Amajyaruguru: Abagore bo muri FPR Inkotanyi barakataje muri gahunda bise ‘Inzu imwe mu Murenge’

Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.

Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze bakomeje gutaha inzu bubakiye abatishoboye hirya no hino mu mirenge 15 igize ako Karere
Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze bakomeje gutaha inzu bubakiye abatishoboye hirya no hino mu mirenge 15 igize ako Karere

Ni igitekerezo bagize mu mwaka wa 2019, aho bagiye bishakamo ibisubizo, batangirira ku muhigo wo kubakira utishoboye umwe mu Karere, babonye ko bishoboka, bagura umuhigo batekereza kubakira utishoboye umwe mu mirenge yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

Akarere ka Musanze ni ko kabimburiye utundi mu gutaha izo nzu, ahamaze gutahwa inzu eshatu mu nzu 15 zubatswe muri buri mirenge igize Akarere ka Musanze.

Ngo kubaka izo nzu ni igikorwa cyatekerejwe mu rwego rwo gufasha abagore bagenzi babo babayeho nabi, nk’uko bivugwa na Nyiransengimana Eugenie, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze.

Agira ati “Ni igikorwa twatangiye mu mwaka ushize, aho twatangiye twubaka inzu imwe ku rwego rw’Akarere, Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi dufatanyije na CNF n’inzego z’umuryango. Iyo nzu imwe tumaze kuyuzuza twabonye ko bishoboka cyane cyane ko twabonaga dukwiye gufasha abagore bagenzi bacu batagira aho baba, badafite uko bamerewe, noneho tubona ko bishoboka ko twakubaka inzu imwe muri buri murenge, uyu munsi dufite inzu 15 twujuje aho tumaze gutaha eshatu, ariko hafi ya zose ziruzuye na zo turazitaha”.

Inzu zubakirwa abatishoboye zifite agaciro ka miliyoni zisaga esheshatu z'Amafaranga y'u Rwanda
Inzu zubakirwa abatishoboye zifite agaciro ka miliyoni zisaga esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda

Yavuze ko ari igikorwa kizatuma abagore cyangwa se umuryango Nyarwanda urushaho kugira isuku, ngo ni n’igikorwa kizazamura imitekerereze y’abubakiwe mu rwego rwo kumva ko na bo bashobora kugira uruhare rwo gufasha abandi.

Mukeshimana Béâtrice wo mu Murenge wa Shingiro ngo yari amaze imyaka 20 arara aho bwije, kuko atagiraga inzu yo kubamo, akaba yishimiye inzu yubakiwe muri aya magambo:
“Nari maze imyaka 20 nta nzu mfite, ntaho kuba ndara aho bwije none ndashimira aba babyeyi bagize urugaga rw’abagore bo muri FPR bambaye hafi, barantabaye banyubakira inzu nziza, bampaye aho kuryama heza ndabibashimira kandi muzanshimire na Perezida wa Repubulika kubera ko ansize heza, mukaba mumpaye n’amatara nkajya ndyama neza ndi kureba ntikandagira”.

Arongera ati “Iyi nzu nyibonye nyikeneye, nzirinda ko yangirika, nyikorope neza nigirire isuku uko bishoboka kose, mbijeje ko nta kintu izaba”.

Uwo bubakiye bamutura n'ibiseke
Uwo bubakiye bamutura n’ibiseke

Nyiranshuti Claudine wo mu Murenge wa Muhoza ati “Nari mbayeho mu buzima bubi mu nzu yari yarashaje iva, imvura yagwa njye n’abana banjye bane tugasohoka ngo itatugwaho, aba bagiraneza Imana ibahe umugisha kuba barantoranyije mu bandi bakanyubakira, iyi nzu nzayiha agaciro nyifate neza kandi n’abayinyubakiye nzabaha agaciro”.

Nizeyimana Jean Claude ati “Inzu nabagamo yari iteye ubwoba ariko FPR-Inkotanyi iba yabibonye iratugoboka, ubu tugiye kuyisigasira tuyibonye tuyishaka”.

Umuyobozi (Chairperson) w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye abubakiwe inzu kuziha agaciro bazibungabunga.

Ati “Murasabwa kuzifata neza, hariho ubwitange bukomeye, byababaza umuntu akwitangiye ibyo yakwitangiyeho ukabifata nk’aho ari nta kamaro cyane cyane ko bigaragara ko bifitiye abaturage akamaro gakomeye, murasabwa kuzifata neza kuzibungabunga mwirinda kuvuga ngo ni iya ba bandi, oya rwose ni inzu zanyu kandi natwe tuzababa hafi, ni igikorwa cyacu ariko uri kwisonga mu kugifata neza ni uwagihawe kugira ngo kizarambe”.

Uwo bubakiye bamworoza n'itungo
Uwo bubakiye bamworoza n’itungo

Izo nzu ziri kubakirwa abatishoboye mu mirenge inyuranye igize uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru, buri nzu ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakoze ariko nuko bamworoje isekurume

MASOMO yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka