Amajyaruguru: Abafasha abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 na bo basabwa kwirinda

Muri uru rugamba Abanyarwanda bafatanyije rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, inzego zose kuva ku midugudu zikora amanywa n’ijoro zikangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kugikumira.

Guverineri Gatabazi atanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19
Guverineri Gatabazi atanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19

Ni ingamba zafashwe kandi zitangira gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 21 Werurwe 2020 na Minisitiri w’Intebe, rikubiyemo amabwiriza arebana no gutuma u Rwanda rubasha guhangana n’ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bw’iki cyorezo.

Abafite aho bahuriye n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura mu turere n’intara, ni bamwe mu bafasha gukurikirana umunsi ku wundi uko abaturage bashyira mu bikorwa ibikubiye muri aya mabwiriza.

Ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko y’ibiribwa amasantere, amavuriro yakira abakenera kwivuza n’ahandi; cyane ko ibi ari bimwe mu bikorwa amabwiriza agena ko bikomeza, izi nzego usanga zigenzura niba abahatangira serivisi n’abazikenera bubahiriza umabwiriza y’ubwirinzi.

Kigali Today yegereye bamwe mu bayobozi barimo uwitwa Kanyange Mariya, akaba ari umukuru w’Umudugudu wa Rukoro mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, atangaza ko bibutsa abandi kubahiriza aya mabwiriza ariko bakabikora batiyibagije ko na bo barebwa n’ayo mabwiriza.

Yagize ati “Nubwo hashyizweho amabwiriza yo kuguma mu rugo, abantu bose si ko bayubahiriza bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni yo mpamvu uhereye ku rwego rw’umudugudu bidusaba ko twigabamo ibyiciro tukajya ahantu hatandukanye mu mudugudu, tureba niba abaturage bacu bashyira ya mabwiriza mu bikorwa.

Tubikora dutyo tunateganya ko dushobora kugira aho duhurira n’abantu benshi, akaba ari yo mpamvu natwe ibyo dukora byose twubahiriza ya ntera irenga metero hagati y’umuntu n’undi, aho tunyura henshi haba hari za kandagira ukarabe zidufasha natwe kunoza ya suku ya buri kanya, kuko tutabitoza abandi twe twiretse”.

Si inzego z’ibanze zigaragara gusa muri izi gahunda, kuko n’izishinzwe umutekano zirimo Ingabo na Polisi usanga zifatanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana, avuga ko muri iki gihe cyo kwirinda iki cyorezo, uru rwego rutasigaye inyuma mu bwirinzi.

Inzego z'umutekano mu kazi ko gukumira Covid-19 ziba zirinze
Inzego z’umutekano mu kazi ko gukumira Covid-19 ziba zirinze

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 kirakomeye, ntabwo kirobanura umuntu runaka ngo kigire uwo gitinya. Ni yo mpamvu natwe twirinze, uretse no kuba twarashyize ibikoresho ahantu hose mu kigo nka za kandagira ukarabe, amasabuni n’imiti yabugenewe yica udukoko two mu ntoki; umupolisi wese woherejwe mu kazi aho aba agomba gukorera yaba mu baturage, mu muhanda n’ahandi, agenda yambaye agapfukamunwa n’uturindantoki.

Ibi byose bidufasha mu bwirinzi no gukumira iki cyorezo, kandi ni inshingano zitureba kimwe n’abandi Banyarwanda”.

Kuba iki cyorezo cya Covid-19 cyarakwirakwiye mu bihugu byinshi by’isi mu buryo butunguranye, ku ruhande rw’u Rwanda byasabye gushyiraho ingamba zirinda ko ikwirakwira mu buryo bwihuse, hakoreshwa ibishoboka byose ngo abamaze kucyandura bamenyekane, ari nako abaturage bakomeza kwigishwa uko birinda.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, abayobozi mu nzego z’ibanze, abashinzwe umutekano n’izindi nzego zose kuva ku rw’umudugudu ku ikubitiro ngo bigishijwe byihuse uko bagomba gufasha abaturage, kandi bigenda bitanga umusaruro nk’uko Gatabazi JMV, Guverineri w’iyi Ntara abivuga.

Yagize ati “Byari ibyihutirwa ko abagize izo nzego na bo ubwabo babanza kugira amakuru ahagije y’uko bunganira abaturage gushyira mu bikorwa za ngamba zo kwirinda.

Byabaye ngombwa ko duhugurana twifashishije telefoni hagati yacu mu buryo buhoraho kandi budasanzwe, kugira ngo abari muri izo nshingano bakangurire ba baturage kwirinda babisobanukiwe neza; babikora ubwabo birinze bihagije.

Muri iyi Ntara twashyizeho uburyo bwo gushishikariza uturere kubonera abo bantu ibikoresho by’ibanze birimo udupfukamunwa n’uturindantoki twakwifashishwa ahashoboka, aho bitaraboneka dufite ibitaro by’uturere turi gukorana na byo bitwunganira kubona ibikenewe bigahabwa abunganira abandi muri ubwo bukangurambaga bakora umunsi ku munsi”.

Akomeza avuga ko “Ikiruta byose ariko ni uko umuntu wese ahana intera hagati ye n’undi, kugira isuku abantu bakaraba cyane cyane intoki kenshi, no kwihutira gutanga amakuru y’umuntu ukekwaho ibimenyetso bya Covid-19”.

Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu Rwanda abamaze kwandura indwara ya Covid-19 bagera ku 144. Abagera kuri 69 bamaze gukira, abakirwaye iyi ndwara ni 75.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka