Amahitamo yacu yatumye dushobora gusana umuryango nyarwanda - Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye, aravuga ko amahitamo yabo ari yo yatumye mu myaka 28 ishize bashobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere Igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, mu Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, rihuriyemo abanyamuryango bari hagati ya 300-350, aho bakoraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu ijambo rye atangiza iri huriro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu budasa bw’u Rwanda biyemeje imiyoborere ishingiye ku bwumvikane busesuye, binyuze mu biganiro hagamijwe ineza, ubwumvikane no kwishakamo ibisubizo, kuko guhangana basanze ntaho byabageza uretse kubasubiza inyuma.
Yagize ati “Amahitamo yacu ni yo yatumye mu myaka 28 dushobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere Igihugu cyacu, tutirengagije ko inzira ikiri ndende. Aya mahitamo yacu yanaryoheje politiki abantu bari bamaze kwanduza no gutakariza icyizere, byaratworoheye nka Unity Club Intwararumuri gutanga umusanzu wacu kandi turakomeje”.
Madamu Jeannette Kagame yanavuze ko Unity Club Intwararumuri izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’imena mu kubaka u Rwanda.
Ati “Twiyemeje gutoza indangagaciro zo gukunda Igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa abato bacu, kuko ari bo tuzahereza agakoni. Twizihiza isabukuru y’imyaka 15 tumaze, twibukiranyije ukuntu abanyamuryango ba Unity Club tuticaye ngo tureberere uko abo twashakanye bagiye kuyobora u Rwanda, twagombaga kuzuzanya nk’abarera umwana ukeneye imbaraga za buri wese, bityo kuzuzanya kwacu ku kaduha imbaraga n’ubumenyi bushya bwubaka u Rwanda”.

Iri huriro rya 15 rifite insanganyamatsi igiri iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cyubaka cyo kubaho kwacu”, ari na ho Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri ahera avuga ko atari insanganyamatsiko gusa, ahubwo ibibutsa ko bafite inshingano yo gukomeza kubaka ubunyarwanda nk’indangamuntu, atari ubwenegihugu gusa.
Yagize ati “Muri iki gihe tugezemo Isi irushaho kugenda iba imwe, ubudasa n’umwihariko wa buri gihugu, uba ukeneye ko banyirawo bawurinda kugira ngo udatakara. Ni byiza rero kugira ibyo twigira ku bandi, n’umuco wacu ugakura, ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu. Aho ni ho Ndi Umunyarwanda ikwiye kuduha umwihariko ikadufasha kudatana n’indangagaciro ukubaho kwacu gushingiyeho”.
Akomeza agira ati “Ikwiye kudufasha kubaka umuntu w’imbere ufite imico n’imikorere bimugaragaza nk’Umunyarwanda, nkuko umuco dusangiye uturanga, niyo mpamvu twifuje kuganira ku mico n’imigenzereze y’inzaduka, ishobora kubangamira igitekerezo ngenga twahisemo”.
Muri iri huriro kandi habereyemo ibiganiro bitandukanye byagarutse ku ishusho ubudaheranwa, indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda, kurerera u Rwanda muri iki gihe, imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi yaba ari mu nshingano yangwa igihe atazirimo, gusigasira ubudasa bw’u Rwanda n’ibindi.
"Ndi Umunyarwanda ikwiye kudufasha kubaka umuntu w’imbere: ufite imico n’ imikorere bimugaragaza nk’Umunyarwanda, nk’uko umuco dusangiye uturanga." - Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.
Mushobora gusoma Ijambo ryose hano: https://t.co/rZqyEXJCB9#UnityClub2022 pic.twitter.com/HYFJS1frHU
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) November 12, 2022
Ohereza igitekerezo
|