Amajyaruguru: 58% by’ubutaka buhingwa bwibasiwe n’isuri

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arasaba inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, gufatanya zikagabanya ubuso bw’ubutaka bwangizwa n’isuri, kuko bikomeje kugira uruhare rukomeye mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, bikoreka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ryacyo ntiryihute uko bikwiye.

Akarere ka Gakenke kaza imbere y'utugize Intara y'Amajyaruguru mu kwibasirwa n'isuri
Akarere ka Gakenke kaza imbere y’utugize Intara y’Amajyaruguru mu kwibasirwa n’isuri

Mu Ntara y’Amajyaruguru, habarurwa ubutaka buhingwaho busaga Hegitari 319,318. Ubungana na 58% by’ubwo buso, ari zo Hegitari ibihumbi 178,174 nibwo bwibasiwe n’isuri.

Mu biganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, n’abandi bafatanyabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, byabereye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022, bigamije kurebera hamwe ingamba zo kurwanya isuri, ababyitabiriye bagaragarijwe ko igihe kigeze ngo habeho gutahiriza umugozi umwe, bagahagurukira iki kibazo nk’uko Minisitiri Kayisire yabigarutseho.

Yagize ati “Ubusanzwe Uturere twashoraga ingengo y’imari yo kurwanya isuri, rimwe na rimwe ikaba nkeya, ntibitange umusaruro ufatika. Ubu rero ni ngombwa ko buri muntu wese, kurwanya isuri abigira ibye, kugira ngo duharanire ko ingamba zo gukumira isuri zigera ku ntego ku rwego rufatika”.

Ati “Biramutse bidakozwe gutyo, ni hahandi tuzahora duhanganye no kuba ubutaka bwacu burimo amafumbire buhora butembanwa n’isuri, dusigarane ubushariye, duhorane ibibazo by’ibiza gusa bidutwara ibyo tumaze kwiyubakira, bidasize n’ubuzima bw’abacu. Uburyo bwiza rero bwo gukumira bene izi ngaruka, ni ugukora igikwiye”.

Aho isuri igeze yangiza ibikorwaremezo harimo n'imihanda
Aho isuri igeze yangiza ibikorwaremezo harimo n’imihanda

Uturere twa Gakenke, Rulindo na Burera tuza imbere y’utundi tugize Intara y’Amajyaruguru, mu kwibasirwa n’isuri. Ahanini bitewe n’imiterere yatwo y’imisozi ifite ubutumburuke bwo hejuru, ndetse n’ibirunga, hakunze kurangwamo imvura nyinshi, igwa igatembana ubutaka.

Ibi ngo bigira ingaruka zinyuranye, harimo n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi, ku kigero kiri hagati ya 5% na 10% buri mwaka, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

N’ubwo bimeze gutya ariko, ngo abaturage bafatanyije n’inzego zitandukanye, ntibasiba gukora iyo bwabaga, babinyujije mu bikorwa by’umuganda hirya no hino, n’indi mishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri. Ariko ngo birakwiye ko izi ntego bazishyiramo imbaraga, ari na zo ngamba abitabiriye ibi biganiro batahanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yagize ati “Byagaragaye ko tugifite urugendo rwo gukaza ingamba zo gukumira isuri. Ingamba twiyemeje gushyiramo imbaraga ni ubukangurambaga buzagirwamo uruhare n’abanyamadini n’amatorero bakadufasha kwigisha abayoboke babo”.

Minisitiri Kayisire (hagati), yari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru Maj Gen Eric Murokore Guverineri Dancille Nyirarugero
Minisitiri Kayisire (hagati), yari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru Maj Gen Eric Murokore Guverineri Dancille Nyirarugero

Ati “Nanone dufite abafatanyabikorwa benshi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahanini bajyaga babikora mu buryo butitaye ku kurwana isuri uko bikwiye, ikangiza imyaka y’abaturage yegereye ibirombe bakoreramo. Abo bose tugiye gufatanya, ku buryo buri ruhande rubigira ibyarwo, iki kibazo kikaranduka”.

Ubutaka butari ubwa Leta, buba ari ubw’abaturage ku giti cyabo, abanyamadini n’amatorero, abikorera n’ibindi byiciro nk’uko Minisitiri Kayisire yakomeje abivuga.

Yongeye kwibutsa ko urugendo rwo kurwanya isuri, binyuze mu gutera ibiti, gucukura imiringoti, kubungabunga inkengero z’inzuzi, kunoza imiturire, kurinda ibikorwa remezo n’ubundi buryo bwo kuyikumira; ari urugendo rusaba kutadohoka, ari na yo mpamvu abaturage bahamagarirwa kubigira ibyabo mu bikorwa bya buri munsi.

Muri ibi biganiro Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, yari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore, ndetse n’Umuyobozi w’iyo Ntara, Dancille Nyirarugero.

Abitabiriye ibi biganiro biyemeje gushyira imbaraga mu ngamba zo kurwanya isuri
Abitabiriye ibi biganiro biyemeje gushyira imbaraga mu ngamba zo kurwanya isuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka