Amadini n’amatorero yakomorewe gusenga mu mibyizi

Nyuma y’igihe cyari gishize abayoboke b’amadini n’amatorero yo hirya no hino mu gihugu, batemerewe gusenga mu mibyizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko akomorewe.

MINALOC yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter, itangaza ko nyuma yo kugezwaho ubusabe bw’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu ndetse n’Ubw’Abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, busaba kwemererwa gusenga buri munsi nk’uko byari bisanzwe mu mikorere yabo, iyo Minisiteri yabigiyeho inama n’izindi nzego, hafatwa umwanzuro w’uko bemerewe gusenga buri munsi, bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.

Iyo Minisiteri yongeyeho ko andi madini n’amatorero asanzwe aterana mu mibyizi na yo yemerewe, ariko bigakorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iyi gahunda ariko ireba gusa amadini n’amatorero yemewe mu Rwanda muri za Kiriziya, Insengero n’Imisigiti byari bisanzwe byemerewe gusenga kuko byujuje ibisabwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, itangaje ibi, mu gihe abayoboke b’Amadini n’Amatorero bari bamaze umwaka n’amezi arindwi, batemerewe gusenga mu gihe cy’imibyizi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Ubwo mu Rwanda hagaragaraga umuntu wa mbere urwaye Covid-19 tariki 14 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho ingamba zirimo no gufunga insengero mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Icyakora uko ibihe byagiye bishira, ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bikomorerwa byongera gukora, harimo no kwemerera ko insengero zujuje ibisabwa zongera gukora, ariko bitari buri munsi nk’uko byahoze.

Akanyamuneza ni kose ku bumvise ko bagiye kujya basenga no mu mibyizi

Abayoboke b’amadini n’amatorero bo mu Karere ka Musanze, bishimiye ko bakomorewe, bakaba bagiye kujya basenga no mu gihe cy’imibyizi.

Uwitwa Munyaneza Jean Félix, umukirisito usengera muri Kiriziya Gatolika ya Ruhengeri, avuga ko kuva insengero zakomorerwa, bari bemerewe kujya mu misa ku cyumweru no ku wa kane gusa.

N’ibyishimo byinshi, yagize ati “Kutitabira misa zo mu mibyizi cyane cyane kuri twe nk’Abakirisitu Gatolika, twari tumeze nk’abari mu bwigunge, tutakibasha gukurikirana ivanjiri n’andi masomo y’ijambo ry’Imana. Ku bwanjye najyaga numva hari ikintu gikomeye kimpumuriza umutima wanjye ubuze. Imana ishimwe cyane kuba Ubuyobozi bwacu butugaruriye gahunda yo gusenga mu gihe cy’imibyizi. Harakabaho Kagame!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragaragara ko Leta yacu yumva ibyifuzo by’abaturarwanda.
Byaba byiza rero baretse n’abana bato bakaza mu nsengero gutozwa gusenga bakiri bato.
Mwibuke Farao yanga ko abisiraeli bajyana n’abana babo. Mose yaramubwiye ati:Tugomba kujyana n’abana bacu gusenga Imana.
Abana bato kuva 6 bo basanzwe bemerewe. Ariko abafite imyaka 4,5 n’abo mubareke baze ariko bige Sunday school nk’uko biga amashuri y’incuke.
Murakoze!

Kayibanda Samuel yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka