Amajyaruguru: Abafite inganda basabwe kugira ubufatanye buhoraho n’abazigemurira ibyo zitunganya

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béatha, aratangaza ko ubufatanye hagati y’inganda n’abazigemurira umusaruro w’ibyo zitunganya, ari inkingi ya mwamba mu kuzamura ingano y’ibyo zitunganya, bikaba byagira uruhare mu kurinda icyuho kiboneka ku masoko byoherezwaho.

Abafite inganda basabwe kugira ubufatanye buhoraho n'abazigemurira ibyo zitunganya
Abafite inganda basabwe kugira ubufatanye buhoraho n’abazigemurira ibyo zitunganya

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, mu ruzinduko yagiriye mu Turere twa Burera na Musanze, rugamije kureba urwego inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi zigezeho n’imbogamizi zigifite.

Uruganda Burera Dairy, ruherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ni rumwe mu nganda esheshatu zubatswe mu Turere dutandatu nyuma yo gushorwamo na Leta Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye, muri gahunda yitwa "Uruganda Iwacu", yatangijwe mu mwaka wa 2013 hagamijwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Nyuma y’ibibazo byagiye bigaragara, biturutse ku nyigo mbi yakozwe yo kurwubaka, ndetse n’imicungire mibi yagiye ibaho, bigashora Leta mu gihombo, byatumye mu mwaka wa 2020 ifata icyemezo cyo kurwegurira abashoramari ngo barusheho kunoza imicungire yarwo.

Umushoramari weguriwe urrwo ruganda kuva mu mwaka wa 2020, Kennedy Makahamadze, yagaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko rufite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500 z’amata ku munsi, ariko ubu rukaba rwakira umukamo ubarirwa hagati ya litiro 1500 na litiro 2000 ku munsi, zivuye kuri litiro 500 rwakiraga mbere y’umwaka wa 2019.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Habyarima Beatha
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarima Beatha

Yongeyeho ko gahunda bihaye, ari iyo kurwongerera ubushobozi, ku buryo umwaka utaha wa 2022, ruzaba ruri ku rwego rwo kwakira litiro 5000 z’amata ku munsi.

Minisitirim Habyarimana, yagaragaje ko uburyo uruganda rukorana n’aborozi, bitanga icyizere cy’uko mu gihe kizaza, ruzaba ruri ku rwego rwo gukora neza kurusha uko rukora uyu munsi.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko nyuma y’aho uru ruganda rweguriwe abikorera rugenda rugaragaza impinduka nziza mu byo rukora. Ariko buriya kugira ngo uruganda rukore neza, abahagemura amata na bo babigiramo uruhare. Kuba ibikenerwa byose ngo rukore neza yaba ibikoresho ndetse n’abarugemurira ibyo rutunganya byose bihari, biratanga icyizere cy’uko rushobora kuzaguka kurusha uko rukora uyu munsi”.

Mu mbogamizi Minisitiri Habyarimana yagaragarijwe, harimo kuba umukamo uru ruganda rwakira ukiri mucye, ku buryo hari impungenge z’uko mu gihe kizaza ibyo rutunganya bizaba bidahagije ku isoko.

Minisitiri Habyarima asobanurirwa imikorere y'Uruganda Burera Dairy rutunganya ibikomoka ku mata
Minisitiri Habyarima asobanurirwa imikorere y’Uruganda Burera Dairy rutunganya ibikomoka ku mata

Ni mu gihe aborozi bo bagaragaza ko zimwe mu mbogamizi bagiraga zituma batabona umukamo uhagije bagemurira uru ruganda, zirimo kuba benshi boroye inka zidatanga umukamo uhagije, urugendo ruvunanye bakora bagemura amata, ku buryo hari n’ayangirikira mu nzira ndetse ko kuba bari bamaze igihe bayagurirwa ku giciro gito.

Umwe ati “Igiciro cy’amata cyakunze kutubera imbogamizi, aho wasangaga umworozi ugemuye amata ku ikusanyirizo, yishyurwa amafaranga 160 yakwiyongera ntarenze amafaranga 180 kuri litiro imwe. Ibyo abenshi babonaga bibateza igihombo, bagahitamo kuyagemura muri za butiki cyangwa bakayatandika ku mihanda, aho babishyura nibura amafaranga 200, umukamo uruganda rwakira ukaba mucye, mbese rugasa n’uruviramo aho”.

Mu byo aborozi bishimira kuri ubu, ni uko uruganda rwa Burera Dairy, rumaze ibyumweru bibiri rutangiye kubagurira ku giciro cyisumbuyeho, aho ubu ugemura amata ku ikusanyirizo, yishyurwa 200 kuri litiro imwe, uruganda narwo rukishyura ikusanyirizo ku mafaranga 220 litiro imwe.

Ibi aborozi bifuza ko byakomereza muri uyu murongo nk’uko Mbonaruza Pierre Celestin, umuyobozi wa Koperative CEPTL ikusanya amata agemurwa mu ruganda Burera Dairy abivuga.

Yagize ati “Turifuza ko iki giciro kigumaho, kandi tukajya twishyurwa ku gihe, ntibibe bimwe biramara ukwezi kumwe cyangwa amezi abiri, ngo bucye dusange bongeye kubigabanya. Natwe nka Koperative biradutera imbaraga zo kurushaho gushyiraho akacu, twegere ba borozi bayacururizaga mu gasozi, tubakangurire kubicikaho kuko ubu noneho igiciro gihagaze neza”.

Abakozi b'uruganda Burera Dairy mu ifoto y'urwibutso
Abakozi b’uruganda Burera Dairy mu ifoto y’urwibutso

Minisitiri Habyarimana Béatha, yashishikarije ubuyobozi bw’uruganda gukomeza imikoranire hagati yarwo n’aborozi ndetse n’inzego z’ibanze; kugira abagurirwa amata bajye bishyurwa ku giciro cyiza kandi kidahindagurika, mu rwego rwo kubongerera imbaraga n’umubaduko wo kurugemurira amata ahagije, bikazarukuriraho izo mpungenge.

Nyuma yo gusura uruganda rwa Burera Dairy, Minisitiri Habyarimana yasuye uruganda Hollanda Fair Food, ruherereye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rukaba rutunganga ibikomoka ku birayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabasaba akazi akariko kose gahenba

NSAMYIRYAYO Felix yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka