Amafaranga yishyuraga ‘salle’ ubu akora ubukwe bwose

Muri iki gihe gukora ubukwe bitandukanye n’uko bwakorwaga, ahanini bitewe n’umubare w’abantu babutaha ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2020, wasangaga ubukwe butahwa n’umubare munini w’abantu, baba inshuti cyangwa umuryango, kuri ubu umubare urabaze kuko mu murenge abatumirwa ntibarenga 15 naho mu rusengero ntibarenge 30.

Ibi bituma n’amafaranga ateganywa gukoreshwa agabanuka cyane, ugereranyije n’ayakoreshwaga mu bihe bisanzwe.

Izi ngamba zaje zisanga hari abari bafite gahunda yo gukora ubukwe, ariko abasabye uruhushya bararuhawe barabukora mu buryo butandukanye.

Zalugurha Safari Marcellin, ni umwe mu bari barateguye ko ubukwe bwe buzaba tariki 21 Werurwe 2020, ihurirana n’uko ari bwo hatangiye gahunda ya guma mu rugo mu gihugu cyose.

Safari avuga ko nubwo nta bantu baje nkuko bari babyiteguye, byatumye amafaranga atangwa ariko ntiyakoreshwa.

Ati “Nkatwe twari twaramaze kwishyura ubusitani aho ubukwe bwari bubere, ni cyo kintu cyaduhenze kuko amafaranga ntayo badusubije kandi ntabwo twahakoresheje. Ikindi cyaduhenze ni aho twari twiteze ko abazataha bukwe barara na yo agendera aho”.

Hari n’abateguye ubukwe nyuma y’uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa, bavuga ko ikiguzi cyagabanutse, ubu amafaranga wasangaga yishyura nk’aho abatumirwa bakirirwa ubu ari gukora ubukwe bwose bugataha.

Uwicyeza Juliene ufite ubukwe ku itariki ya 30 Kanama 2020, avuga ko byoroheje byinshi.

Agira ati “Nkanjye nari namaze kwishyura igice cyaho twari bwakirire abatumirwa, ariko ubu ngereranyije na mbere mu myiteguro, ubu amafaranga nzakoresha ntanageze mu cyakabiri cy’aya mbere. Ubu andi nzayakoramo indi mishanga itandukanye nari mfite”.

Uwicyeza yakomeje avuga ku bantu wasangaga batekereza gukora ubukwe, ariko amafaranga agatuma biha ikindi gihe cyo kuyashaka, ariko ubu byorohereje benshi kandi bigumye gutya byajya bituma abenshi batinyuka bakabukora nta byinshi bubasabye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibibintu nibyizacyane bigumyeho nanyuma yicyorezo byafasha benshi cyanecyane abatinya gukora ubukwe bitewe n’amikoro cg kurebera kubandi ngorunaka yakozubukwe buhenze bigatuma habaho kwishyingira cg kujyamumadeni ngoharashakwa ubukwe buhenze

Niyonzima japhet yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Bari bacu nukuri ibintu byo gusambana nabo mwitegura kurushingana murihemukira pe
Kandi mukica abazaza hanyuma twe bagiti mujisho twigaramiye,amatsiko niyo umusore aba amwuzuye uko rero umusura ngo gusambana wishe ibyishimo byawe,umwe yarambwiye ngo aba ashaka ko fiance we atababara,erega Fiance si umugabo ni uwadepoje ibarwa ashaka yayivanayo cg akayikomeza si uwawe yanapfa mbere bityo Uwo Imana Yaguteguriye akababara.reka twirinde kuko ubwari n’ubusore niwomwambaro tuzubakana.

Me yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ese ntakuntu abafite ministeri ifite umuco munshingano zayo ndetse nizindi bireba,byazafatira urugero kuri ubu bukwe burigukorwa muri ikigihe hagatangwa ishusho ntayo yuko bwazakorwa nomugihe gikurikira cyanyuma ya covid?kuko hari ingaruka nyinshi ubukwe bwaribusanzwe bikitwa bwateraga mumuryango nyarwanda harimo nokwiyongera kwa gatanya namakimbirane mumuryango hato nahato bikaganisha yurupfu

Ntago urugo tuzatangira rwishyura amadeni y’umurengera watanzwe mubukwe ngo urwo rugo ruzuzure umunezero kandi nawe nkukora ubukwe society igusunikira mu gutegura ubujyanye nayo kandi ari nibishoboka umuntu yakuzuza stade abantu ariko igihe ntikibitwemerera.rero byiganwe ubushishozi.murakoze

Me yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Tukwifurije urugo rwiza Marcellin God bless you

Mukamazina yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Tuge twibuka ko UBUKWE n’Abana ari Impano y’Imana.IMPANO y’Imana.Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

karamaga yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ibi bintu ni sawa bizagumeho.
Ahubwo bibaye byiza byashyirwa mu itegeko abantu ntibarenge 50.
Kuko byagaragaye ko ingamba zashyizweho zatanze umusaruro abasore benshi barabohotse barasezerana.
Ikindi byazamura ubukungu bw’igihugu kuko nyuma y’ubukwe abantu(urugo rushya)bazajya bahita batangira imishinga aho gutangira bishyura Banks umwenda bafashe bakora ubukwe.
MIGEPROF izabifateho umwanzuro rwose .
Murakoze 🙏🙏🙏

Anthony yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Iyi mibare y’abakenewe mu bukwe no gushyingura izakomeze na nyuma ya Covid 19 kuko byose bishyira expenses n’amadeni bidakenewe mu miryango.

Don yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka