Amafaranga y’ishuri agabanyije ibyishimo by’ubunani
Umunsi ukurikira Ubunani ufatwa nka Konji kuri benshi, bigatuma abaraye banezerewe ku Bunani nyirizina, baruhuka bitegura gutangira akazi umunsi ukurikiyeho, abaraye bakoze ibirori biyakira mu miryango n’ahandi bidagadurira bafata icyo kunywa nabo baba bakubanye batirura ibibindi (amakaziye) y’ibyo kunywa baguze.
Mu mujyi wa Muhanga ku mazu aranguza inzoga, n’aho bazicururiza, mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo batiruraga amakese y’ibyo kunywa, banyuranamo n’abandi bajya gutega imodoka berekeza muri Gare ya Muhanga aho imodoka zari zabuze, kubera gusubira mu kazi cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Umubyeyi uranguza ibyo kunywa birimo n’agasembuye, yabwiye KigaliToday ko uyu mwaka, itangira ry’amashuri ryatumye abasanzwe baza kwica akanyota mu minsi mukuru bagabanuka kuko abantu batirekuye ngo bakomeze kwishimisha
Uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe iyo ibihe byabaga bimeze neza, ikamyo y’inzoga yari kuba yahita ayicuruza, ariko abaturage bari kwifata kubera kuko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025, abanyeshuri bagomba gusubira ku mashuri, bikwije impapuro bishyuriyeho amafaranga y’ishuri.
Agira ati, "Ababyeyi ntabwo bakoze ibirori mu miryango kubera guteganyiriza abana basubira ku mashuri. Urumva baratangira kugenda kandi haba hakenewe ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, none benshi barifashe."
Undi mucuruzi w’ibyo kunywa nawe avuga ko ibihe bitagenze neza kuko abanyeshuri nabo bakeneye ibyo bajyana ku ishuri ku giciro cyose gikenewe.
Agira ati, "Urumva Noheli yabakozemo, Ubunani bwabakozemo, none n’abanyeshuri bagiye kubakoramo. Ntawari kwiteza akabari, niriwe mpareba nk’amaso mpisemo kwigendera".
Undi mubyeyi nawe ati, "Ubunani ni iminsi nk’iyindi ntawahitamo kwishimisha kurusha ko ashaka inyemezabwishyu (Boredereau y’umunyeshuri) ntawakwishimisha bucya umunyeshuri ajya kwiga, kuko no kujyana umwana ku ishuri birashimishije".
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asanga mu gihe hizIhizwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, abantu baba bakwiye kumenya ko hakurikiraho urundi rugendo rw’umwaka wose bakora, bityo ko badakwiye kwaya ibyo bakoreye mu mwaka basoje.
Agira ati,"Ubunani ni ugutangira umwaka, ni urugendo rero rwo gukora no kwiteza imbere si urwo gusesagura kuko byakwitwa gupfusha ubusa".
Muri Rusange abanyamuhanga bizihije neza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kuko, nta raporo zikomeye zagaragayemo urugomo zatangajwe.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose tugomba kurihira abana ariko nibigo bya secondaire bitwigizaho nkana hejuru ya minerval hiyongeraho Andi menshi adasobanutse ministeri ibyinjiremo naho ababyeyi turaharenganira urugero ayubuvuzi bwibanze hamwe 3k ahandi 2k inyunganira mirire hamwe 60k ahandi 40k,20k mbese uhita ubibonako arubujira rose.mnduc nibyinjiremo niba harikibazo bongere minerval muri rusange