Amahoro ntabwo yizana, araharanirwa- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigire umutekano n’amahoro bisaba ko hari abemera kwitanga bagaharanira ayo mahoro.

Yabivugiye mu muhango wo gutanga ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ ku basirikare barangije amahurugwa n’amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2019.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abasore n’inkumi 320 bemeye guhitamo umwuga w’igisirikare, abasaba kuzawukorana ubwitange kuko ari cyo uyu mwuga usaba.

Muri bo harimo abarangije imyaka ine biga amasomo ya kaminuza mu mashami y’ubuganga, ubukanishi n’amasomo y’ubumenyi ku mibanire n’igisirikare,hakaba n’abari bamaze umwaka umwe bahabwa amahugurwa.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye uyu muhango ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, yo kuba zarafatanyije n’abturage kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza kugera.

Yavuze ko umwihariko w’izo ngabo ari ukurinda ibyubakwa n’Abanyarwanda, ukaba ari wo murimo wazo w’ibanze.

Yavuze kandi ko ingabo zubaka kandi zikarinda amahoro n’umutekano igihugu gikenera, kugira ngo amajyambere, n’ibindi bishobore kuboneka.

Ati “Birumvikana rero ko buri wese agira uruhare rwe, ndetse byarushaho twese twafatanya bikarusaho kuba byiza”.

Perezida Kagame kandi yakomeje agira ati “Ibyo byose ntabwo byapfa kugerwaho gusa. Bihera ku byo nabanje kuvuga by’imyitawarire, mu buzima busanzwe no mu buzima bw’umwuga. Byose bigomba kwitabwaho”.

Perezida Kagame kandi yanavuze ko amahoro kuyageraho bisaba ko abemeye guhitamo umwuga w’igisirikare, bahora bazirikana ko bagomba kuyaharanira bakaba ari byo bitangira.

Ati “Ibyo byose bisaba imbaraga, ariko amahugurwa n’amasomo mwahawe mwarabiteguriwe, ubu hasigya gushyira ibyo byose mu bikorwa.

Ni munava hano, nubwo muri buhabwe ikiruhuko, ariko mu byukuri bisa n’aho nta kiruhuko gihari, ni yo miterere y’uyu mwuga. Aho muzaba muri hose, mu bavandimwe, ababyeyi, ishuti, murishima mugasabana, ariko igice cy’umutima wawe, ibitekerezo byawe bihora biri ku nshingano z’umwuga wahamagarirwa igihe icyo ari cyo cyose. Turifuza igihugu cy’amahoro. Akenshi ntabwo apfa kuboneka gutyo, abantu barayaharanira”.

Umukuru w’igihugu ariko yavuze ko ibyo bidateye ubwoba, na cyane ko abahabwa izi nshingano baba babanje kubitegurirwa mu nyigisho bahabwa.

Yashimiye kandi imiryango y’abarangije amasomo, kuba yarabemereye kwitabira izi nyigisho, anasaba iyo miryango kuzakomeza kubashyigikira mu nshingano bagiye kujyamo.

Kureba andi mafoto yaranze uyu muhango, kanda hano
.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza ko ingabo zirinda igihugu.Ariko byagaragaye ko henshi icyo bita “ingabo z’igihugu”,usanga ahubwo ari “ingabo zigamije kurinda abantu bamwe”.Urugero,reba ibyo Presidential Guards muli Uganda bakorera abaturage.Muribuka ko baherutse gukubita Abadepite bangaga gutora itegeko riha Museveni gutegeka ubuzima bwe bwose.Muribuka ko mu ntambara ya 1990-1994 yo mu Rwanda,abasirikare ba Leta byitwaga ko barwanirira igihugu.Nyamara ni agatsiko k’abantu barwaniriraga.Mu ntambara ya Idi Amin,ntabwo abasirikare barwaniriraga Leta,ahubwo barwaniriraga agatsiko.Ni nako bimeze mu bihugu byinshi byo ku isi.Ugasanga igihugu kiragura intwaro zo kwica Abenegihugu,nyamara byitwa ko ari Intwaro zo kurinda igihugu.Nicyo gituma bamwe banga kujya mu gisirikare.Reba Ingabo za DRC,Zimbabwe,Burundi,Congo Brazza,Gabon,Uganda,Tchad,etc…Zibereyeho kurinda inyungu z’agatsiko k’abantu.Nyamara Radio na TV bya Leta zivuga ko ari ingabo z’igihugu.

kirenga yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Tubashimiye ku makuru meza mukomeza kutugezaho

MOSES Nsabimana yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka