Amafoto: Imvura ntiyabujije Abanyarwanda kwitabira umuganda

Nubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019, hazindutse hagwa imvura nyinshi kandi mu bice hafi ya byose by’igihugu, wari umunsi w’umuganda rusange. Abanyarwanda n’abaturarwanda hirya no hino bazindukiye mu bikorwa binyuranye by’umuganda.

Nk’uko tubikesha abanyamakuru ba Kigali Today bari hirya no hino mu turere, dore amwe mu mafoto agaragaza uko abaturage n’abayobozi bitabiriye igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2019.

Mu karere ka Nyaruguru

Umuganda ku rwego rw’Akarere wakorewe ahitwa i Kanyinya mu Murenge wa Cyahinda.

Nubwo imvura yari nyinshi, hatewe ibinyomoro, hakorwa n’uturima tw’igikoni tunaterwaho imboga, banatangira kubakira umuturage utishoboye.

Uyu muganda ni kimwe mu bikorwa byo gutegura umunsi mukuru uzavuga ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ‘Gender accountability day’ uzabera mu Karere ka Nyaruguru tariki 30 z’uku kwezi.

Uyu muganda kandi witabiriwe n’Abadepite 18 bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu karere ka Musanze

Umuganda wakorewe mu kagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi, aho Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Sheikh Moussa Fazil Harerimana n’itsinda ry’abadepite 15 baifatanyije n’abaturage kubakira inzu ebyiri imwe mu miryango y’abaheruka kwicwa mu gitero cy’abagizi ba nabi giheruka kugabwa mu karere ka Musanze.

Mu karere ka Kayonza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mukarange, mu akagari ka Bwiza, umudugudu wa Kinyemere mu muganda wo kubakira abaturage batishoboye batari bafite amacumbi.

Hatangijwe imirimo yo kubaka inzu yo mu bwoko bwa ‘two in one’, izatuzwamo i miryango ibiri uwa Mukamuzungu Madina n’uwa Rwabukumba Camille.

Muri aka Karere ka Kayonza, uyu mwaka wa 2019/2020 hateganyijwe kubakira inzu, imiryango 271 itari ifite aho iba ndetse hanasanwe inzu 1419.

Mu muganda abaturage banifatanyije n’Abayobozi b’itorero ry’aba Luteriyani bari mu Rwanda. Hanatewe ibiti by’imbuto muri uyu mudugudu.

Mu karere ka Gatsibo

Ku muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2019, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Nyagihanga, akagari ka Mayange gusana ikiraro gihuza imidugudu ya Rweza na Mpangare I y’akagari ka Mayange.

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama kizamara ukwezi kuva taliki ya 26/10 kugeza 30/11/2019.

Mu karere ka Nyagatare

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije Rurangwa Stephen, ari kumwe n’abahagarariye ubuyobozi bw’inzego z’umutekano zikorera mu karere n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mimuli (Utugari twa Mimuli, Rugari na Mahoro), mu muganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka 4,000 mu kibaya cya Nyabugogo ku buso bwa hegitari 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aho hose nuko abayobozi bahagiye sha. ko mutavuze muri kigali se? iyi ni technique rwose

Dada yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

Mu mujyi wa Kigali ko mutahavuze byanze bite ?

Kanani Emmnuel yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka