Amadini n’amatorero arasabwa kongera ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irasaba amadini n’amatorero kongera ubukangurambanga kwirinda Covid-19.

Nyuma y’iminsi irenga 20 insengero zifunze mu rwego rwo kwirinda ko imibare y’ubwandu bushya bwa Covid-19 yakomeza kwiyongera, kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama 2021 zongeye gukomorerwa ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda ko icyorezo cyakomeza kwiyongera.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 11 Kanama 2021, yemeje ko insengero zari zisanzwe zemerewe gukora kubera ko zubahirije ibisabwa zongera zigakora ariko hakirwa 30% by’ubushobozi bw’ahasengerwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama 2021, yavuze ko uretse insengero zari zisanzwe zemerewe gukora hari n’izindi byagaragaye ko zujuje ibisabwa zizemererwa.

Ati “Insengero zafunguwe zahawe 30% z’abashobora kwinjira muri urwo rusengero, ndetse n’insengero zindi zari zijuje ibisabwa zitari zagafunguwe, twakoranye inama n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo barebe uko na zo baziha amahirwe yo gutangira zujuje ibisabwa, zagenzuwe, zemejwe. Ariko n’insengero twagiye tugirana inama tubiganiraho kugira ngo batange ubutumwa kuko ba bayoboke b’amadini n’amatorero iyo bajye gusenga baza bitonze bakicara mu nsengero bitonze ariko iyo batashye bagomba kuzirikana kubahiriza ya mabwiriza bakanabibutsa kujya kwipimisha, bakibutsa abatarikingiza kujya kwikingiza bakadufasha gutanga ubutumwa”.

Amadini n’amatorero kandi aranashimirwa uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye birimo kuzirikana abatishoboye mu gihe cya Guma mu Rugo bakaba barababaye hafi bakabaha ibyo kurya, ariko kandi ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bakwiye kongera ubukangurambaga bashishikariza abayoboke babo kurushaho kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Uretse amadini n’amatorero, inzego zakomorewe zose zirasabwa gufata gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’iyabo bagakora ibishoboka byose kugira ngo barusheho kwirinda, aho nka za restaurant zikwiye gushaka uburyo zajya zakirira ahantu hisanzuye kandi hanze abazigana kugira ngo barusheho kurinda abakiriya babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi bakeka ko GUSENGA byatuma Imana ikuraho iyi CORONA.Dore impamvu Imana itabikora.Iteka abantu barasenga,ariko ntibahinduke ngo bareke gukora ibyo Imana itubuza,ahubwo bakarushaho gukora ibibi.Urugero,muzarebe abasirikare bali ku rugamba.Nabo bafata umwanya bagasenga.Barangiza bakongera bakarwana.Yohana 9,umurongo wa 12,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bakora ibyo Imana itubuza.Gusenga Imana ngo ikureho CORONA nyamara abantu barushaho kuba babi,ntacyo byatanga.Ahubwo Corona ni kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko imperuka iri hafi cyane.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abakora ibyo itubuza bose,isigaze abayumvira.Nyuma yaho,nibwo izakuraho ibibazo byose isi ifite,harimo Indwara n’Urupfu.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka