Amafoto: Dore uko umuganda usoza Ugushyingo wakozwe hirya no hino mu gihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019, bifatanyije n’abandi banyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2019.

Umuganda bawukoreye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura, ahari hateraniye abandi baturage benshi b’uwo murenge n’abayobozi batandukanye.

Uwo muganda wibanze ku gutunganya umuhanda wa kaburimbo urimo gukorwa ku nkunga abaturage bishatsemo. Hatunganyijwe imiyoboro y’amazi, abandi bari mu muganda batema ibihuru byari aho hafi.

Nyagatare:

Umuganda usoza Ugushyingo wakozwe hatemwa ibihuru no gusibura imiyoboro y’amazi ku mihanda Nyagatare- Rwempasha- Tabagwe. Hari Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi na bamwe mu bayobozi b’ibigo bitandukanye bya Leta.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo buzatuma habaho ubufatanye buzageza igihugu ku iterambere. Yasabye abaturage kandi kuba maso ku mutekano w’igihugu bamenya ababinjiramo n’ikibagenza kuko bashobora guhungabanya umutekano.

Gicumbi:

Umuganda rusange usoza Ugushyingo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wabereye mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi.

Hatunganyijwe umuhanda uhuza umurenge wa Bwisige n’uwa Ruvune ahasibuwe imiyoboro y’amazi yari yarasibamye ikangiza umuhanda.

Uwo muganda witabiriwe na Guverineri Gatabazi, abadepite barimo Mpembyemungu Winifride; Ndoriyobijya Emmanuel na Basigayabo Marceline.

Muhanga:

Umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Cyeza mu Kagari ka Nyarunyinya ahubakwa ibiro by’Umudugudu wa Gasovu. Abitabiriye umuganda babumbye amatafari, baharura imihanda, abandi bubaka uturima tw’igikoni.

Bugesera:

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin n’abandi basenateri bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Karere ka Bugesera, bari kumwe na Guverineri Mufulukye Fred, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera mu muganda rusange usoza Ugushyingo.

Muri uyu muganda, hatunganyijwe imihanda ya kilometero enye, hasiburwa imihanda iri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ruhuha mu Kagari ka Kindama.

Iyi site iri ku buso bwa Hegitari 20, ikaba iherereye mu gice kizanyuramo umuhanda wa Kaburimbo uzahuza Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba na Nyanza yo mu Majyepfo.

Ruhango:

Umuganda rusage usoza Ugushyingo 2019 ku rwego rw’Akarere ka Ruhango wabereye mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo.

Wibanze ku gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru: hakozwe ibikorwa byo gusiza, no kurandura ibishyitsi n’amabuye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney (wambaye umupira w’ibara ry’ubururu bw’ijuru n’ingofero y’ubururu bwijimye), umuyobozi wa Polisi mu Karere (DPC), Marc Minani, Umunyamabanga Nshngwabikorwa w’Umurenge, Ntivuguruzwa Emmanuel, abakozi bakorera ku Kicaro cy’Akarere, n’abaturage benshi bitabiriye umuganda.

Nyanza:

Umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Busasamana, mu tugari tunyuramo inzira za ba mukerarugendo (Cultural Trails). Izi nzira zikaba zaratunganyijwe ku bufatanye n’inzobere yo mu Budage yitwa Achim Laub, zikaba zizatahwa ku mugaragaro tariki 4/12/2019.

Izi nzira zikazaba zizahabwa icyemezo (certified) na Perezida w’Ikigo giteza imbere ubukerarugendo bw’Amaguru ku isi (World Hiking Institute) witwa Klaus.

Izi nzira zikaba zihuza site ndangamurage zitandukanye ndetse n’ingoro ndangamurage.

Ngororero:

Umuganda ngarukakwezi wabereye mu murenge wa Gatumba akagari ka Rusumo. Witabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirahabimana Solina. Habayeho gusiza ikibanza, gutunda amabuye n’umucanga byo kubaka amazu y’imiryango umunani yasenyewe n’ibiza.

Kamonyi:

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, abaturage b’Akarere ka Kamonyi na bo bitabiriye umuganda wibanze ku iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, kubakira imiryango y’abatishoboye no kwita ku bikorwa remezo.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Rukoma, akagari ka Taba ahashijwe ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuri 5 kuri EP Nyarusave.

Ni umuganda witabiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza Prof. Sam Rugege.

Hari kandi Perezida wa komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Madamu Nirere Madeleine, umuganda witabiriwe na bwana Samuel Dusengiyumva Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo bwana Jabo Paul.

Ibi bikorwa by’umuganda i Rukoma witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere Madamu Alice Kayitesi n’abandi bagize komite nyobozi, abagize inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege nyuma y’umuganda yaboneyeho gushyikiriza imiryango 16 y’abacitse ku icumu muri Taba umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yanatangirije hano ku Kamonyi ku rwego rw’Igihugu icyumweru cyahariwe ibikorwa by’uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byiza cyane!!!!

tuyisenge fabien regina pacis yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka