Amafaranga Abayisilamu bahabwa na MTN bayakoramo imishinga none bari gutera imbere
Amwe mu makoperative n’amashyirahamwe y’abayisilamu akorera hirya no hino mu gihugu, atangaza ko hari intambwe amaze gutera, nyuma yo gusaba ka amafaranga MTN yabageneraga ku munsi mukuru wa Idil fitri yabafasha gukoramo imishinga ibateza imbere.
Benshi mu bibumbiye muri ayo mashyirahamwe bari batunzwe no gusabiriza, abandi ari ibimuga, mu gihe abandi ari ba ntaho nikora, nk’uko babyitangarije kuri uyu wa Gatatu tariki 07/08/2013.
Hari mu gikorwa cyo gushyikirizwa inkunga basanzwe bagenerwa na sosiyete y’itumanaho ya MTN. Igikorwa kimaze imyaka ine, aho buri gihe mu bihe byo gusoza igisibo MTN igenera inkunga idini ya Isilamu yo gufasha abatishoboye.

Sengo Amir Bachir, uhagarariye koperative Abanyabushake ikorera mu karere ka Rulindo yatangaje ko inkunga ya mbere bahawe bahise bakora umushinga wo korora inkoko za Kinyarwanda ariko bakazivangiramo n’amagi ya Pondezi.
Ati: “Ubu ngubu dufite inkoko zigera kuri 400 z’inzungu zikomoka ku nkoko z’Inyarwanda. Twageze ku rwego rwo kwikuramo umusanzu kugira ngo turebe ko twagira Girinka. Mu banyamuryango bagera kuri 36 abagera kuri 20 bamaze kubona Girinka bitututse ku musanzu.”
Bakomeje kandi bashaka n’ikaragiro kugira ngo amata aturuka mu banyamuryango bayagurishe babashe kwiteza imbere. Buri koperative ifite agashya kayo bitewe n’icyo ikora, nk’urugero hari abahereye ku buhinzi bw’inanasi ariko ubu bakaba bageze ku ihene 53 biguriye.
Omar Sulaiman Iyakaremye, wungirije mufti mukuru w’abayisilamu mu Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa cyo kubafasha gutera imbere atari bo kizagirira akamaro gusa kuko n’abandi Banyarwanda bazakigiriramo akamaro n’igihugu muri rusange.
Ati: “Abayisilamu nibazamuka bagatera imbere nibo bazabyungukiramo, n’igihugu kizabyungukiramo ariko ikiruta byose ni uko ishema rizajya kuri MTN yari ibiri inyuma.”

Yatangaje ko hagomba kubaho ikurikirana ku buryo amakoperative ayoborwa, kandi hakabaho no kwigisha abayarimo uko acungwa n’uko abyazwa umusaruro.
Kuri iyi nshuro MTN yageneye aya macoperative afite abanyamuryango bagera kuri 650 inkunga ya miliyoni 7,6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’abaisilamu mu Rwanda bukemeza ko ayo mafaranga azajya ahabwa abafite imishingha isumba indi ariko bakagerageza no kuyasaranganya mu banyamuryango bose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|