Amagare Umujyi wa Kigali wazanye aratangira gukoreshwa mu byumweru bibiri

Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bari mu byishimo baterwa n’uko ubuyobozi bw’Umujyi wabo bwabatekerejeho bukabazanira amagare bazajya bifashisha mu gihe bakeneye kugira aho berekeza mu bice bitandukanye bigize Kigali, ubuyobozi bukemeza ko mu byumweru bibiri azaba yatangiye gukora.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko natangira gukoreshwa hazabaho amezi atatu yo kuyakoresha nta kiguzi kuri buri muntu, nyuma yayo mezi akazajya yishyurwa uhereye ku mafaranga 100 kuzamura bitewe n’urugendo umuntu azaba yifuza gukora.

Ngo si ngombwa ko aho warikuye urihasubiza kuko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo kurangira imirimo yo kubaka aho azajya aparikwa, aho muri Nyarugenge hari ahantu 11, muri Gasabo hakaba hamaze kubaka ahantu habiri (2) bityo uwarifashe akazajya ariparika mu gace ako ari ko kose yagiyemo.

Abatuye Kigali bavuga ko ubusanzwe bahendwaga na moto cyangwa bagatinda ku murongo bategereje imodoka, bityo bagasanga uretse kuba azaborohereza mu ngendo ngo ntibazongera no guhendwa nk’uko byabagendekeraga bateze imodoka cyangwa moto.

Nsabimana Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Kimironko, avuga ko hari byinshi aya magare azakemura kuko hari igiye ukenera kugenda ntuhite ubona imodoka cyangwa moto.

Ati “Icya mbere azakemura n’uko ushobora gushaka kujya nk’ahantu wabuze moto cyangwa imodoka rikagufasha, icya kabiri n’uko yihuta kandi akaba akora neza”.

Iradukunda Pacifique atuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ayo magare agiye kubafasha kujya bagera aho bashaka kujya mu buryo bworoshye kandi bitabahenze.

Ati “Iyo ndebye nk’aya magare yaje nsanga agiye gufasha buri Munyarwanda wese kuzajya ajya ahantu byoroshye, nk’urugero nka moto dufite ntabwo zihaza abanyakigali kandi n’imodoka ni uko, ariko kubera haje aya magare kandi ibiciro byayo bidahanitse buri muntu azabasha kurikodesha abashe kugenda byoroshye”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko ariya magare ari mu gishyushyanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyo muri 2020.

Ati “Ariya magare ni gahunda iri muri master plan y’Umujyi yasohotse muri 2020 bijyanye no korohereza abagenda Umujyi kuba bakora ingendo kandi zitangiza ikirere, ni muri ubwo buryo ariya magare yatekerejwe kuko mu rwego rwo gukomeza kurinda ibidukikije no kurinda ikirere muri master plan yacu harimo guteza imbere cyane transport idakoreshejwe moteri. Ikindi ni no gushishikariza Abanyarwanda kubasha kuyatwara bikabafasha gukora ka sports bagire ubuzima bwiza”.

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid 19, harimo kwigishwa abakorerabushake bazajya bafasha abifuza kuyagendaho gukaraba cyangwa kwisiga imiti mbere yuko bayatwara.

Biteganyijwe ko ayo magare azatangira gukoreshwa hagati y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri bitewe n’uko abakorerabushake bazaba bamaze kwigishwa, kw’ikubitiro hakazatangizwa amagare 100 mu gihe hategerejwe andi 100 azatangwa ku nkunga y’Umuryango w’ibihugu by’Umwe by”uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ariko nta birenze abantu nibareke kubigira birebire ,azangendwaho n’urizi kdi ndizera ko arimo ikoranabuhanga ntawe uzariheza ,kdi umuntu azajye asinya naryica aryishyure nk’aho urikodesheje!

Bertin yanditse ku itariki ya: 13-07-2021  →  Musubize

aha bizamera nk’’ibyamubazi zabamotari
ubu barwiyemezamirimo
batwihereye telephone
barahombye

sibo yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

nisaw amagare ndigusangaho ntabyangombwa turangizanya nyine muyageho to

ishimwe issa yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Hazabaho: kuyitiza/kuyiba.com

Ibyo nabyo! yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

amagare 100 amezi 3 ahubwo azashira hafi yayose,atagikora,imiterere yumugi,wa Kigali hadateganijwe aho anyura umubare wabakeneye,kugenda kumagare y ubusa batanafite akamenyero bivuze ko arukwitega,impanuka zayo buli munsi i byari gukorwa,1 abantu bakwiye kuyagendaho umunsi wa sports icyakabiri niba bashaka gufasha abantu umujyi wa Kigali wali kumvikana ni bigo biyakora bikagabanya igiciro Leta igakuraho,umusoro wayo ulishatse,akarigura,kuko yaricunga,kuko aba yalitanzeho amafaranga ye ibaze guha abantu utazi amezi 3 ngo bayskoreshe,batishyura!!ntibibaho nuko nyine ali impano gusa muyafatire nubwishingizi kuko impanuka zayo zo nizo kwitega kandi abazayakoresha nta ngwate batanga tubitege amaso

lg yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Mwaramutse neza?
Nabazaga ese hazajya harebwa gute ko umuntu ugiye gutwara ririya gare arizi neza akaba azi namategeko y’’umuhanda mu rweho rwo kwirinda impanuka?

“Dukomeze kwirinda Covid-19”

Lucky yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Ariko nyamara, dukeneye ko abantu bahugurwa muri "systems thinking".

Mugasa yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Aya magare nu sawa cyane, naho ibya Moto zo kuba zidahagije cyo urabeshye

Mupicé yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Nuko nyine ali mpano ikizavamo kinini nuguteza impanuka kuburyo ayo mezi3 azarangira hasigaye make ibaze amagare 100 mu mugi utuwe na millioni zingahe ahubwo bakwiye gushyira ho ibiciro agitangira gukora kandi agahabwa abantu bakwirengera ibyaba kuli ayo ma gare birutwa nuko bali gusaba ibigo biyakora,bikagabanya ibiciro rra.ikayakuriraho imisoro ubishoboye,akaryigurira mutambwira dore,aho nibereye*

lg yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka