Amafaranga asaga Miliyari 20 azakoreshwa mu ibarura rusange ry’uyu mwaka

Kuva tariki 16 kugeza tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange rya gatanu. Ni ibarura ritandukanye n’andi yabanje kuko yo yakoreshaga impapuro mu gukusanya amakuru, mu gihe iri rigiye kuba, rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yvan Murenzi, atangaza ko abazakora iri barura bagera ku bihumbi mirongo itatu, bose bazaba bafite telefoni zigezweho, maze amakuru yose bashyizemo agahita agera ku Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ako kanya.

Uyu muyobozi yavuze ko amakuru y’ingenzi yari akenewe kugira ngo ibarura rusange ritegurwe neza yose yamaze kwegeranywa ku buryo n’ibisigaye gukorwa igihe cy’ibarura kizagera byose biri ku murongo.

Iri barura rusange rya 5 biteganyijwe ko rizatwara Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 20, rikazakorwa ku ngo zirenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 300 zituwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yagize icyo avuga ku bantu bashobora kumva aya mafaranga ari menshi, ati «Umuntu yakumva ko aya mafaranga ari menshi cyane ndetse hari n’ibindi yakora by’ingenzi, ariko kandi ibarura rusange na ryo ni ingenzi kuko ritanga amakuru afasha kumenya ibikenewe mu igenamigambi ry’Igihugu ».

Abaturarwanda barasabwa kuzitabira iri barura, bakigomwa umwanya wabo kugira ngo basubize ibibazo babazwa n’abakarani b’ibarura. Baributswa kandi gutanga amakuru y’ukuri, iri barura rikaba rizakorwa imbonankubone, kuko kurikorera kuri telefoni cyangwa mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga bitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rifasha kumenya ukuntu igihugu gishobora gutanga girinka munyarwanda ku bantu batishoboye

Mugisha yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Umukarani wibarura we azahembwa angahe ubwox

Tuyisenge Jean Claude yanditse ku itariki ya: 10-06-2022  →  Musubize

Ibarura rusanjye ni ryiza kuko bifasha igihugu mu igenamigambi bigendeye kubyo abaturarwanda bakeneye.

MUNYANEMA Josue yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka