Amafoto: Abakirisitu bitabiriye amateraniro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, hirya no hino mu gihugu zimwe mu nsengero zamaze kugaragaza ko zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe kongera gufungura, kandi zikabiherwa icyemezo, abayoboke bazo batangiye kwitabira amateraniro.

Mu kiliziya abantu bicaye bahanye intera
Mu kiliziya abantu bicaye bahanye intera

Mu byo insengero zigomba kuba zujuje, harimo kuba zarateguye uburyo abazigana basenga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kiliziya Gaturika Paruwasi Katederali ya Ruhengeri, ni imwe mu zemerewe gufungura mu Karere ka Musanze. Abakirisitu bazindukiye mu misa, ari na ko ababishinzwe babafasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Amafoto:

Abitabiriye isengesho barandikwa imyirondoro bakanapimwa umuriro
Abitabiriye isengesho barandikwa imyirondoro bakanapimwa umuriro
Mbere yo kugera aho bafatirwa ibipimo, abakirisitu baba bahanye intera
Mbere yo kugera aho bafatirwa ibipimo, abakirisitu baba bahanye intera
Hashyizweho aho abakirisitu bakarabira mbere yo kwinjira muri kiliziya
Hashyizweho aho abakirisitu bakarabira mbere yo kwinjira muri kiliziya

Kuri Paruwasi ya St Famille mu Mujyi wa Kigali na ho abakirisitu bazindukiye mu misa

Kuri Paruwasi ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali imirongo y’abashaka kujya mu misa yari miremire cyane

Muri Evangelical Restoration Church Ruhengeri na ho bateranye bubahirije amabwiriza

Reba andi mafoto HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka