Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda Miliyari 1.7 y’Amadolari mu 2024
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro w’inganda, n’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe iterambere rirambye, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yatangaje ko Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda Miliyari 1.7 y’Amadolari ya Amerika mu 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wiyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo rwinjiza yavuye kuri Miliyoni 373 z’Amadolari, agera kuri Miliyari 1.7 y’Amadolari mu 2024.
Ati “Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384 zinjije Miliyoni 99 z’Amadolari, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije Miliyoni 96 z’Amadolari, Wolfram yari toni 2,741 zinjije Miliyoni 36 z’Amadolari, mu gihe Zahabu yari 19,397 yinjije Miliyari 1.5 z’Amadolari”.
Yakomeje avuga ko ishoramari rikorwa mu mabuye y’agaciro, ryavuye kuri Miliyoni 25 z’Amadolari mu 2010 rigera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari mu 2023.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko ubu u Rwanda rufite inganda eshatu zitunganya amabuye y’agaciro arimo gasegereti, coltan na zahabu, zatangiye gukora ndetse ko izi nganda ziyatunganya mbere y’uko u Rwanda ruyajyana ku isoko mpuzamahanga.
Yasobanuye ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ahantu hatandukanye, ndetse ko hagikomeje gukorwa ubushakashatsi no mu tundi duce hakekwamo ko yaboneka.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko abantu bavuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahaba, bakwiye kumenya ko ahari kandi mu bice by’Igihugu bitandukanye.
Ati “Ubu ni umwanya mwiza wo kubabwira uduce twabonyemo ayo mabuye y’agaciro. Ayo mabuye arahari, icyo dukora nka Guverinoma ni ugushyiraho gahunda yo kuyacukura neza agatanga umusaruro mwiza, atangiza ibidukikije, kandi atabangamiye ibindi bikorwa by’amajyambere kugira ngo byombi bikorwe.”

Amabuye ya Gasegereti aboneka i Rutongo mu Karere ka Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Ngororero, Ruhango, Nyanza, Rutsiro, Huye, Nyabihu muri Rugera, Rubavu, Musha na Ntunga muri Rwamagana, Rwinkwavu muri Kayoza, Gatsibo, Rutunga muri Nyagatare, Ngara muri Ngoma, Nduba muri Gasabo na Bashyamba mu Karere ka Nyarugenge.
Amabuye ya Koruta aboneka muri Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Rutsiro, Huye, Rubavu, Rwamagana, Rutunga muri Nyagatare, Ngara muri Ngoma na Nduba muri Gasabo.
Amabuye ya Wolufuramu aboneka i Nyakabingo muri Rulindo, Bwisige muri Gicumbi, Kagogo muri Burera, Ndiza muri Muhanga no muri Kanyonza.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko zahabu iboneka muri Miyove na Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, Ruharambuga na Bushekeri muri Nyamasheke na Bweyeye na Butare muri Rusizi naho Beleliyumu na Litiyumu aboneka mu Karere ka Muhanga, Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Huye, na Rubavu.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ubu inganda zo mu Rwanda zamaze kugira ubushobozi bwo gutunganya aya mabuye akajyanwa ku isoko mpuzamahanga yongewe agaciro, kuko uruganda rwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya zahabu ingana na toni 96 ku mwaka, urwa LuNa Smelter rutanganya toni 360 za gasegereti buri kwezi, n’urwa Power Resources International Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.

Ohereza igitekerezo
|