Amadini n’amatorero ahangayikishijwe n’imibanire y’ingo z’ubu

Zimwe mu nzego z’amadini n’amatorero ziratangaza ko imibanire y’ingo z’ubu ihangayikishije, bitewe n’amakimbirane na za gatanya za hato na hato bikomeje kwiyongera mu muryango nyarwanda.

Sheikh Hitimana Salim asanga amatorero n'amadini akwiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abantu igihe runaka mbere y'uko bashakana
Sheikh Hitimana Salim asanga amatorero n’amadini akwiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abantu igihe runaka mbere y’uko bashakana

Abanyamadini n’amatorero bavuga ko igihe kigeze ngo buri rwego rufate ibibazo bibera mu miryango nk’ibyarwo, binashakirwe igisubizo kuko bitabaye ibyo ntaho umuryango Nyarwanda waba ugana mu gihe kiri imbere.

Mu kiganiro baheruka kugirira kuri Flash TV, Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana na Musenyeri Alex Birindabagabo, bavuze ko imbarutso y’ibibazo bikomeje kugaragara mu ngo bikaziviramo gutandukana cyangwa guhora bene zo bakimbirana, ari uko abashakana babikora batabihaye umwanya uhagije wo kubanza gutekereza no kubiha agaciro kabyo.

Sheikh Salim Hitimana, avuga ko ukurikije imibare ya za gatanya igenda igaragara biteye ubwoba n’agahinda, ko igihe cyari kigeze ngo inzego zose zihagurukire iki kibazo kuko ntaho umuryango Nyarwanda waba ugana mu gihe byakomeza nkuko bimeze.

Ati “Nibaza ko iki ari cyo gihe, umuntu wese aho ari, twese mu byiciro turimo gutangira kureba uburyo dushiraho ingamba ndetse no kuganira iki kibazo mu buryo bweruye butari uburyo busa nk’aho bugishima ahubwo tukinjiremo tukimene. Abantu barebe impamvu z’ibi bintu, abahanga babiturebere twumvikane ku mpamvu zituma ibi bintu birimo kumera gutya, nitumara kuzumvikanaho dushake n’ibisubizo”.

Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ahanini ibibazo bigaragara mu miryango biterwa n’uko mbere y’uko abagiye gushakana babana batabiha agaciro nk’ako bikwiye.

Ati “Ntabwo abantu baha agaciro igikorwa cyo kubaka urugo, Ni ibintu abantu badahereza agaciro namba, kandi noneho n’amadini yageze aho barabemerera noneho bagahushura, umuntu akaza akakubwira ngo rwose mfite ubwira nabuze umwanya nagize gute, ariko nagira ngo mbabwire ko inzu yose ipfira muri fondasiyo. Iyo inzu yangirikiye muri fondasiyo kuyisana bisaba ubuhanga budasanzwe, n’ingo nyinshi kenshi wumva ngo abantu batandukanye bagiye gusaba gatanya, bigaterwa n’uko abantu bibwira ko ikintu cyo kubaka urugo ari ikintu umuntu ahubukira gusa”.

Bamwe mu baturage na bo usanga badahabanye cyane n’ibivugwa n’abanyamadini n’amatorero kuko bemeza ko kutamarana igihe cy’ingo nyinshi zo muri iyi minsi akenshi biterwa n’uko abantu bahura bagahita bashakana.

Mgr Alex Birindabagabo
Mgr Alex Birindabagabo

Iyamuremye Pierre Céléstin utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kuba hatakibaho umuranga abantu bagahurira ahabotse hose bagahita bakundana, baba bataramarana igihe bagahita babana ari kimwe mu mpamvu ziteza amakimbirane naza gatanya.

Ati “Mbere habagaho icyitwa umuranga ukagira umukobwa umuntu akurangiye akakubwira ati uyu mukobwa ateye gutya none ubu n’uguhura gusa mu gahurira mu kabari, cyangwa muri alimentation mu gakundana mu gataha, urumva ko urugo baba bagiye kubaka baba batazi icyo ari cyo”.

Amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka ku bagize umuryango by’umwihariko abana kuko muri Kigali abagera kuri 90% bari mu mihanda usanga abenshi bafite ababyeyi ariko bakanga kuhasubira kubera umwiryane no kutumvikana bihora iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imwe mu mpamvu ingo zisenyuka,nuko amadini adahindura abayoboke bayo.Kubera ko ashyira imbere ifaranga n’ibyubahiro.Iyo amadini ahindura abantu,nta genocide yali kuba mu Rwanda.Kubera ko abayobozi bose bitwaga abakristu.Nyamara hafi ya bose bashinjwa genocide.Iyo nibuze 30% y’abayobozi b’u Rwanda baza kuba abakristu nyakuli,nta genocide cyangwa intambara byali kuba mu Rwanda.Abakuru b’amadini rwose,nubwo biyita abakozi b’Imana,bajye bemera ko badahindura abantu.Niyo mpamvu ingo zisenyuka ku bwinshi.

rwakana yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

That is true.Ikosa nyamukuru ni abanyamadini badahindura abantu.Usanga ahubwo nabo bashwana,bapfa amafaranga,amoko cyangwa aho baturutse.Ni babanze nabo bahinduke.Ntawe utanga icyo adafite.Kwiyita abakozi b’Imana,nta kindi baba bagamije uretse kwihangira imirimo.

badege yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka