Amadini n’amatorero arasaba abayoboke kudakuka imitima kubera COVID-19

Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH) rurasaba abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.

Itangazo urwo rugaga rwasohoye risaba abayoboke b’amadini n’amatorero kudakuka imitima.

Urwo rugaga rwasabye abanyamadini gusangiza no gusobanurira abayoboke bayo ayo mabwiriza kugira ngo birinde. Rwanabasabye gusobanurira abayoboke kwirinda amakuru ashobora kubayobya akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Musenyeri Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda

Umuyobozi w’urwo rugaga Musenyeri Antoine Kambanda uyobora Arki-episkopi ya Kigali, yibukije abayoboke b’amadini n’amatorero ko amakuru yizewe kuri iki cyorezo atangwa n’inzego zibifitiye ububasha zirimo Ministeri y’ubuzima, ikigo cya RBC gishinzwe iby’ubuzima ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Amadini n’amatorero yasabwe gukora ubukangurambaga mu buryo bwose bushoboka by’umwihariko akangurira abayoboke kwirinda ingendo zitari ngombwa bakaguma mu ngo, kwirinda gukoranaho no guhana ibiganza, ndetse no gukaraba intoki neza kandi kenshi.

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe gushyira imiti isukura intoki ahahurira abantu, ndetse n’ababyeyi bagasabwa kwibutsa abana gukurikiza amabwiriza y’isuku yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Musenyeri Kambanda avuga ko amadini n’amatorero asengera abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, akanasaba Imana ngo igihagarike kandi imurikire abashakashatsi kugira ngo babone umuti wacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bayoboke uvuga ikibakura umutima kurusha ibindi ni amafaranga murimo kubasaba kandi muzi neza ko akazi kahagaze.Abantu bakibaza bati:"Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?"Dore igisubizo:Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi "gukebwa",ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu "gukorera Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.

munyemana yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka