Amahoro ni ryo shingiro ry’uburumbuke n’iterambere rirambye - NURC
Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge itangaza ko abafitanye ibibazo bakwiye kubikemura ku gihe, kugira ngo babone umwanya wo kongera kwiyubaka batarangiza byinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko amahoro ari ryo shingiro ry’uburumbuke n’itera mbere rirrambye.
Avuga ko n’impande zihanganye ku rugamba ziba zishaka amahoro ari nayo mpamvu ku munsi mpuza mahanga w’amahoro izo mpande ngo zihagarika imirwano zikazirikana ko zikeneye amahoro.
Ndayisaba avuga ko hari n’igihe gutekereza ku mahoro n’icyo izo mpande zirwanira, bituma abarwana bahitamo guhagarika intambara bakagana inzira y’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo mu mahoro, cyangwa intambara igahararara burundu.

Agira ati “Nk’umunsi ku isi hose ibihugu bigize umuryango w’abibumbye bifata akanya bigatekereza ku mahoro, n’ababa bari mu mirwano barayihagarika bagafata umwanya wo kongera gutekereza ku buryo bashobora no gufata imyanzuro yo kureka ibyatumaga bashyamirana”.
Umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa buri tariki ya 21 Nzeri, ariko buri gihugu kikaba gishobora gufata itariki ikinogeye muri Nzeri kikawizihiza.
Umunsi mpuzama hanga w’amahoro uvuze iki ku Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka 25 kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi?
Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa NURC avuga ko kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’amahoro, isi ifata insanganyamatsiko igendeye ku bibazo biteje umutekano muke muri rusange.
Uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba yibanda ku gukumira ibyangiza ikirere nka kimwe mu mpamvu ituma habaho imihindagurikire y’ibihe bigatera amapfa, inzara n’ibiza bigatuma habaho guhunga cyangwa imfu z’abantu benshi, amahoro akabura.
Ku Rwanda rero ho ngo siko bimeze kuko rwahisemo insanganyatsiko igira iti “Twara Urumuri”, kubera ko hari benshi batwaye urumuri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994 bigatuma hari abarokoko.
Muri abo havugwamo Intwali zitanze zigahagarika Jenoside, abagize uruhare mu kurokora abahigwaga ubu bakaba ari abarinzi b’igihango, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, yahisemo kongera gufatanya na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kongera kubaka u Rwanda".

Ndayisaba avuga ko kwizihiza uyu munsi mu Rwanda bijyana no guteza imbere umuco w’amahoro, ndetse bigahuzwa n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, kuko intego nkuru ya Komisiyi y’Ubumwe n’ubwiyunge ari ukubaka igihugu cyuje amahoro.
Agira ati “Ntabwo uyu munsi tuwizihiza nk’igihu kirimo ubushyamirane ahubwo tuwizihiza tugamije kubaka amahoro, kuko dushaka igihugu cyuje uburumbuke, aho buri wese yisanga mu mahoro yifuza mu iterambere”.
Abafatanyabikorwa bakora iki mu kubaka amahoro?
Ndayisaba avuga ko hari ibikorwa bitandukanye NURC ifatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo umuryango Nyarwanda ushingiye ku Bukirisitu CARSA, aba bakaba bita ku isanamitima mu rubyiruko n’imiryango yahuye n’ingaruka zikomeye za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Umuryango CARSA, avuga ko mu byo bakora ngo urubyiruko rukurane umutima wo kubaka amahoro harimo kubazanira abakoze Jenoside n’abo bahemukiye bakabagezaho ubuhamya bwabo, bikarushaho kububaka no gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside bibwiriwe na ba nyir’ubwite aho kujya bayabwirwa n’abandi.
Avuga kandi ko hari “Inka y’Ubwiyunge” ihabwa imiyango ibiri uwakoze Jenoside n’uwo yayikoreye, bakayorora ikababera ikiraro cyo kongera kwiyumvanamo umwe mu wundi igihe baba bayitayeho.
Agira ati “Urubyiruko turufasha gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi tukarufasha gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside, kuri ibyo twatangiye kubazanira ababaha ubuhamya bw’ibyo bakoze muri Jenoside n’abo babikoreye barokotse bakavuga uko byagenze, bigatuma rubona amakuru y’impamo”.
Uhagarariye Umuryango Prison Fellowship, Ntwali Jean Paul, avuga ko mu rwego rwo kubaka amahoro, bahisemo kujya bahuza abagize uruhare muri Jenoside bafunze n’imiryango bahemukiye, kugira ngo n’igihe bazaba barangije ibihano byabo bazasubire mu buzima busanzwe babashe kubana neza n’imiryango bahemukiye.
Ntwali avuga ko kugeza ubu bamaze guhuza imiryango isaga 1,300 y’abafunze n’iyahemukiwe kandi babashije kubohorana muri gahunda bise “Mvura Nkuvure” igamije komora ibikomere.
Ntwali avuga kandi ko hari abagororwa bagera mu 6,000 bamaze kwandika basaba ko na bo bahuzwa n’imiryango behemukiye muri Jenoside bakayisaba imbabazi, ubu hakaba hari gutegurwa uko iyo miryango izagerwaho.

Agira ati “Abenshi bamaze kumva ingaruka z’ibyo bakoze muri Jenoside, abenshi bamaze gusaba imbabazi imiryango bahemukiye, hari ababohoka bagatinyuka kwerekana aho imibiri bishe bayijugunye, urumva ko ibyo ni ibikorwa byo kubaka amahoro kuko baba babohotse”.
Ibyo byose bigamije kubaka amahoro aho guhora mu macakubiri bigaragaza ko hari icyizere cy’iterambere rirambye rishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.
Ohereza igitekerezo
|
Kuva umuntu yaremwa,ahora yifuza AMAHORO ariko akayabura.Biterwa nuko abantu bashyira ingufu nyinshi mu ntambara kurusha izo bashyira mu gushaka amahoro.Urugero,ibihugu byose bikoresha Budget ya 1.7 Trillions USD ku bijyanye n’intambara.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.