Amajyaruguru: Abacuruzi bari kongererwa ubumenyi mu guhanga imishinga irengera ibidukikije
Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bari kwigishwa uko ishoramari bakora, baribyazamo imishinga igamije kurengera ibidukikije hagamijwe kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, nk’ikibazo gikomeje guhangayikisha isi.
Abafite ibigo bito by’ubucuruzi bagera kuri 60 bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku ikubitiro nibo batangiriweho n’iyi gahunda, kandi bazakomeza gukurikiranirwa hafi kugeza ku rwego bo ubwabo bazaba babasha kwikorera imishinga inoze, ku buryo yanabafungurira amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari, bakagira ishoramari riteye imbere.
Benihirwe Marie Claire, impuguke mu bijyanye no guhanga imishinga igamije kubungabunga ibidukikije, asobanura ko ishoramari ryunguka rishobora gukorwa hibanzwe ku kubungabunga ibidukikije bigafasha kugabanya ingaruka zikigaragara, zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Ibiza bikunze kubaho biturutse ku mvura nyinshi, cyangwa izuba riva ryinshi rigateza amapfa, bigira ingaruka ku bidukikije bidasize n’ubuzima bw’abantu. Hatabayeho guhaguruka bigizwemo uruhare n’ingeri zose z’abafite ibikorwa bakora barimo n’abacuruzi, ngo bashyireho akabo mu kwibanda mu mikorere iganisha mu kubungabunga ikirere n’ibidukikije, dushobora kwisanga tutagishoboye gukumira izo ngaruka ari nayo mpamvu y’ibi biganiro bigamije kwereka abacuruzi amahirwe abakikije bashobora guheraho, bakayabyaza imishinga iganisha ku kurengera ibidukikije”.
Deus Kayitakirwa uhagarariye Ikigo gishinzwe amahugurwa cyashinzwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ari nacyo cyateguye ibi biganiro, agaragaza ko ishoramari ryibanze ku mishinga irengera ibidukikije, mu gihe rinonosowe neza, bitanga amahirwe ku gukorana na Banki cyangwa ibigo by’imari binyuze mu nguzanyo, bakarushaho gukora imishinga yunguka bakiteza imbere.
Mu bongererwa ubwo bumenyi barimo abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abafite inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ibindi.
Harindimana Valentin ukora muri Kampani itunganyiriza isukari mu Karere ka Gakenke; asanga koko uruhare rwabo rwari rukenewe mu gushyiraho ingamba zifasha kurengera ibidukikije.
Ati: “Iyo dutunganya umushongi dushaka kuwukoramo isukari, tuwucanira ku muriro w’inkwi z’ibiti tuba twatemye mu mashyamba. Uretse kuba twabifata nko kwangiza amashyamba, navuga ko n’ikirere gihumana biturutse ku myotsi y’ibyo tuba ducanira. Muri aya mahugurwa twaje gusanga turamutse dukomeje gukora muri ubwo buryo, bishobora kugira uruhare mu kongera ubushyuhe bw’ikirere, hakaba habaho imihindagurikire y’ikirere ishobora gutuma mu kuva kw’izuba cyangwa kugwa kw’imvura, bibaho ku kigero kitaringaniye bikaba byateza ingaruka”.
Akomeza agira ati “Tukaba tugiye kureba uko twatangira kwagura umushinga wo gukora amakara mu bisigazwa by’ibituruka ku musaruro cyangwa ibikomoka ku bishingwe byo mu ngo, tubisimbuze uburyo twakoreshaga, mu kwirinda gukomeza kuba ba nyirabayazana w’iyangirika ry’ikirere”.
Mu Rwanda hose abakora ubucuruzi bo mu bigo bitoya 300, ni bo bazigishwa binyuze muri iyi gahunda. Biteganyijwe ko mu mishinga irengera ibidukikije bazamurika, 15 muri yo bizagaragara ko ikozwe mu buryo bunonosoye neza, izaterwa inkunga.
Ohereza igitekerezo
|