Amajyaruguru: Abagore bo mu cyaro bashimiwe ubufasha baha abatishoboye
Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo mu gufasha abatishoboye, aho umuryango wabagaho unyagirwa washyikirijwe inzu yubatswe bigizwemo uruhare n’abagore, amatsinda abiri y’abagore ahabwa inkunga ingana na miliyoni.

Uwo munsi ngarukamwaka wizihijwe ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, waranzwe n’insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’Umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’Igihugu”, aho ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wizihirijwe mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi.
Byari ibirori binogeye ijisho, aho abaturage bifatanyije n’abayobozi barimo Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, aho abo bayobozi banyuzwe n’ibikorwa abagore bagezeho mu gufasha abatishoboye, ndetse bubakira umuryango wabagaho utagira icumbi banamutura ibiseke.

Byari ibyishimo byinshi kuri uwo mubyeyi witwa Mukamukobwa Aline wo mu Kagari ka Gatobotobo, washyikirijwe inzu yubakiwe n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gicumbi, ashyikirizwa n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo mu rugo, dore ko bitamworoheraga kujya guca inshuro kuko asanzwe afite ubumuga.
Meya Nzabonimpa yashimiye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, ku bikorwa by’ubufasha bikomeje kubaranga, aho bubakiye inzu umuryango utishoboye, anibutsa abagore n’abaturage bose muri rusange ko umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, ari umwanya wo kwibukiranya uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange.

Uwo muyobozi kandi, yasabye ba Mutima w’Urugo gukomeza kuba umusemburo w’iterambere, bitabira gahunda yo kwibumbira hamwe, gukora imishinga ibyara inyungu, bakorana n’ibigo by’imari mu buryo bwo kwizigamira, kwaka inguzanyo batibagiwe no kwiga amashuri y’imyuga.
Guverineri Nyirarugero mu butumwa bwe nyuma yo gushima uruhare umugore wo mu cyaro agira mu iterambere ry’Igihugu, aho yanatanze urugero ku bagira uruhare mu kubakira imiryango idafite aho kuba, yabasabye kurushaho kwigirira icyizere bongeramo imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.

Yasabye kandi abagore bo mu cyaro gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, gutinyuka gukora imirimo ibyara inyungu, gukumira amakimbirane mu ngo, gukumira igwingira n’imirire mibi mu bana, kandi bimakaza isuku.
Muri ibyo birori kandi, abayobozi bafashe umwanya wo kugaburira abana indyo yuzuye, ndetse banabaha amata muri gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage kugira umuco wo guca indwara ziterwa n’imirire mibi, no guca burundu igwingira binyuze mu dushya twahanzwe n’akarere, turimo gahunda ya “Muturanyi, ngira nkugire tugereyo”.





Ohereza igitekerezo
|