Amafaranga y’Ikigega Nzahurabukungu agiye gushorwa mu nganda z’ibipfunyikwamo no mu bikoresho by’ibanze

Umukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, Robert Bafakulera, yasobanuye ko amafaranga yongewe mu Kigega Nzahurabukungu azakoreshwa mu ishoramari ryo gushinga inganda, cyane cyane izikora ibipfunyikwamo hamwe n’ibikoresho by’ibanze byaturukaga hanze y’Igihugu.

Inganda zikora ibyo gupfunyikamo zigiye kwitabwaho n'Ikigega Nzahurabukungu
Inganda zikora ibyo gupfunyikamo zigiye kwitabwaho n’Ikigega Nzahurabukungu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Gatatu, yatangaje ko Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho na Leta mu mwaka wa 2020, cyari kimaze gushyirwamo Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 200, ubu cyongewemo andi miliyari 150 mu rwego rwo gukomeza gufasha Urwego rw’Abikorera.

Guverinoma ivuga ko icyiciro cya mbere cy’ayo mafaranga cyafashije cyane cyane urwego rw’ubukerarugendo (amahoteli), amashuri, abatwara abantu mu buryo bwa rusange n’indi mishinga mito n’iciriritse, kuva mu gihombo byatewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Icyiciro cya kabiri (andi miliyari 100) akaba na yo yarakomeje gufasha imishinga itandukanye n’abantu ku giti cyabo kwishyura imyenda y’amabanki bari barafashe, hamwe no kunganira inganda zikora ibintu bikenerwa cyane mu Gihugu.

Minisitiri w’Intebe hamwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, bavuga ko amafaranga azongerwa mu Kigega Nzahurabukungu azakomeza gufasha zimwe mu nganda zari zisanzweho, ndetse no gushinga izindi nshya zikora ibintu bitaboneka mu Rwanda nyamara bishobora kuhakorerwa.

Dr Ngirente yagize ati “Ubu kuva cyatangira (Ikigega) tumaze kugira inganda 38 zasabye kandi zahawe uburenganzira bwo gukora, ndetse zimwe zatangiye kubakwa, twizeye ko bitarenze imyaka ibiri zose zizaba zikora ibintu dukenera mu Rwanda.”

Ati “Tubaha amezi 18-24 yo kuba urwo ruganda warwubatse, rwatangiye gukora no gutanga umusaruro kugira ngo twumve natwe ko nkunganire Leta yaguhaye yagize icyo imarira abaturage.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Bafakulera avuga ko biri mu nshingano ze gukangurira abahabwa ayo mafaranga kubahiriza igihe bahawe, bagakora ibyo babona bikwiriye gucuruzwa mu Rwanda ndetse n’ibyo Leta igaragaza ko bikenewe cyane.

Bafakulera yakomeje aganira na Kigali Today agira ati “Hari ibintu byo gupfunyikamo, hari ibikenerwa by’ibanze mu nganda, bimwe mu binyabutabire twavuga bikora amasabune, ibikora za soda, ibyo bikoresho by’ibanze biba bikenewe. Ubu abantu bose barimo gutekereza icyo bakora kuko ayo mafaranga arahari, abafite imishinga isanzwe bo biroroshye”.

Acide Citrique ni kimwe mu binyabutabire u Rwanda rutumiza hanze bikenerwa mu gukora ibinyobwa bidasembuye, bizakorerwa mu Rwanda
Acide Citrique ni kimwe mu binyabutabire u Rwanda rutumiza hanze bikenerwa mu gukora ibinyobwa bidasembuye, bizakorerwa mu Rwanda

Kigali Today yabajije Umukuru wa PSF uburyo bazaziba icyuho cy’ibyaturukaga muri Ukraine n’u Burusiya biri mu ntambara, atangira avuga ko biriya bihugu byatangaga (byahaga u Rwanda) ingano n’amavuta yo guteka y’ibihwagari ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

Bafakulera avuga ko ibyo bicuruzwa bishobora kugurishwa ku giciro cyo hejuru bitewe n’uko bisigaye bituruka hake ku Isi, ariko ko abanyenganda babikeneye ngo bakirimo gushakisha hirya no hino bikaboneka.

Bafakulera avuga ko mu gihe byagaragara ko ibyo bicuruzwa by’ibanze bihenze cyane, ngo hazabaho kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo bibe byakurirwaho imisoro cyangwa biboneke mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka