Amahoro y’isuku rusange araza kujya yishyurirwa rimwe n’ipatante

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), buvuga ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise zinogeye abasora, amahoro y’isuku rusange azakomatanywa n’ipatante guhera mu mwaka utaha.

Abasora bo mu Majyepfo babwiwe ko amahoro y'isuku rusange azakomatanywa n'ipatante
Abasora bo mu Majyepfo babwiwe ko amahoro y’isuku rusange azakomatanywa n’ipatante

Bwagaragarije izi mpinduka abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo, mu birori byo gushimira abasora bitwaye neza kurusha abandi muri iyi ntara, tariki 17 Ukwakira 2023.

Patrick Gayawira, komiseri wungirije ushinzwe ibirarane muri RRA, avuga kuri iyi mpinduka yagize ati “Itegeko ryasohotse tuzatangira gusorera bitarenze itariki ya 31 z’ukwezi kwa Mutarama (umwaka utaha wa 2024), rivuga ko ariya mahoro y’isuku rusange n’amahoro y’isoko byavuyeho. Ipatante irabikomatanya.”
Ibi bizakuraho isora rya buri kwezi ryajyaga riviramo ubukererwe abasora kuko hari igihe bibagirwaga itariki ya gatanu ikabarengana, bikaba ngombwa ko bishyura amande y’ubukererwe.

Kuri ubu ngo hategerejwe iteka rya Perezida wa Repubulika rizashyiraho ibipimo ntarengwa, kandi biteganyijwe ko ipatante izajya ishingira ku gicuruzo usora yagize mu mwaka wawubanjirije. N ukuvuga ko umucuruzi muto atazishyura ipatante ingana n’iya mugenzi we bacururiza hamwe mu gihe badafite ubucuruzi buri ku rugero rumwe.

Biteganyijwe kandi ko usora azaba ashobora kwishyura ipatante mu byiciro bine.
Mu zindi mpinduka zashyizweho mu rwego rwo korohereza abasora, harimo kuba igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa ku nzu zo guturamo cyaravuye kuri 1% kikagera kuri 0.1% bitewe n’ikiciro cy’inyubako.

Ku bubatse inzu zigerekeranye zo guturamo, inzu ibanza hasi ntisoreshwa, kandi umusoro wo kuva ku igorofa rya mbere kugeza ku rya gatatu wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.25%, naho guhera ku igorofa rya 4 kuzamura wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.1%.

Inyungu z’ubukererwe na zo zarorohejwe kuko zizajya zicibwa guhera kuri 0.5% mu gihe ubukererwe butarenze iminsi 30, zikagera kuri 1% hagati y’iminsi 30 na 60, naho urengeje iminsi 60 akaba ari we ucibwa 1.5% yacibwaga kuva ku munsi wa mbere w’ukwezi k’ubukererwe.

Ikindi, ntabwo usora azajya ashyirwaho ibihano byo kutishyura umusoro mu gihe RRA imufitiye umwenda itaramwishyura (refund).

Abasora kandi bakuriweho ibyatumaga ibirarane bikomeza kwiyongera ku buryo Tin imaze imyaka ibiri bigaragara ko nyirayo adakora izajya isinzirizwa, nyirayo akazishyura ibirarane byari bigezemo gusa. Ku musoro ku nyungu (TVA) na ho uzamara umwaka adekarara 0 bizaba bigaragara ko adakora, bityo konti ye isinzirizwe, Icyakora azaba afite inshingano zo kwishyura ibirarane yari arimo.

Ibi bizanajyanirana no gukora ku buryo umuntu yifashishije ikoranabuhanga yakwifungira Tin ye ndetse na TVA.

Ikoranabuhanga ryanashyizwe mu buryo bwo guhinduranya ibinyabiziga ku buryo umuntu azajya yitabaza RRA ari uko agiye gufata pulake.
Ibihano byo gutinda kudekarara na byo byakuwe ku bihumbi 100 bishyirwa ku bihumbi 50.

Hazashyirwaho abajenti b’imisoro

Nyuma y’uko abasora babwiye RRA ko hari amakosa bakora bakayabazwa, nyamara biba byaturutse ku bumenyi bukeya bw’abo baba biyambaje ngo babafashe, ubu hari gutekerezwa kuzashyiraho abajenti bazajya batanga ubufasha mu bijyanye n’imisoro.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Jean Paul Uwitonze, yagize ati “Turizera ko muri uyu mwaka uri imbere turi bubashe kubashyiraho bakazajya begera abasora kugeza ku rwego rwo hasi cyane rushoboka.”

Yunzemo ati “ Bizafasha ko ya makosa umuntu yakoraga atabifitemo uruhare agabanuka, kuko abajenti tuzajya tubahugura, tukamenya n’ibyo bakora, hanyuma yakora n’amakosa tukagira uburyo tubimubaza.”

Ibi kandi ngo bizajyanirana n’uko abakozi ba RRA batangiye kujya begera abasora mu turere bakoreramo, bakumva ibibazo bafite. Mu turere two mu Ntara bazajya bajyayo rimwe mu gihembwe naho mu turere tw’umujyi wa Kigali ho bazajya bajyayo buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka