Amagare akoresha amashanyarazi agiye kunganira imodoka na moto i Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo gikodesha amagare cyitwa Guraride, bavuga ko hagiye kuza amagare aterera imisozi bidasabye kunyonga kuko akoresha bateri z’amashanyarazi.

Abantu badashaka gukoresha imodoka cyangwa moto, ngo bazajya ‘batira igare bishyuye igiciro gito cyane ugereranyije n’igiciro cy’urugendo kuri moto n’imodoka’, nk’uko byasobanuwe na Guraride.

Ubusanzwe iki kigo gitiza abantu amagare anyongwa n’amaguru yitwa ‘Smart bicycle(bike)’, aho uryifuza yishyura ibiceri(amafaranga) 200Frw ku isaha akajya aho ashaka, yagera hafi y’ahashyizwe parikingi akarisigayo akigendera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Mujyi wa Kigali, Julian Rugaza avuga ko bamaze kubaka parikingi(sitasiyo) 18 ahantu hatandukanye muri uyu mujyi, hakaba ari ho uwifuza kugenda ku igare arifatira akajya aho ashaka akarisiga kuri parikingi iri hafi y’aho ageze.

Rugaza avuga ko muri Gare ya Nyanza hari parikingi ebyiri z’ayo magare, muri Gare ya Kimironko na ho hakaba izindi ebyiri, muri Gare yo mu Mujyi hari parikingi imwe, muri Gare ya Nyabugogo na ho hakaba imwe, i Nyamirambo hari imwe, imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali na ho hakaba imwe.

Rugaza avuga ko mu Biryongo hari parikingi eshanu z’ayo magare, kuri Sulfo hakaba parikingi eshatu z’ayo magare, ku Isoko rya Nyarugenge (City Market) hakaba imwe ndetse no kuri Gare ya Kacyiru hari indi parikingi imwe y’amagare.

Rugaza akomeza agira ati “Muri uyu mwaka wa 2022/2023 tuzagura amagare agera kuri 50 akoreshwa n’amashanyarazi, aha tuzaba dufatanyije na Guraride.”

Umukozi wa Guraride ushinzwe imenyekanishabikorwa, yitwa Jerry Ndayishimiye, avuga ko aya magare y’amashanyarazi yamaze gutumizwa hanze ngo akazagera mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.

Ndayishimiye akomeza agira ati “Igihe uri kunyonga(urushye) ushobora kwatsa ugakoresha bateri yaryo ahazamuka, noneho ahatambika cyangwa ahamanuka ukanyonga bisanzwe, kuba Umujyi wacu ndetse n’Igihugu muri rusange bigizwe n’imisozi, biragoye gukoresha igare risanzwe, ni yo mpamvu ayo magare y’amashanyarazi azaba akenewe.”

Amoko atandukanye y'amagare agiye gukoreshwa mu Rwanda, ariko ayo Umujyi wa Kigali uvuga ko watumije ku bufatanye na Guraride ni iryitwa Electric Bike(Pedal Assisted)
Amoko atandukanye y’amagare agiye gukoreshwa mu Rwanda, ariko ayo Umujyi wa Kigali uvuga ko watumije ku bufatanye na Guraride ni iryitwa Electric Bike(Pedal Assisted)

Ndayishimiye avuga ko kugeza ubu igiciro cyo gukodesha igare ritwarwa n’amashanyarazi kitaramenyekana, ariko ko n’ubwo kizaba kitangana nk’icy’igare rinyongwa ngo kizaba kiri munsi y’icya moto n’imodoka.

Ati “Ubu buryo bwa Guraride buje bwiyongera ku busanzwe buhari bwo gutwara abantu, icyo nakubwira ni uko ubwo buryo buzaba buhendutse kurusha ubuhari yaba ubwa moto, ubwa bisi n’ubundi kuko serivisi zacu zidashingiye ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri petelori.”

Ndayishimiye avuga ko abazajya batira ayo magare bagomba kuba bafite telefone zigezweho(smart phone) kuko ikoranabuhanga (application ya Guraride muri telefone) ari ryo umuntu akoresha yishyura igare atiye, iyo amaze kwishyura akaba ari bwo rivamo kode rikemera kugenda.

Ntaho birateganywa ko umuntu ashobora kugura iryo gare ry’amashanyarazi, ndetse na Guraride ngo ntabwo iyagura ahubwo iyavana ku ruganda rukorana na yo mu mahanga.

Uyu mushinga w’amagare y’amashanyarazi ni umwe mu yakunganira gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka yanduza ikirere, nyuma y’inyigo yagaragajwe n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko 40% by’iyo myuka iterwa n’ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igisubizo nuko bashaka uko ayo magare agera,kwisoko urishaka akaribona

Lg yanditse ku itariki ya: 2-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka