Amahoro ni uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania kuva tariki 17-19 Mutarama 2023, yiga ku mahoro muri Afurika, yagaragaje ko amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika ari uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye, kandi ari byo bizafasha gukemura ibibazo uyu mugabane uhura nabyo.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yagize ati “Amahoro ni uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye kandi imiyoborere mibi ni nyirabayazana y’umutekano muke, ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye, kugarura ubumwe no kwizerana byarihutirwaga cyane. Ibi byahaye Igihugu cyacu umusingi ukomeye twubakiyeho umutekano urambye n’iterambere”.

Perezida Kagame witabiriye iyo nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko kwimakaza amahoro ari ikintu gisaba ubufatanye kuko iterabwoba n’ubuhezanguni byambukiranya imipaka, bigakwira vuba ari nako bigira ingaruka ku baturage hirya no hino ku Isi, kandi ko Afurika nayo itasigaye.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ariyo mpamvu nk’Igihugu hafashwe icyemezo cyo gutanga umusanzu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, no gusana ibyangijwe n’intambara ku mugabane wa Afurika.

Ati “Turi mu Isi irushaho kugenda iba nk’umudugudu kandi ihurijwe hamwe, nta mwambaro ukwira bose wafatwa nk’igisubizo rusange kuri ibi bibazo byose, kuko hagomba kwitabwa ku mwihariko wa buri gihugu”.

Akomeza avuga ko inama yiga ku mahoro muri Afurika ari uburyo bwiza bwo gushimangira ubufatanye, kuko icyo Afurika ikeneye cyane ari ubushake bwa Politiki mu gushyira hamwe amikoro akenewe, mu gushakira umuti umuzi w’ibibazo.

Perezida Kagame asanga Afurika ifite amahoro n’umutekano, ishobora gukemura ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ikibazo cy’abimukira ndetse no kwihaza mu biribwa, bigatuma Afurika igira ubudahangarwa mu guhangana n’ibihe by’amage byazaza mu bihe biri imbere.

Ati “Ibi ni ideni dufitiye urubyiruko rw’ahazaza h’umugabane wacu, ariko ikibazo ni ukumenya niba tugomba gushyira ku ruhande ibidutandukanya, tugategana amatwi kandi tugakorera hamwe nk’abafatanyabikorwa bareshya”.

Iyi nama itegurwa ku bufatanya bwa Mauritania n’Ihuriro ku mahoro rya Abu Dhabi, ‘Abu Dhabi Forum for Peace’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka