Alpha Oumar Konare mu Rwanda kubera ibibazo bya Sudani y’Epfo
Alpha Oumar Konare wabaye Perezida w’igihugu cya Mali, aragirana ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015, ku birebana n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo
Bwana Konare ni intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Sudani y’epfo.

Yabaye Perezida wa Mali kuva 1992-2002, ndetse akaba ari na we wayoboye Komisiyo ya AU bwa mbere kuva mu mwaka wa 2003-2008.
Mu cyumweru gishize Ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo bwagombaga gusinyana amasezerano y’amahoro n’ababurwanya bayobowe na Riek Machar, ariko biza kunanirana.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Genda Rwanda urasurwa pe, ibini bihugu biba bishaka kemenya ibanga dukoresha kugira ngo ibintu byose bigende neza...
Ubushake bw’u Rwanda mu kuzana amahoro muri sudani y’amajyepfo bwagaragaye kera igihugu cyoherezayo ingabo,cyashyizwe mubikorwa cyera
Arakaza neza mu Rwanda. Kuba u Rwanda rufite Ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo, byerekana ubushake n’icyifuzo cy’u Rwanda ko Sudan y’Epfo igira umutekano n’amahoro arambye. Nizeye ko Perezida Kagame amugira inama y’ingirakamaro.