Amadini n’amatorero arasaba abayoboke kudakuka imitima kubera COVID-19
Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH) rurasaba abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.
Itangazo urwo rugaga rwasohoye risaba abayoboke b’amadini n’amatorero kudakuka imitima.
Urwo rugaga rwasabye abanyamadini gusangiza no gusobanurira abayoboke bayo ayo mabwiriza kugira ngo birinde. Rwanabasabye gusobanurira abayoboke kwirinda amakuru ashobora kubayobya akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’urwo rugaga Musenyeri Antoine Kambanda uyobora Arki-episkopi ya Kigali, yibukije abayoboke b’amadini n’amatorero ko amakuru yizewe kuri iki cyorezo atangwa n’inzego zibifitiye ububasha zirimo Ministeri y’ubuzima, ikigo cya RBC gishinzwe iby’ubuzima ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Amadini n’amatorero yasabwe gukora ubukangurambaga mu buryo bwose bushoboka by’umwihariko akangurira abayoboke kwirinda ingendo zitari ngombwa bakaguma mu ngo, kwirinda gukoranaho no guhana ibiganza, ndetse no gukaraba intoki neza kandi kenshi.
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe gushyira imiti isukura intoki ahahurira abantu, ndetse n’ababyeyi bagasabwa kwibutsa abana gukurikiza amabwiriza y’isuku yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Musenyeri Kambanda avuga ko amadini n’amatorero asengera abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, akanasaba Imana ngo igihagarike kandi imurikire abashakashatsi kugira ngo babone umuti wacyo.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bayoboke uvuga ikibakura umutima kurusha ibindi ni amafaranga murimo kubasaba kandi muzi neza ko akazi kahagaze.Abantu bakibaza bati:"Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?"Dore igisubizo:Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi "gukebwa",ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu "gukorera Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.