Amahanga ya kera si yo y’ubu : impanuro z’umuhanzi Umwali Fanny

Umwali Epiphanie wamenyekanye cyane nka Umwali Fanny, ni umwe mu Banyarwanda banyuze mu buzima bugoye bakiri bato kubera amateka y’igihugu yijimye yaranzwe n’ivanguramoko ryatumye igice kinini cy’Abanyarwanda bajya mu buhungiro bakagirirayo ubuzima bugoye.

Umuhanzi, Umwali Fanny
Umuhanzi, Umwali Fanny

Kuri Umwali Fanny by’umwihariko – nubwo ari umwe muri benshi, yagize urugendo rurerure kuko yahunze akiri muto acikiza n’amashuri, atandukana n’ababyeyi babaga i Bumbongo ahazwi nko Mu ngara z’iminyinya, ubu ni mu karere ka Gasabo, agenda aturutse i Kigali aho yigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Umwali Fanny yatubwiye ko yageze mu Burundi mu 1970 ari umwana muto nta bushobozi bwo gutangira ubuzima afite, agezeyo asanga naho ni nko guhungira ubwayi mu kigunda (ntaho uvuye ntaho ugiye).

Umwali aragira ati “Amashuri yari yarahagaze, ariko ntitwajya mu mateka y’ibyo kuko ni birebire cyane ntiwazabivamo. Ndagenda njya i Burundi ariko bya bindi byo kuba ugifite ubwana mu mutwe nkajya nkumbura iwacu nkogera nkagaruka, nkajya nyura mu mazi ku mupaka nkagera i Butare nkatega imodoka nkaza i Kigali ntihagire ubimenya."

Umwali akomeza agira ati “Hari benshi ariko babikoraga ni uko ari ibintu bitazwi; ubanza ari nanjye wa mbere ubivuze kuko sinibaza ko mu bo twabikoranaga hari abakiriho benshi, cyangwa niba hari ukiriho wenda ubwo azambwira kuko hari uwo mperutse gushakisha ku mbuga nkoranyambaga mbona amazina yombi arasa. Ngize amahirwe nkamubona twabiganira tugashima Imana kuko nta muntu wari uzi ko azava muri ibyo ngo ajye mu bindi, ubyare uheke wuzukuruze.”

Umwali avuga ko yagarutse mu Rwanda bwa mbere mu Kuboza 1979, asubira i Burundi mu ntangiriro za 1980, ahageze ahura n’umukobwa w’inshuti ye wari waraturutse i Buvira muri Zaire (RDC y’ubu), amujyana iwabo anamushakira ibyangombwa byaho.

Nyuma yasubiye i Bujumbura yitwa Umuzayirwazikazi Mavwera Mbenza, aza no kubasha kubona ibyangombwa byo mu Bubiligi, ari naho yakomereje ubuhungiro kugeza agarutse mu Rwanda n’uwo bashakanye mu 1994 nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza magingo aya.

Umwali Epiphanie (Fanny) yashakanye na Albert Rudatsimburwa, ari nawe baje gufatanya mu mwuga w’ubuhanzi bakora n’indi mirimo mu Bubiligi na hano mu Rwanda.

Mu kiganiro kirambuye kuri Youtube ya KT Radio, Umwali Fanny akomeza avuga ku nzozi yari afite zo kuzaba umunyamideri (model) ariko zitabaye impamo kubera amateka, n’uko yaje kujya mu buhanzi.

Anaboneraho kugira inama abantu bakunda kwirukira amahanga nta kibajyanye gifatika. Umwali Fanny ati “Burya amahanga ya kera si yo y’ubu.”

Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo: Ibyiza by’u Rwanda, Iz’amarere, Ndire nihorere. Hari abantu bajyaga bamwitiranya na Cécile Kayirebwa kubera ko amajwi yabo ajya kumera kimwe.

Kurikira ikiganiro cyose hano:

Dore ibindi biganiro bya Umwali Fanny n’umugabo we Albert Rudatsimburwa:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka