Amahirwe bahawe yo kwandikisha abana bayakiranye yombi

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barishimira amahirwe bahawe yo kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere.

MINALOC ikimara gutanga amahirwe yo kwandikisha abana mu gitabo cy'irangamimerere, ababyeyi benshi muri Burera barabyitabiriye.
MINALOC ikimara gutanga amahirwe yo kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere, ababyeyi benshi muri Burera barabyitabiriye.

Aba babyeyi bavuga ko ntawe agomba gusiga atandikishije umwana mu gitabo cy’irangamimerere, kuko kubandisha ari ingirakamaro ku mibereho y’ejo hazaza h’abana babo.

Zimwe mu mpamvu bavuga ko ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi kuri bamwe no gutinya gusabwa amande kuko bari barengeje igihe cy’iminsi 15 umwana avutse kandi aricyo kigenwa n’itegeko, biri muri bimwe byari byarababujije kwandikisha abana babo.

Muhawenimana Specioza asobanura ko hari abantu benshi bari batarandikishije abana babo, ariko kebera amahirwe bahawe bakaba barimo kubyitabira ari benshi.

Agira ati “Hari nk’umubyeyi uba warabyaye umwana akarinda kugera mu myaka umunani ataramwandikishije, kandi noneho bari barashizeho ikintu cyo kuvuga ngo bazajya babaca amande ku murenge.

Ariko mu buryo bwo kuborohereza iriya gahunda yaradufashije cyane kuko barabyitabiriye cyane nanubu baracyandikisha.”

Nshimiyimana Anatoire, avuga ko hari akamaro abona mu kuba barahawe amahirwe yo kwandikisha abana bacyikanywe mugitabo cy’irangamimerere.

Ati “Hari abantu batazi igihe bavukiye, nanjye ndimo nzi umwaka ariko ntabwo nzi itariki, ibyo rero ubu ntibyabaho kuko umwana akura azi amakuru no kumenya umwirondoro we aho bamwandikishije.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Kayitsinga Faustin, asobanura uretse abana hari n’abandi barimo kwandika mugitabo cy’irangamimerere.

Ati “Twashoboye kwandika abana 2463 harimo abigitsinagabo 1367 naho igitsinagore ni 1096. Twashoboye no gusezeranya imiryango yabanaga muburyo butemewe n’amategeko 87, twandukura n’abitabye Imana batari barandukuwe mubitabo 62, harimo 44 by’abagabo na 18 by’abagore.”

Aya mahirwe yo kwandikisha abana bacikanwe mu gitabo cy’irangamimerere, yashizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), kuva tariki 23 Ugushyingo 2016. Yari gahunda igomba kumara ukwezi.

Ariko nyuma yo kubona ko hari umubare w’abantu benshi batarandikisha abana, MINALOC yongeyeho ukundi kwezi, ikazageza tariki 23 Mutarama2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabaza nandikishije abana ariko ndashaka no gusezerana none nabyo nubuntu?Maze imyaka icyenda mbana numugabo ariko ntasezerano none yarambwiye ngo ntiyabona amafaranga.
Munsobanurire mukabyara mwe.

Gasaro yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Turashimira cyane Leta yacu idahwema gushakira abanyarwanda ibyiza. Ababyeyi benshi barabyishimiye cyane.
Bizanafasha igihugu mugutegura neza igenamigambi kuko iyo uzi neza umubare w’abo murugo rwawe,ubasha nokubategurira neza ibyo bakeneye ntan’umwe usigaye.

Mashakarugo j.pierre yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Nshimiye MINALOC kuba yarongereye igihe ngo abana bose biyandikishe. Merci Ho.Kaboneka Francis

Etienne Steven yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka