Amabwiriza mashya ku by’imyidagaduro aratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu

Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 01 Kanama 2023, yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’ibikorwa by’imyidagaduro, akaba atangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023.

Ni mu itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rimenyesha abantu ko ayo mabwiriza ku hantu hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’imyidagaduro, atangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu.

Ni amabwiriza yerekeye imyidagaduro iba nijoro no kurwanya urusaku, ayo mabwiriza akaba areba ahantu hose hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi n’imyidagaduro, ibyumba bikorerwamo inama, hoteli, utubari, resitora, utubyiniro n’ahandi.

Iryo tangazo riragaragaza ko ahantu habera ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, ku wa gatandatu no ku cyumweru hagomba gufunga saa munani z’ijoro, na saa saba z’ijoro ku yindi minsi.

Muri iryo tangazo kandi, serivisi za hoteli zishobora gukomeza gukora, imbere mu nzu zicumbikiramo abantu gusa.

Ni mu gihe ibindi bigo nka farumasi, supermarket, inganda n’ibigo by’itumanaho, bishobora gukomeza gukora, hashingiwe ku mabwiriza asanzwe.

Iryo tangazo, riraburira kandi abacuruza inzoga, muri aya magambo “Hashingiwe ku itegeko, birabujijwe guha inzoga abantu batagejeje ku myaka 18, abacuruzi n’ibigo ni bo bashinzwe kugenzura ko abanywa inzoga bose barengeje imyaka 18, kandi umuntu bigaragara ko yasinze ntahabwe inzoga”.

Kutubahiriza ayo mabwiriza, bivamo ibihano hakurikijwe itegeko ryo ku wa 19/05/2014, rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka