Amadini, Amatorero na Kiliziya byasabye Abaturarwanda bose kwikingiza Covid-19

Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC), ryasohoye Itangazo rihamagarira Abaturarwanda bose Kwikingiza Covid-19 byuzuye no kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwayo.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 n’Abayobozi ba RIC, ryemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyayogoje isi n’u Rwanda by’umwihariko, kandi ko "gikomeje guhitana benshi".

RIC ishishikariza Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose gukomeza kwirinda icyorezo Covid-19, cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ikagira iti "Twishime ariko twirinde kuko icyorezo kiriho".

Itangazo rigakomeza rigira riti "Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini Amatorero na Kiliziya Gatolika rirongera gukangurira buri wese kwikingiza byuzuye nk’uko gahunda ya Leta y’u Rwanda ibisaba kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo, (RIC) irabasaba kandi kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwa Covid-19."

Abayobozi ba RIC bashyize umukono kuri iri tangazo ni Perezida w’Ihuriro akaba n’Umuvugizi waryo, Musenyeri (muri Kiliziya Gatolika) Philippe Rukamba na Visi Perezida wa Mbere Musenyeri (uyobora Angilikani) Most Rev Dr Laurent Mbanda.

Hari na Visi Perezida wa Kabiri, Shehe Salim Hitimana (uyobora Idini ya Islam), Pasiteri Joel Sesonga uyobora Amatorero y’Abavutse ubwa kabiri (FOBAKOR) ndetse na Musenyeri Samuel Kayinamura w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umushumba wacu dukwiye kumwigiraho kuko ntacyo atatubwiye kdi nifuza kuzabana nawe muri cyagiterene cyabera icyampa nawe tukazabanayo

ISHIMWE THIERRY yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

umushumba wacu dukwiye kumwigiraho kuko ntacyo atatubwiye kdi nifuza kuzabana nawe muri cyagiterene cyabera icyampa nawe tukazabanayo

ISHIMWE THIERRY yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Njyewe ikintu nibaza ni kimwe kwikingiza nuburenhanzira bwumuntu Kiko ubyanza yamburwa uburenganzira kubyo yemererwa nitegeko nshinga birababaje kuba abana barirukanywe kumashuri ngo ntibikingije ubwose nkuwo mwana ntarimo kurengana kweli Nina iwabo batarabyemera Niki gituma mubuza abana kwiga niba ibi bintu atari umugambi wa shitani koko abanyamadini yewe mubuze Abo muvuga abacanshuro gusa

Amadini yanditse ku itariki ya: 25-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka