Amajyaruguru: Abahoze bayobora uturere ubu bari mu yihe mirimo?

Intara y’Amajyaruguru ni yo yagizemo impinduka nyinshi mu matora y’abayobozi b’uturere aherutse mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho 80% ni ukuvuga abayobozi bane kuri batanu bavuye muri izo nshingano, hasigara umwe witwa Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Burera.

Nuwumuremyi Jeannine wahoze ayobora Akarere ka Musanze
Nuwumuremyi Jeannine wahoze ayobora Akarere ka Musanze

Hari abaturage benshi bagiye bagaragaza icyifuzo cyabo mu itangazamakuru, cyo kumenya aho abahoze ari abayobozi babo bavuye mu nshingano baherereye muri iki gihe, bagaragaza n’amatsiko yo kumenya n’icyo barimo gukora.

Niyo mpamvu Kigali Today yaganirije abo bahoze ari ba Meya, aribo Ndayambaje Felix wahoze ayobora Gicumbi, Nzamwita Deogratias wahoze ayobora Gakenke, Nuwumuremyi Jeannine wayoboraga Musanze na Kayiranga Emanuel wahoze ayobora Rulindo.

Muri abo bahoze bayobora uturere, bamwe barakora bizinesi (ubucuruzi), abandi bakomeje kongera ubumenyi muri Kaminuza zinyuranye, ariko hari n’abibereye mu rugo bita ku miryango yabo.

Nzamwita Deogratias wahoze ayobora Akarere ka Gakenke, ari kumwe na Minisitiri Gatabazi
Nzamwita Deogratias wahoze ayobora Akarere ka Gakenke, ari kumwe na Minisitiri Gatabazi

Nzamwita Deogratias ni umwe mu bayobozi b’uturere mu Rwanda bayoboye igihe kinini, aho yamaze manda zirenga ebyiri ari Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kuva muri 2011, akaba yarasimbuwe na Nizeyimana Jean Marie Vianney wahoze ayobora umurenge wa Ruli.

Uwo muyobozi utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yatangarije Kigali Today ko ubu akora bizinesi, anabifatanya no kuminuza ashaka impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).

Yagize ati “Ubu nkora ibintu bibiri, icya mbere hari bizinesi umugore wanjye asanzwe akora aho acuruza amatelefoni n’ibindi bijyanye nabyo, birumvikana ko muba hafi nkamufasha”.

Arongera ati “Icya kabiri, ndimo kwiga Masters muri Kaminuza ya Kigali mu bijyanye na Project Management ubu mbigeze hagati. Mu mpera z’uyu mwaka ndatangira kwandika igitabo, nshobora kuzasoza amazomo mu kwa gatatu mu mwaka utaha”.

Ndayambaje Felix wari amaze imyaka ine ayobora Akarere ka Gicumbi nyuma y’uko atorewe izo nshingano tariki 29 Kamena 2018, ubu atuye mu Murenge wa Byumba mu mujyi wa Gicumbi aho ategereje gutangirana inshingano nshya mu burezi.

Ndayambaje Felix wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi
Ndayambaje Felix wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi

Uwo muyobozi winjiye mu nzego z’ubuyobozi nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasimbuwe ku nshingano zo kuyobora Akarere ka Gicumbi na Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Kigali Today ko yiteguye gusubira mu burezi.

Ati “Nagiye mu mwanya w’ubuyobozi ndi mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), ubwo rero nasabye Réintégration (gusubizwa mu kazi) ndacyategereje, ariko numva ariwo mwuga niteguye gusubiramo. Ubu i Gicumbi mu Murenge wa Byumba niho ntuye, ni naho umuryango wanjye uba, niteguye kurerera igihugu”.

Nuwumuremyi Jeannine wari umaze imyaka itatu ayobora Akarere ka Musanze nyuma y’uko atorewe izo nshingano tariki 27 Nzeri 2019, nyuma agasimburwa na Ramuli Janvier, aganira na Kigali Today yavuze ko ari iwe mu rugo aho akomeje kwita ku muryango we.

Yagize ati “Ndi mu rugo tu, ndi kureba iby’iwanjye. Ntuye mu Murenge wa Muhoza mu mujyi wa Musanze aho nahoze ntuye”.

Kayiranga Emmanuel, wayoboye Akarere ka Rulindo mu gihe cy’imyaka itandatu nyuma y’uko atorewe izo nshingano muri Werurwe 2016, avuye ku mwanya w’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Musambira muri Kamonyi, nyuma y’uko mu matora y’ubushize atongeye kwiyamamaza, yiyemeje kujya kuminuza.

Kayiranga Emmanuel wahoze ayobora Rulindo ari kumwe na Minisitiri Gatabazi
Kayiranga Emmanuel wahoze ayobora Rulindo ari kumwe na Minisitiri Gatabazi

Kayiranga wasimbuwe ku nshingano z’ubuyobozi bw’aAkarere na Mukanyirigira Judith, ubu ari kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), muri GeorgeTown University yo muri Amerika, mu buryo bw’iyakure.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Ndi mu rugo mu Murenge wa Jabana muri Gasabo, ubu ndi gukomeza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, online”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KT iyi nkuru ni nziza cyne. Iratwereka ko na nyuma y’ubuzima bw’ubuyobozi, umuntu yasubira mu mudugudu n’isibo agatura nk’umuturage usanzwe agakorera igihugu mu bundi buryo. Izi nkuru za "BAHUGIYE MU BIKI" muzazagure bive kuba mayor bigere no kubahoze ari abadepite, senater, ministers, aba DG b’ibigo bya leta, n’abayobozi mu nzego z’umutekano.

Rurarinzwe yanditse ku itariki ya: 14-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka