana miliyoni ebyiri”.

Musoni Edouard, Umukozi w’Umuryango wa World Vision Ushinzwe ibikorwa, avuga ko ubwo bukangurambaga ari umwanya wo kugabanya no guhagarika icyorezo cyugarije igihugu cyo guhohotera abana.

Uwo muyobozi aratunga agatoki ababyeyi bataye inshingano ati “Zimwe mu mpamvu zituma abana basambanywa ni ababyeyi bataye inshingano, aho usanga bahishira abangiza abana, ntibanabaganirize ku buzima bw’imyororokere. Ikindi ni ikibazo cy’ubukene aho bemerera abana gukoreshwa imirimo ivunanye, ababakoresha bakabashakamo inyungu kuko babahemba amafaranga make”.

Guverineri Gatabazi arasaba abayobozi b’uturere gukorana n’inzego zishinzwe umutekano, mu rwego rwo guhashya ihohorterwa rikomeje gukorerwa abana, aho yizera ko buri muntu naramuka yujuje neza inshingano ze, ikibazo cyo gusambanya abana no kubahohotera kizashira.

Ati “Mu gihugu abana ibihumbi mirongo bamaze kubyara, tuve ku mibare cyane kuko nubwo yaba umwe wahohotewe ni imbaraga z’igihugu ziba zitakaye, Na nyakubahwa Perezida wa Repubulika muzi uburyo ababara iyo umuntu umwe yarenganye. Twite kuri icyo kibazo murabizi no muri Bibiliya handitse ko umushumba yasize intama 99 ajya gushaka imwe yazimiye, tuve mu magambo tujye mu bikorwa”.

Iyo nama yitabiriwe n’abakozi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abayobozi b’uturere, abashinzwe iterambere ry’umuryango mu turere abahagarariye Polisi na RIB mu turere n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko ku isi hose,Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka.Ahanini biterwa n’ubukene,ubujiji cyangwa gushaka kwishimisha.Ubusambanyi bureze cyane.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,Abangavu barabyara cyane.Muli ibyo bihugu,abana bavuka ku babyeyi batashakanye byemewe n’amategeko (bastards),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka